Nyagatare – Mu mudugudu wa Gatebe, Akagali ka Karushuga mu murenge wa Rwimiyaga kuri uyu wa kane hatashywe ibyumba by’amashuri 12 byubatswe n’umusaruro ukomoka mu bukerarugendo aho 5% by’uwo musaruro bijya mu bikorwa by’iterambere hafi y’abaturiye pariki. Mu 2015/16 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 318$ nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere RDB ari nacyo gifite ishami ry’ubukerarugendo […]Irambuye
Ikigo ARISE gihuriwemo n’ibigo bitatu kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nk’umunyamigabane wayo aho kizaba gifitemo umugabane wa 14.6%. Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko aya maboko mashya azayifasha kwagura ibikorwa byayo byo kuzamura imishinga iciriritse by’umwihariko ubuhinzi. Iki kigo ARISE kiyemeje gukorana na Banki y’Abaturage nyuma yo kugura imigabane y’ikigo cya Robobank cyari gisanzwe ari umunyamigabane wa […]Irambuye
Umwe mu bakora ibyo kuvunja amafaranga muri gare ya Nyabugogo utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko bakiriye umukiliya witwa Dieu Merci Ndikumana aje kuvunjisha inoti zingana na 2 000€, ngo bazigenzuye basanga ari inyiganano bahita bahamagara Police imuta muri yombi. Superintendent of Police Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja. Mu ijoro ryakeye, bamwe mu bantu be ba hafi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze gutabwa muri yombi. Muri iki gitondo, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugura bwemera ko mu gihembwe cy’ihinga gishize umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye, gusa bukavuga ko nta nzara iri muri aka Karere, nubwo ngo imvura iramutse itinze kugwa byateza ibibazo bikomeye mu Karere. Mu Karere ka Nyaruguru kimwe no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu, havuzwe ikibazo cy’amapfa yagize ingaruka ku musaruro w’abahinze mu gihembwe […]Irambuye
Mu Murenge wa Murundi na Mwili, mu Karere ka Kayonza hagaragara umwanda ukabije mungo, ku mibiri n’imyambaro y’abaturage benshi kubera ko nta mazi meza, nyamara ngo barayigeze aza guhagarara kubera kutumvikana kwa WASAC n’Akarere. Mungo zinyuranye zo muri uyu Murenge wa Murundi, by’umwihariko ahitwa Miyaga umunyamakuru w’Umuseke yageze, bakoresha amazi mabi cyane, naho koga byo ni […]Irambuye
Abwira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Geverinoma (2010 – 2017) bijyanye n’Amazi n’Isukura, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu imbogamizi zigihari mu kwihaza ku mazi meza mu gihugu harimo ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, imiyoboro y’amazi ishaje, abaturage bagifite imyumvire iri hasi. Ibi bigatuma amazi aba macye, ahenda cyangwa akoreshwa nabi. Nko mu mujyi […]Irambuye
*Barahira, bagize bati ‘Twiyemeje gufatanya n’Abanyarwanda…’ *Kuri bo ngo u Rwanda ni nk’ijuru,…Bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire! Urubyiruko rw’Abakorerabushake 26 b’Umuryango wa ‘Peace Corps’ wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barahiriye gutangira ibikorwa byabo mu Rwanda kuri uyu wa 02 Kanama, bavuga ko bishimiye gukorera ibikorwa byabo muri iki gihugu kuko bakibonyemo ibyiza byinshi. Bati […]Irambuye
*Uyu mushinga w’itegeko watowe ku 100% Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje burundu kuri uyu wa mbere umushinga w’itegeko rigenda ubutoneshwe n’ubudahangarwa bw’abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Africa y’iburasirazuba mu bijyanye no gukorera akazi aho bashaka, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi. Aya masezerano yabanje kwemezwa n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama yo kuwa 24 […]Irambuye
*Abasenateri basanze hari abayobozi b’igigo bya Leta ushobora kumara icyumweru ubashaka ntubabone, *Kubera ibibazo biri mu burezi, barashaka ko hashyirwaho urwego rwo gufasha inzego z’uburezi, *Ngo hari bimwe mu bikorwa bya Leta byangiritse bitavugururwa, n’ibyangizwa kuko bidafite ababireberera. Kuri uyu wa mbere, Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena wasuzumye imyanzuro iri muri raporo ya Komisiyo […]Irambuye