Ubwo Abashakashatsi b’Abanyarwanda bagaragazaga ubushakashatsi bwabo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’imibanire y’Abanyarwanda nyuma yayo, berekanye ko ihungabana riri ku barokotse Jenoside n’ababakomokaho ryageze no ku bakomoka ku bakoze Jenoside. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abakomoka ku bakoze Jenoside bumva bafite ipfunwe n’ikimwaro biturutse ku byo benewabo bakoze bityo ibi bikagira ingaruka mu mitekerereze yabo […]Irambuye
Abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuforomo barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza, barasaba kurenganurwa nyuma y’aho badasohotse ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini gisoza icyiciro barimo gitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo mu Rwanda. Mu mabaruwa atandukanye aba banyeshuri bandikiye inzego zinyuranye, Umuseke ukaba ufite copi, abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe, bagaragaza ko mu bakandida 128, abagera kuri 76 aribo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu abantu benshi bari kujya rwagati mu mujyi wa Kigali mu nzira itanyuramo imodoka (Car Free Zone) ahari kubera ibikorwa byo gupima no gukingira abantu indwara ya Hepatite B ku buntu, ni igikorwa cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC. Abantu bagera ku 3 000 nibo bari bamaze kugera aha kuva mu gitondo kugeza […]Irambuye
Muri iki gitondo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda isohoye itangazo rivuga ko ihagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe ikoresha imashini (slot machines) imaze iminsi izwi ku izina ry’Ikiryabarezi. Iyi mikino ababyeyi benshi bagaragaje ko iri kurumbya no gutera abana ubujura bw’amafaranga bayajyana muri iyi mikino. Itangazo rya MINICOM ryasinyweho na Minisitiri Francois Kanimba riravuga ko “nyuma y’ingezura ryakozwe na […]Irambuye
Rusizi – Mu cyumweru gishize Umuseke wasuye izi nyubako zubatswe ngo zibe Guest House yakira abasura ikirwa cya Nkombo mu kiyaga cya Kivu, komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta mu Ntako kuri uyu wa kabiri nayo yasuye izi nyubako zigiye kumara imyaka itatu ziri aho zihomba, aba bavuze ko izi nyubako zubatswe nabi kuko […]Irambuye
Abaturage bo mu Murenge wa Byumba, by’umwihariko abaturiye n’abakoresha umuhanda unyura ku bitaro bya Byumba bafite impungenge ku ngaruka z’imyotsi ngo bahumeka iyo ibitaro byatwitse imyanda n’ibikoresho byamaze gukoreshwa. Ubuyobozi bwo buravuga ko nta ngaruka yatera. Abaturage banyuranye bakoresha umuhanda unyura ku bitaro bya Byumba, bavuga ko iyo byatwitse imyanda bibasaba kugenda bipfutse amazuru kubera […]Irambuye
Imibare ni isomo rigora abana mu mashuri abanza bidatewe n’uko rikomeye ahubwo kubera uko baryize, kompanyi ya Sakura-Sha isanzwe ikora za softwares zinyuranye kuri uyu wa kabiri yamuritse mu Rwanda iyitwa Interractive Mathematics ifasha abana kwiga no kumva vuba imibare. Iyi software yatangijwe muri mudasobwa za Positivo zicuruzwa mu Rwanda na African Smart Investment. Iyi […]Irambuye
Karongi – Mu murenge wa Twumba umukozi ushinzwe iterambere ry’Akagali ka Gitabura abo bakunze kwita ba IDP (Integrated Development Programme) hashize ibyumweru bibiri aburiwe irengero nyuma yo gushakishwa akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ibiri. Uyu mugabo w’ikigero cy’imyaka 30 asanzwe afite umwana ariko nta mugore afite, arashinjwa gusambanya umwana wa mugenzi we nawe w’umu IDP mu […]Irambuye
Ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa mbere bwakozwe n’Umuryango ushinzwe kurwanya intwaro nini n’into mu baturage uhuriwemo n’ibihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe rya Africa, buvuga ko u Rwanda aricyo gihugu muri aka gace kirimo ibyaha bicye cyane bikoreshwa imbunda. Hari mu nama yahuje inzego z’umutekano z’abagize uyu muryango wa RECSA (Regional Centre on […]Irambuye
Enoch Ruhigira wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyarimana yatawe muri yombi kuwa gatatu w’icyumweru gishize i Frankfurt mu Budage nk’uko byemezwa n’umwanditsi ku bya Africa (Africa editor) mu kinyamakuru TAZ cyo mu Budage. Uyu mwanditsi witwa Dominic Johnson avuga ko uwafashwe ari umugabo w’imyaka 65 ufite ubwenegihugu bwa Nouvelle Zelland ariko ukomoka mu […]Irambuye