Mu muhanda mukuru (Route National) uva mu mugi wa Nyanza werekeza mu karere ka Karongi, Ikiraro cya mpanga giherereye mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza kimaze umwaka n’igice gipfuye nyuma yo kwangirika, abaturage bakoresha uyu muhanda barimo abacuruzi, bavuga ko byabateye igihombo kuko hashize igihe kinini rifunze. Umuhanda wa Nyanza-Karongi ukunze kurangwa n’urujya […]Irambuye
Umusore w’imyaka 24 wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kabuga Akagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 30 Kanama abaturage baramufashe bamushyikiriza station ya Police kuko nawe yemera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itatu wo mu rugo ruturanye n’abo yakoreraga. Byukusenge nyina w’umwana wasambanyijwe yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Ibiro by’Umujyi wa Kigali byatangaje ko mu gihe cy’amezi 32 ari imbere hagiye kubakwa imihanda ireshyana 51,1Km ahanyuranye muri Kigali. Uyu mushinga ngo ugamije kugabanya umubyigano w’imodoka no kwagura imihanda isanzwe ifite ubushobozi buto ugereranyije n’abakeneye kuyikoresha. Imihanda izubakwa n’izongerwa ni ikurikira; *Kongera no guha inzira ebyiri umuhanda wa Kigali (Rondpoint) […]Irambuye
Uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Amb. Micheal Ryan kuri uyu wa kabiri yatangaje ko mu minsi micye Abadepite bagize Komisiyo y’uburinganire ku mugabane w’Uburayi bazaza mu Rwanda kurebera ku nzura y’u Rwanda mu kuba ruyoboye ibindi bihugu by’isi mu kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo. Amb. Micheal Ryan avuga ko Abadepite umunani (8) bazaturuka i Bruxelles mu […]Irambuye
Umuhanga mu mateka y’u Rwanda Prof Antoine Bushayija Bugabo yaraye amuritse igitabo yise ‘Musenyiri Aloyizi Bigirumwami’. Muri iki gitabo cy’amapaji 182 yakusanyirijemo ibyanditswe, ibyavuzwe n’ibyaririmbwe kuri Mgr Aloyizi Bigirumwami aza gusanga yarabayeho mu butungane busesuye, ngo nta cyasha yabonye kuri Bigirumwami wabaye Umwepisikopi wa mbere mu bihugu byakolonizwaga n’Ababiligi. Prof Bushayija yabwiye urubyiruko rwarangije za […]Irambuye
Mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda, AbanyaSudan baturutse mu ntara ya Darfur, bavuga ko ubutabera bwo mu Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, by’umwihariko bakavuga ko inkiko Gacaca zakoze akazi gakomeye ndetse ko hari byinshi bazigiraho kuko ibibazo zakemuye bisa n’ibyo bariho bahangana na byo mu gihugu cyabo. Iri tsinda rigizwe […]Irambuye
Mu nama y’inteko rusange y’umugi wa Kigali yahuje abayobozo bo mu nzego z’ibanze, kuri uyu wa 29 Kanama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yasabye aba bayobozi gutega amatwi abo bayobora bagakemura ibibazo byabo nk’uko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abigenza. Kaboneka yanasabye Njyanama kujya begera abaturage bakumva ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe umuti mu maguru mashya. Ati […]Irambuye
*Ngo babona u Rwanda ari ishuri ry’isi ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda kuri uyu wa mbere yakiriye itsinda ry’abanyaSudan bavuye mu Ntara ya Darfur bavuga ko baje kwigira ku Rwanda kwikemurira ibibazo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo ibibazo barimo bijya gusa n’ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Intara ya Darfur imaze […]Irambuye
*Izuba rimaze imyaka hafi ibiri ryateje Amapfa mu murenge wa Rwinkwavu *Batangiye gusuhuka Leta yashyizeho “Work for Food” *Nubwo bavuga ko ari “Intica ntikize”, ngo ntawongeye gusuhuka; *Ibi bagayaga ubuke ubu byaragabanutse Iburasirazuba – Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza wavuzwemo amapfa akomeye ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu barasaba Leta ko itadohoka ku gukomeza kubafasha, […]Irambuye
Mu biganiro byo kurwanya Sida byahawe urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye, ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri zone y’Ibitaro bya Kabutare, Nshimiyimana Fabien yavuze ko mu karere ka Huye, umubare munini w’abasanganwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida ari abatuye mu duce twa Tumba, Matyazo na Gahenerezo dutuyemo benshi bakora umwuga wo kwicuruza (Uburaya). Uyu […]Irambuye