Abadepite b’I Burayi bagiye kuza kwiga UBURINGANIRE mu Rwanda
Uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Amb. Micheal Ryan kuri uyu wa kabiri yatangaje ko mu minsi micye Abadepite bagize Komisiyo y’uburinganire ku mugabane w’Uburayi bazaza mu Rwanda kurebera ku nzura y’u Rwanda mu kuba ruyoboye ibindi bihugu by’isi mu kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo.
Amb. Micheal Ryan avuga ko Abadepite umunani (8) bazaturuka i Bruxelles mu Bubiligi bazaza mu Rwanda, bakagirana ibiganiro n’inzego z’intangarugero mu buringanire.
Ati “ Barifuza guhura n’abashingamategeko bo mu Rwanda, bakareba imishinga, bakanihera ijisho uko u Rwanda rwazamutse mu kwimakaza uburinganire rukaba ruyoboye isi yose mu buringanire.”
Micheal uhagarariye European Union(EU) mu Rwanda avuga ko ibyo aba badepite bazigira ku Rwanda, birimo guha amahirwe n’ubushobozi abagabo n’abagore mu muryango mugari.
Ati “ Bazabigiraho ibanga mwakoresheje, ndabizi neza ko u Rwanda ari cyo gihugu kiyoboye ibindi mu kugira umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko no mu zindi nzego zikomeye .”
Uyu muyobozi uhagarariye EU mu Rwanda avuga ko bazajya no mu baturage bakumva ibitekerezo byabo ku buringanire kuko bashobora gutanga isomo ku Banyaburayi.
Hon Donatille Mukabalisa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wanagiranye ikiganiro na Amb. Micheal Ryan gitegura uru ruzinduko, avuga ko kuba aba badepite b’I Burayi bagiye kuza kwigira ku Rwanda kuri politiki y’uburinganire ari ikimenyesto cy’ibyiza amahanga abona Abanyarwanda bakura kuri iyi politi idaheeza.
Biteganyijwe ko aba badepite bazagera I Kigali ku italiki ya 20 Nzeri, aho biteganyijwe ko mu bikorwa byabo bazamara igice cy’umunsi baganira n’Abadepite bo mu Rwanda, bagakomereza mu zindi nzego.
Brexit ntikwiye gutuma u Rwanda rucika intege ku mishinga ya EU…
Nyuma y’aho Ubwongereza butoye kuva mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi, igihugu cya Tanzania kigize Umuryango wa Afurika y’Uburasizuba na cyo cyahise kikura mu bihugu byiteguye gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati ya EU na EAC.
Amb. Micheal Ryan uhagarariye EU mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rudakwiye gucibwa intege no kuba igihugu nka Tanzania bibana mu muryango umwe cyarakoze ibi.
Ati “ Ndakangurira cyane u Rwanda gukomeza imishinga yarwo rufitanye na EU, kandi ndizera ko hari byinshi u Rwanda na EU bazungukira muri aya masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.”
Amb. Micheal Ryan uvuga ko u Rwanda rwakoze akazi keza mu kubahiriza aya masezerano, asaba ibindi bihugu byo muri EAC guhanga amaso bizeye ibindi byiciro bzakurikira muri aya masezerano kuko EU yamaze gukora ibyo isabwa byose.
Amb. Ryan avuga ko abashoramari b’i Burayi bafite ubushake bwo kuza gushora imari zabo muri aka karere ndetse ko n’ibihugu by’akarere bihagaze neza mu kuborohereza.
Photos © M.Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
11 Comments
Bazanyure nomuri gereza barebe uburinganire burimo hamwe nubumwe nubyiyunge bwa Ndayisaba.
Yewee bazaza bazabubona koko
Harya uyu Ambasaderi si Umwongereza ? Ko agihagarariye EU se mu Rwanda kandi igihugu cye cyarayikuyemo ! Kereka niba yarahise ahindura ubwenegihugu !
Niba aruwo muri UK ahubwo nawe natangire akore Rwandexit kuko ibyavuga nta nakimwe azashyiramu bikorwa doreko ninama basigaye bakora baheza ababahagarariye muri EU iyo bagiye gufata ibyemezo.
Bariya bagore bari muri Assemblée ni indabyo.Habaye amatora adafifitse uriya mubare ntabwo waboneka. Ikindi ngo perezida hari abadepite n’abasenateri ashyiraho. Dushingiye ko inzego zigomba gutandukana kandi zikigenga, ntabwo perezida akwiye gushyiraho abadepite n’abasenateri. Legislatif igomba kwigenga ahubwo ikagenzura gouvernement, Judiciaire ntabwo iba ikwiye kuvugirwamo igomba kwigenga, exécutif igakora umurimo wayo kandi ikagenzurwa. Naho iyo uvangavanze byose bitanga biriya tubona. Hari n’urundi rwego rukomeye ariko rukiri inyuma mu Rwanda ni ITANGAZAMAKURU- la presse. Ibyo aribyo byose abadepite b’iburayi sinzi ko bazashobora kubatekinika ngo bikunde.
None ufashe igihugu kungufu ukoresheje intwaro ugategekesha izo mbunda urumva wabigenza gute Kagabo we?
Aba bagabo mujye ubitondera kuko ntabwo wamenya umushinga baba bategura mu gihe kiri imbere biyita ko aje muri ibi nibi kandi ataribyo
Hari icyo bitakutagenzwa na kamwe
Baraza tukabereka byose tuzi ngo baragenzwa no kutwigiraho, ariko nibaza niba batwigiraho nk’uko mwarimu yigira ku munyeshuri, cyangwa niba batwigiraho nk’uko umushakashatsi yigira kuri sample yashyize muri laboratoire. Njya nibaza nk’ukuntu bamwe muri bo (nk’Abanyamerika) bagira gahunda zo kohereza urubyiruko rwabo kuba mu cyaro iwacu, bacumbitse mu ngo z’abaturage, barya kimwe na bo, biga n’ururimi, twarangiza ugasanga abayobozi bacu baravuga ibibera muri ako karere abo bantu babamo nk’aho badahari, cyangwa badafite amaso areba imibereho y’abaturage n’imiyoborere yabo. Nyamara abo bohereza baba bararangije za kaminuza. Abo ba jeunes binumira bahari, tuvuga ibihabanye n’ibyo baruzi, ni bo basubira iwabo bagatanga raporo ku buzima nyakuri basanze mu byaro byacu, ahantu na Meya atarakandagira na rimwe, nkanswe Senateri cyangwa Minister.
Aba banyaburayi rwose njye baransekeje, ngo baje kwigira ku Rwanda ibijyanye n’uburinganire. None se ahubwo izo theories z’uburinganire sibo bazizanye?? Ubwo se bayobewe icyakorwa ngo zishyirwe mu bikorwa??
Kuki se mu bihugu by’iwabo birangwamo Democratie isesuye ubwo buringanire batabufite none bakaba baza kuburebera mu Rwanda?? u Rwanda se rwaba rurusha biriya bihugu kubahiriza amahame ya Demokrasi??? Hari ikibazo, ni ukubyibazaho??
Ubwo se abanyaburayi baba batazi uko inzego zo mu Rwanda zishyirwaho?? baba se batazi n’amategeko Leta y’u Rwanda yashyizeho ahesha abagore imyanya nibura 30 ku ijana mu nzego zose za Leta. Bivuze ko icyo Leta ishatse cyose kirakorwa, niba Leta itegetse ko abagore bahabwa imyanya nibura 30 ku ijana ahariho hose hagaragara ubuyobozi, ninde se wabyanga?? ninde se watinyuka kwanga kubishyira mu bikorwa??.
Ubwo se abagore b’abadepite buzuye mu Nteko Ishingamategeko kurusha abagabo, ni uko abaturage ariko babishaka, cyangwa ni uko ariko Leta ibishaka?? Rwose abo bazungu b’abanyaburayi nabo barimo kwigiza nkana!!! ntacyo batazi, ahubwo hagomba kuba hari ikindi bashaka. Ngo bazajya kubaza abaturage bo mu cyaro bo mu Rwanda uko babibona??? ninde muturage se n’ubwo yaba abibona kuryo bundi watinyuka kuvuguruza Leta uko ibibona?? Abo banyaburayi se nibajya mu giturage bazagenda bonyine??? bazabaza abo baturage se mw’ibanga??? bazaba se bavuga ikinyarwanda??? bazaba se bizeye ko igisubizo bahabwa n’umunyacyaro wo mu Rwanda aricyo koko atekereza cyangwa yemera??? Nibasigeho kudukinisha, ikibazanye ni ikindi kuko ntacyo batazi ku bijyanye n’abagore mu Rwanda.
Uwo muturage se azavugiki abona Dasso,Polisi, abagaragara nabatagaragara? Mujye mureka gukina abantu kumubyimba.Ntawutinya ijoro atinya..
Comments are closed.