Digiqole ad

Karongi: umukozi wo mu rugo aremera ko yasambanyije umwana w’ imyaka 3

 Karongi: umukozi wo mu rugo aremera ko yasambanyije umwana w’ imyaka 3

Iburengerazuba mu karere ka Karongi

Umusore w’imyaka 24 wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kabuga Akagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 30 Kanama abaturage baramufashe bamushyikiriza station ya Police kuko nawe yemera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itatu wo mu rugo ruturanye n’abo yakoreraga.

Byukusenge nyina w’umwana wasambanyijwe yabwiye Umuseke ko atahise amenya ko umwana we yahohotewe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Ati “Nagiye kumwoza mbona ibimenyetso ko yangijwe cyane, mubajije ambwira ko ari Musabyimana wabimukoreye, kandi atari ubwa mbere amukoreye ibi.”

Antoine Bazimaziki uyobora Umudugudu wa Kabuga yabwiye Umuseke ko bashatse gushakisha uyu musore bakamufata kuri uyu wa kabiri, kandi ngo nta kindi kibazo basanzwe bamuziho uretse ubusinzi.

Uyu musore yemera ko yakoze aya mahano akavuga ko yabitewe n’ubusinzi kuko ngo yabikoze yasinze abakoresha be badahari.

Ati “nari nasinze nuko ansanze mu rugo kwa Pascal badahari numva ndabishatse nuko ndabikora mpatiriza. Ariko ndabisabira imbabazi.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 190 ivuga ko “Gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.”

Ingingo ya 191 ivuga ko “umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.”

Iburengerazuba mu karere ka Karongi
Iburengerazuba mu karere ka Karongi
Mu kagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura
Mu kagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI

3 Comments

  • Uyu we akwiye burundu y’umwihariko rwose!!!!!
    Umwana w’imyaka itatu koko?

    Birababaje kdi binateye agahinda

  • yebaba weeeeee!mbega amahano!uwo muhungu bazamuhane urumukwiye kuko yarahemutse cyane

  • Igicucu gusa! ngo nabikoze matiriza nasoni,uhatiza se wa mwicanyiwe,birambabaje kbsa,mupimishe uwo mwana mureba ko atamusigiye ibyamwihishemo uwomutindi, bamufungire mu ngunguru y’amazi agumye ahatirizemo yumve icyoyashakaga muginga gusa

Comments are closed.

en_USEnglish