*Uwimuwe azahabwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 10, *Abaturage bazahabwa ibikorwa remezo n’amatungo yo korora. Inzu 100 zubakiwe abaturage bimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi n’ahazahingwa icyayi mu mirenge ya Munini na Mata mu karere ka Nyaruguru zashyikirijwe abaturage muri gahunda yo kubatuza no kubazamurira imibereho mu rwego rwo kutajya kure y’iterambere riza ribasanga. Buri nzu ifite […]Irambuye
*Arifuza ko mu bihe biri imbere abana b’Intare na bo bazitwa amazina Mu Kinigi mu karere ka Musanze – Mu muhango wo kwita Izina abana b’Ingagi 22, kuri uyu wa 02 Nzeli, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iterambere ry’ubukungu no kwita ku mibereho y’abaturage bidakwiye gusiganwa no kwita ku bidukikije birimo n’ingagi. Perezida […]Irambuye
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa kane nijoro yasohoye itangazo rimenyesha ko yasinye amasezerano n’umushoramari wo muri Portugal uzashora mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera. Aba ni abitwa Mota-Engil, Engenharia e Construção África, S.A Umushinga wabo wo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera uzakenera imari y’ibanze ya miliyoni 418$, ikiciro cy’ibanze cy’ikibuga kikuzura mu 2018. Amasearano […]Irambuye
Hari imvugo igira iti ‘Icyo ushaka guhisha Umwirabura/Umunyafurika, ugishyira mu nyandiko.’ Umujyanama Muri Minisiteri y’Umuco na Sport, Karambizi Olivier avuga iyi mvugo ikwiye kuba amateka kuko aho isi igeze bisaba ko abantu bahora bagura ubumenyi kandi nta kindi cyabifashamo atari ugusoma inyandiko zanditswe n’abahanga. Ni mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kwitabira gusoma, […]Irambuye
Mu nama mpuzabikorwa yaguye yahuje inzego z’ibanze kuva ku bayobozi b’imidugudu, ab’utugari imirenge n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga ndetse n’inzego z’umutekano hamwe n’abahagarariye idini ya Islam bakoze inama baganira ku bikorwa by’iterabwoba byiyitirira iri dini, abafashe umwanya bose bagaragaje ko idini ya Islam nyayo ntaho ihuriye n’iterabwoba. Abakuru b’imidugudu barenga 300 bari bahagari bavuze ko nta […]Irambuye
Amajyepfo – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umusore witwa Jimmy Twizeyimana w’imyaka 26 arashinjwa ko yatemye nyina akoresheje umupanga akamwica agahita ahunga. Byabereye mu rugo rwa nyina mu mudugudu wa Byabonyinka, Akagali ka Gikoma mu murenge wa Ruhango. Nyina watemwe agapfa yitwa Pelina Mukamurangwa ubu umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kinazi nk’uko […]Irambuye
Perezida wa Benin wasoje urugendo rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda guhera ku wa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko hari byinshi bijyanye n’imiyoborere yabonye ku Rwanda, anahishura ko yamenye Perezida Paul Kagame na mbere yo kuba Perezida wa Benin, kandi ngo yemera ibikorwa bye. Aba Perezida bombi biyemeje kuzashyigikira Perezida w’urwego rwa Banki y’Isi ritanga inguzanyo […]Irambuye
Parerezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Benin Patrice Talon bagaragaje ko Africa ikeneye kwiyobora ubwayo biturutse ku bushake bw’abaturage, aha basubizaga ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Patrice Talon uheruka gutorerwa kuyobora Benin, abakuru b’ibihugu bombi bahurije ku kuba Africa igomba kwiyobora biturutse ku bushake […]Irambuye
*Mu gice kimwe, umuriro ngo wavuye mu bavumvu bahakura ubuhura *Umwana watwikaga icyocyezo yatwitse ikindi gice bihurira hagati Ishyamba ry’ibiti bya Pinus riri mu midigudu itatu ya Gisenyi, Mitango na Kagari mu kagari ka Karengera Umurenge wa Kirimbi rimaze iminsi itatu ririmo inkongi y’umuriro abaturage n’inzego z’umutekano bagafatanya kuwuhashya ariko ntirirazima. Iri shyamba rihana imbibi […]Irambuye
Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu yafunguye inama ya 18 ya “Eastern Africa Police Chiefs’ Cooperation Organization Annual General Meeting (EAPPCO-AGM) aho yibukije ko ubufatanye bw’abashinzwe umutekano bukenewe cyane mu gukurikirana ibyaha bigezweho ubu usanga bidasanzwe (complex crimes). Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center ihurije hamwe abayobozi ba Police n’ababahagarariye bavuye mu bihugu […]Irambuye