Digiqole ad

Umujyi wa Kigali watangaje imihanda mishya igiye kubakwa n’izongerwa

 Umujyi wa Kigali watangaje imihanda mishya igiye kubakwa n’izongerwa

Imihanda izubakwa ireshya na 51,5Km

Kuri uyu wa kabiri Ibiro by’Umujyi wa Kigali byatangaje ko mu gihe cy’amezi 32 ari imbere hagiye kubakwa imihanda ireshyana 51,1Km ahanyuranye muri Kigali. Uyu mushinga ngo ugamije kugabanya umubyigano w’imodoka no kwagura imihanda isanzwe ifite ubushobozi buto ugereranyije n’abakeneye kuyikoresha.

Imihanda izubakwa ireshya na 51,5Km
Imihanda izubakwa ireshya na 51,5Km

Imihanda izubakwa n’izongerwa ni ikurikira;

*Kongera no guha inzira ebyiri umuhanda wa Kigali (Rondpoint) – Muhima – Nyabugogo – Gatsata

*Kongera no guha inzira ebyiri umuhanda wa  Rwandex-Sonatubes-Prince House

*Kubaka umuhanda uhuza indi ku Kimihurura:
1. Rwandex-Gishushu (inzira ebyiri)

  1. Rwandex-Mu myembe (inzira ebyiri)
  2. Mu myembe-Kimihurura (Primature) Roundabout (inzira ebyiri)

*Kubaka umuhanda Nyamirambo-Rebero-Kicukiro (Nyanza)

*Kubaka umuhanda  Nyamirambo-Cyumbati-Gikondo

*Kubaka umuhanda Kagugu-Batsinda-Nyacyonga

*Kubaka umuhanda  Kimisange-Cyumbati

Uyu mushinga wo kubaka no kuvugurura imihanda muri Kigali ibiro by’Umujyi wa Kigali biravugwa ko uzaterwa inkunga na Banki yitwa Exim y’ABashinwa bigakorwa na China Road and Bridge Corporation.

UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Rwarutabura-Cyumbati-Gikondo turasubijwe ye!!! Munagire vuba mukore uwa RYANYUMA-MWULIRE (MONT KIGALI)-MWENDO-GITICYINYONI!!!

  • Very well ! Remember don’t forget vision.

  • Harya ntabwo byaba byiza mukoze ibikorwa bituma abantu bose baticucika i Kigali?

  • Kongera no guha inzira ebyiri umuhanda wa Kigali (Rondpoint) – Muhima – Nyabugogo – Gatsata: Nimugera NYABUGOGO, muzadukorere imihanda yo mu Kirere, n’indi ica munsi. Nkuko bimeze ku kinamba cya1 n’icya 2. Uko mutinda kubikora niko bizabahenda mu minsi iri imbere. Echangeur rwose ya NYABUGOGO muyitekerezeho BYIH– USE; MBAYE MBASHIMIYE.

  • Fantastic!!!!!

  • Kimironko naho hasigaye hari umubyigano wimodoka nyinshi hagombye gurekerezwa ukuntu hakirwa umuhanda waturuka hafi WDA ukambuka ujya Kibagabaga utiriwe unyura ahazwi nka Groupement unyuze imbere ya Bank Populaire. Nuwawunyuza imbere yahari ikinamba ukanyura munsi ya Hotel ya Makuba ugshinguka aherekeza Ku Murenge Wa Kimironko byaba sawa. Imodoka zijya Kibagabaga no Kwa Mushimire cg Zindindiro ziteza embouteillage iteye ubwoba

  • Gasabo yasigaye inyuma mu gutunganya no gukora imihando yayo na yo nitange gahunda itomoye ? Ariko ubundi habura iki ngo aka Karere gakore nk’aka Kicukiro ?

  • Uyu mushinga nanjye nywukuriye ingofero. Nurangira ahazaba hakiri ikibazo cy’ingutu cyane, ni Nyabugogo n’akavuyo kaho. Kukagabanya, bizasaba:
    – Kubaka iteme rihuza Gatsata na Gisozi wambukiranyije uriya mugezi wa Nyabugogo;
    – Kubaka umuhanda w’inzira ebyiri kuva Nyabugogo kugera kuri Nyabarango;
    – Kwimurira gare ya za Express zambuka Nyabarongo ku Ruyenzi cyangwa muri Bishenyi;
    – Kwimurira gare ya Express zizamuka i Shyorongo ku Giticyinyoni, ariko ikubakirwa umuhanda uca hejuru y’uva mu Mujyi ujya kuri Nyabarongo.
    Ku ntera ikurikira, batangire batekereze kunyura munsi y’ubutaka, kugira ngo embouteillages ziyongera mu duce twinshi tw’Umujyi nka Gishushu, Remera, Kabeza, Kimironko na za Kicukiro zizagabanuke kurushaho bitabaye ngombwa gusenya amagorofa. Ntibyanagorana cyane urebye imiterere y’imisozi igize Umujyi wa Kigali.

  • MWESE ABAKOZE COMMENTS IMANA IBAHE UMUGISHA ZIRUBAKA CYANE , UMUYOBOZI USHINZWE IMIHANDA AZITEHO!
    CYANE JAM YA KIMIRONKO IKWIYE GUSHAKIRWA UMUTI KANDI UWAKOZE COMMENT IBYO AVUGA NIBYO,
    JAM YA GIPOROSO KABEZA NAYO IKWIYE GUTEKEREZWAHO KUKO HARI POSSIBILITIES Z’IMIHANDA SAHARA KABEZA, NDAVUGA IMIHANDA IRI MUNSI YA EX. ALPHA PALACE,

    NIBA BISHOBOKA HAREBWE PRIORITY BYIBURA BIKORWE MURI PHASES….

    • 15 Ndera-Musave bite?

    • Amazing

  • Ubwo ari abashinwa babyiyemeje bizakorwa

  • murakoze mwese kubwitekerezo mutanze, na gahunda yatanzwe n’umujyi yo kubaka imihanda irasobanutse gusa mugihe hakorwa iyavuzwe hatangira kurebwa cg gukora plan y’indi itavuzwe nayo izafasha iyo igiye kubakwa. kubera ubucucike bwa kicukiro centre harebwa uko hakorwa “umuhanda uva kuri gare ya nynza unyura imurambi ugahinguka mu gatenga kwa Carlos” hakiyongeraho SAHARA KABEZA kaberza mu rwego rwo gukemura ikibazo cya giporoso. murakoze

    • Kabisa nanjye nshyigikiye igitegekerezo cya Kagabo cy’uko bagabanya iriya Jam ya kicukiro centre bakubaka umuhanda uva inyanza ugaca murambi ugatunguka ku centre de sante nshya ya gatenga dore ko na kaburimbo ariho igarukira, bityo n’abantu batuye murmabi bakabona Tax, baheze mu bwigunge kandi ni 2km only.

      thanks Clement

  • murebe nuburyo mwakora umuhanda ugana Jali, uwo muhanda uzamuka karuruma, hari abaturage benshi kandi bahatuye birirwa batakamba nyamuna.

  • Ibi bintu ni byiza kandi dufite ikizere ko nibitari ibi tuzabigeraho. Nashakaga kubisabira ko mwazanatekereza kuri twe dutuye i Kirama (umurenge wa Kigali). Umuhanda uzamuka ujyayo uva Giti cy’inyoni ni ikibazo gikomeye pe. Mushake uko mudufasha

  • Sonatube Sahara Kabeza ko mutwibagiwe kandi ngo muduhoza kumutima!!! Mudutabare.

  • Ni ngombwa rwose kandi birihutirwa “Kubaka iteme rihuza Gatsata na Gisozi wambukiranyije uriya mugezi wa Nyabugogo”, sinzi impamvu ababishinzwe batabyitaho. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwakagombye gukora ubuvugizi ku buryo inzego zibishinzwe zumva neza “priority” ya ririya teme.

  • Hakwiye n’umuhanda uva Nyacyonga ukanyura gisozi ugahinguka hariya ku rwibutso, bityo imodoka zimwe zavaga Nyacyonga zinyura mu Gatsata, zikaba zanyura muri uwo muhanda mushya aho kunyura mu Gatsata, ibyo bikagabanya “embouteillage/trafic jam” ijya iba hariya mu gatsata hafi ya Nyabugogo.

    • Hari gukorwa umuhanda wa Karuruma Belle Etoile. Imashini zirimo. uwo rero uzagabanya iyo emouteillage. Thanks

  • Kicukiro Oyeeeee!!!!!! Nyarugenge ifite umuhanda ugana ku irimbi ni umuhanda watanze myinshi kubaho ……biri muyobozi w’ Akarere ugiyeho avuga ko azawukora mu gihe kitarenze ukwezi akarinda avaho nta gikozwe ….

  • Ndemeranya n’abavuga ko gutunganya Nyabugogo byihutirwa pe. Whatever the cost, kuko uko bitinda niko bizaduhenda! Umuhanda uca hejuru urakenewe kuko haba umubyigano ukabije uturuka kukuba ari irembo rya Kgl ku bava mu majyepfo, uburengerazuba n’amajyaruguru.

  • Umuhanda Kinyinya – Kami ukwiye gushyiramo Kaburimbo aho gukoresha laterite kuriya kuko kubera hamanuka hahita hangirika

  • umuhanda KABEZA-BUSANZA unyura munsi y’ikibuga(mw’ITUNDA) nawo utekerezweho cyane kuko urakoreshwa cyane,Kandi mwese ngirango mwarabibonye akamaro kawo mugihe imihanda yarifunzwe igihe cy’inama ya AU.

  • IBI BIKORWA NI BYIZA CYANE, ARIKO MUZIBUKE NUMUHANDA GATENGA-MURAMBI-NYANZA(KICUKIRO) KANDI URIYA MUHANDA MBONA WAGABANYA AMBOUTILLAGE YA KICUKIRO CENTRE KUKO NKIMODOKA ZITAHA GAHANGA NAZA NYAMATA INYINSHI ZAJYA ZINYURA MURI UWO MUHANDA NATWE TUKEGEREZWA IBIKORWA MU BIJYANYE NA TRANSPORT

  • Embouteillage ya kimironko iteye ubwoba haboneka uburyo imodoka zijya Zindiro zibona indi nzira kuburyo zitabangamira izijya KIbagabaga.Ubundi akarere ka Gasabo rwose mudufashe,umuhanda Zindiro -Masizi ukorwe rwose bitaba ibyo noneho imvura niyongera kugwa ubuzima bwa benshi buzahgarara nubwo nivumbi ritoroshye.MURAKOZE.

  • KINYINYA MURAMA KWA DUBAI!!NAHO MUHATEKEREZE UKOMEZA NA KAMI UGAFATA NDUBA NA NYACYONGA UBWO NABUMBOGO YAFATIRAHO.MURAKOZE

  • Iyi gahunda ni nziza rwose. ariko n’abatuye Gisozi turasaba butabarwa tugakorerwa umuhanda uva ahitwa BERETWARU ugana ku rwibutso rwa Gisozi. Ku zuba haba hari ivumbi riba ryinshi n’imvura yagwa ukanyerera cyane. Rwose nimudutabare.

    Murakoze

  • Ndashimira ubuyobozi bwa City of Kigali kuba batekereje kubaka umuhanda Kagugu-Batsinda-Nyacyonga kuko warukenewe cyane ugereranije n’ibinyabiziga bihanyura.

  • Hakwiye n’umuhanda Cumi na Gatanu(Ndera)-Gikomero kugirango umusaruro w’ubuhinzi werayo ubone uko ugera mu mugi.Yemwe banyamugi mwe ko Imihanda yo mu mugi muzayigendamo mutabonye icyo gufungura cyangwa mwakibonye gihenze?Ikindi umuntu watekereje gushyira akarere ka Gasabo hariya hantu ntabwo yabanje kubisuzuma byimbitse:Ni gutse akarere gafite igice kinini cy’icyaro kayoborerwa mu mugi?Ikindi kibabaje:Ni gute umuturage utuye Kacyiru_Ministere agengwa 100% n’amategeko y’imyubakiro,imiyoborere,etc nk’umuturage utuye ku Rupangu(i Gikomero),ku Kinyana,mu Rugarama,i Kayanga,Mu Gakongoro,Cyabatanzi,Samuduha?

    • Gikomero na Rutunga rwa Gasabo hibagiranye .ubu as amaherezo ni ayahe?
      Umuhanda cuni na gatanu gikomero Rutunga bite?

  • Kabisa umuhanda 15 Gikomero urakenewe ahubwo ababishinzwe natwenibadufashe.Kuko kugeza umusaruro wacu wibihingwa mumujyi biratuvuna cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish