Digiqole ad

Abanya-Sudan baravuga ko ‘Gacaca’ bakwiye kuyigiraho byinshi

 Abanya-Sudan baravuga ko ‘Gacaca’ bakwiye kuyigiraho byinshi

Bavuga ko Gacaca ikwiye kubabera isomo y’uko basohoka mu bibazo barimo

Mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda, AbanyaSudan baturutse mu ntara ya Darfur, bavuga ko ubutabera bwo mu Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, by’umwihariko bakavuga ko inkiko Gacaca zakoze akazi gakomeye ndetse ko hari byinshi bazigiraho kuko ibibazo zakemuye  bisa n’ibyo bariho bahangana na byo mu gihugu cyabo.

Bavuga ko Gacaca ikwiye kubabera isomo y'uko basohoka mu bibazo barimo
Bavuga ko Gacaca ikwiye kubabera isomo y’uko basohoka mu bibazo barimo

Iri tsinda rigizwe n’AbanyaSudan 22 barimo abakora muri Komisiyo y’Ubumwe no Kuvugisha ukuri, basuye Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda basobanurirwa uko ubutabera bwabaye umusemburo wo gukemura zimwe mu ngaruka za Jenoside yahitanye Abatutsi basaga Miliyoni imwe mu 1994.

Aba baturuka mu gihugu cyaranzwe n’imvururu zishingiye ku moko zagiye zihitana ubuzima bwa benshi, bavuga ko urwego rw’Ubutabera bwo mu Rwanda by’umwihariko Inkiko Gacaca zikwiye kubera isomo ibihugu byose byagwiririwe n’ubwicanyi bushingiye ku moko.

Umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge no kuvugisha ukuri muri Sudan, Ibrahim Adam Ibrahim avuga ko hari byinshi igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda.

Ati “ Nka rumwe mu nzego z’ubutabera zafashije u Rwanda kongera kwiyubaka no gusana imitima y’abanyagihugu, hari byinshi twakwigira kuri iki gihugu cyahuye na jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe kingana n’iminsi 100 igahitana abare miliyoni.”

Akomeza agira ati “ Ni ikintu gitangaje kubona abantu babanye mu mahoro, natwe tukaba twumva ari byo dushaka kwiga tukamenya uburyo u Rwanda rwakoresheje natwe bikazadufasha kugarura amahoro mu gihugu cyacu.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisisteri y’Ubutabera mu Rwanda, Karihangabo Isabele yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku bumwe n’ubwiyunge bitari byoroshye ariko ko Inkiko Gacaca zafashije Abanyarwanda kwikemurira ibibazo.

Karihangabo avuga ko Inkiko Gacaca zafashije kugaragaza ukuri ku kigero cya 83%, zikihutisha imanza kuri 87%.

Uyu muyobozi muri MINIJUST avuga ko inkiko Gacaca zafashije Abanyarwanda kwikemurira ibibazo ku gipimo cya 95%, mu gihe zagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge kuri 87.3%.

Kalimunda yagize ati “ Turishimira aho inkiko Gacaca zageze kuko zabashize kurangiza imanza mu gihe gito kingana n’imyaka itandatu kandi iyo zitaza kubaho byari kumara imyaka 100, tukaba rero tubona zarakoze akazi kazo neza.”

Avuga ko Inkiko Gacaca zanagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku moko Abanyarwanda bacengejwemo igihe kinini.

Yaboneyeho gusaba abagize iri tsinda riturutse muri Sudan kumva ko AbanyaSudan ari bo bafite umuti w’ibibazo barimo ariko ko bisaba uruhare rwa buri muturage.

Itsinda ry'AbanyaSudan rivuga ko hari byinshi bigiye ku butabera bwo mu Rwanda
Itsinda ry’AbanyaSudan rivuga ko hari byinshi bigiye ku butabera bwo mu Rwanda
Mme Karihangabo asangiza abagize iri tsinda uruhare rwa Gacaca mu gukemura ibibazo
Mme Karihangabo asangiza abagize iri tsinda uruhare rwa Gacaca mu gukemura ibibazo

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish