Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama nyafurica ya 12 y’abakora ubworozi bw’inka n’abatunganya amata izabera i Kigali kuva tariki 31/08/2016, u Rwanda ngo rurakomeza guharanira kongera umusaruro w’amata. Ku kigereranyo ngo mu 1998 Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu z’amata ku mwaka, ubu ngo ageze kuri 59L ku mwaka, kandi intego nibura ngo ni uko […]Irambuye
Muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wa kabiri Umuvunyi mukuru wungirije yagiye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero aha umwanya abaturage ngo baganire ku bibazo bya ruswa n’akarengane, ibibazo byinshi yakiriye ni ibishingiye ku byiciro by’ubudehe abaturage bavuga ko bashyizwe mu byo badakwiye kubamo. Abaturage muri uyu murenge bagaragaje ibibazo […]Irambuye
Akarere ka Gicumbi kari mu turere twinjiramo biiyobyabwenge byinshi biva muri Uganda, kuri uyu wa kabiri Police muri aka karere yagiranye kiganiro n’abamotari kigamije gushaka uko bafatanya guhashya ibiyobyabwenge byinjira muri Gicumbi kuko ngo abamotari babishatse byagabanuka cyane. Ibiyobyabwenge nibyo biri ku isonga y’imbarutso y’ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo bijya biba mu muryango nyarwanda. Muri byo habamo […]Irambuye
Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho amategeko mashya yo gusoresha itabi byatumye imisoro yaryo irushaho kwiyongera, ngo byatumye ingano y’itabi rinyobwa igabanukaho hafi 11%, ariko imisoro irikomokaho yo ntiyamanutse. Kuva kuri uyu kabiri, mu Rwanda harabera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje ibihugu 14 byo muri Afurika, basangira inararibonye ku mategeko […]Irambuye
Kaminuza ya Florida Atlantic yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku bufatanye n’ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’imbogamizi zo kudidimanga (African stuttering Research Center) bagiye kongera gutanga ubuvuzi ku bantu bavuga badidimanga (Speech Therapy) mu Rwanda, kandi ku buntu. Kudidimanga n’imbogamizi ibaho iyo umuntu avuga ategwa, cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe […]Irambuye
Musabyenamariya Fratenata yapfushije umugabo we mu myaka itanu ishize, asigara agowe cyane no kubona amafaranga yo kurera abana batandatu wenyine yasigiwe n’umugabo we muri Angola aho babaga nk’impunzi kuva mu 1994, ubu ari mu nzira ataha n’abana nk’uko bivugwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR. Musabyenamariya Fratenata abana be bose bavukiye muri Angola, avuga […]Irambuye
Kuri uyu munsi wahariwe umusoreshwa uri kwizihizwa ku nshuro ya 14 ku rwego rw’igihugu i Kigali, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Richard Tusabe yatangaje ko mu mwaka w’imari wa 2015/2016 iki kigo cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 1001 na miliyoni 300 mu gihe intego yari miliyari 960,3. Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority yavuze […]Irambuye
Karongi – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri iki cyumweru mu kagari ka Kavumu Umurenge wa Twumba batemye mu mutwe uwitwa Ildephonse Nsabimana umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Kavumu ubu akaba yaje kuvurirwa i Kigali kuko arembye bikomeye. Ukekwaho kumutema yahise abura. Jean Paul Bigirimana umuyobozi w’Akagari ka Kavumu yabwiye Umuseke ko mu […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ku rwibutso rushya rwa Kibungo mu karere ka Ngoma habereye umuhango wo kurwimuriramo imibiri 18 382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri yavanywe mu mirenge ya Kazo, Remera, Rurenge na Kibungo ngo ishyirwe muri uru rwibutso rushya. Abavuze muri uyu muhango, bongeye kugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko yateguwe igashyirwa mu […]Irambuye
Minisiteri y’uburezi iratangaza ko yatangiye ibarura rusange rigamije kureba umubare w’ibyumba by’amashuri biri mu gihugu, hanyuma ngo bitarenze mu mwaka wa 2018, izaba yamaze kuvugurura no gusimbuza ibyo izasanga bikwiye kuvugururwa no gusenywa. Kugeza ubu, hari ibice bimwe na bimwe cyane cyane mu bice by’icyaro, usanga hari amashuri agifite ibyumba bishaje cyane cyangwa byenda kugwa. […]Irambuye