Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku isaaha ya Saa 14h27, I Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda humvikanye umutingito ukomeye wamaze igihe gisatira umunota. Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 5.7, wanumvikanye mu bindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Uyu mutingito bivugwa ko waturutse mu kiyaga cya Victoria, wanumvikanye […]Irambuye
*Minisitiri w’Intebe yavuze impamvu batesa imihigo *Abahiga imihigo mito cyane babona amanota macye *Abayobozi bapiganira kwaka ruswa rwiyemezamirimo, uyu nawe bikamunanira Mu muhango wo kugaragaza uko imihigo ya 2015/2016 yeshejwe no guhiga imihigo mishya ya 2016/17, uturere twaje inyuma mu kwesa imihigo twanenzwe cyane na Minisitiri w’Intebe wagiye agaragaraza zimwe mu mpamvu zo kwitwara nabi […]Irambuye
Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, MIDIMAR irashimira ibihugu n’imiryango nterankunga ku nkunga byagiye bitera Leta y’u Rwanda kugira ngo ibashe kwita ku mpunzi ziri muri iki gihugu gusa iyi Minisiteri ikavuga ko izi nkunga zikwiye kongerwa kuko impunzi ziri mu Rwanda zirenze ubushobozi bw’iki gihugu. Ni mu ruzinduko rwa bamwe mu bahagarariye ibi bihugu byabo […]Irambuye
*Kubabuza kuzana ibicuruzwa mu Rwanda ni igihombo kuri bo *Amasoko ya Gatunda no mu Iviiro baremaga ku bwinshi ubu ni mbarwa *Abarundi n’Abanyarwanda hano bahanye inka n’abageni none ubu basurana bikandagira *Abanyarwanda nabo hari icyo babuze Umunyamakuru w’Umuseke ku wa mbere no ku wa gatatu w’iki cyumweru yaganiriye n’Abarundi bacye bari baje mu masoko yo […]Irambuye
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe na Perezida Magufuli byari byitezwe ko yiga ku bibazo by’i Burundi na Sudan y’Epfo yari kwakirwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya. Abayobozi b’ibi bihugu byombi bari batumiwe ntibaje, batumye. Ba Perezida John Pombe Magufuli, Yoweri Museveni, Paul Kagame na […]Irambuye
Umuyobozi ushinzwe kuvugira Sosiyete ASI-D yiyemeje gukwirakwize mudasobwa zikorerwa mu Rwanda mu mashuri yose yisumbuye, Theodore Ntalindwa yavuze ko intego yo gukora ibizamini bya Leta binyuze mu ikoranabuhanga byanze bikunze izagerwaho mu 2018 akurikije uko abantu bitabira kugura mudasobwa batanga zikazishurwa mu byiciro. Kuri uyu wa kane Sosiyete Africa Smart Investments- Distribution yahuye n’abayobozi b’ibigo […]Irambuye
*Gereza ya Muhanga irimo abana 66 *Irimo kandi abagore barindwi batwite *Gereza zose mu Rwanda ngo zirimo abana bagera ku 166 Mu rugendo Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa Jeanne Chantal Ujeneza yakoreye kuri Gereza ya Muhanga atangaza ko abana bafite imyaka itatu y’amavuko kuzamura bagiye gushyikirizwa imiryango bakomokamo. Muri uru ruzinduko Komiseri Mukuru […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho agiye kwitabira inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida wa Republika. Iyi nama iraza kuba iyobowe na Perezida John Pombe Magufuli ubu uyoboye uyu muryango. Biteganyijwe ko iyi nama […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasuye umuryango wa Mbarushimana Theogene w’imyaka 18 wapfuye mu ijoro ryo ku cyumweru, yishwe n’umusirikare ufite ipeti rya Major usanzwe ari umuganga wamukubise kugeza apfuye, amushinja kumwiba. Inkuru y’urupfu ry’uyu mwana yatangajwe n’Umuseke kuwa kabiri mu gitondo, kuri uyu munsi ni nabwo yashyinguwe iwabo i Gicumbi aho […]Irambuye
*Bamwe babeshye ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi *Abandi babeshye ko batishoboye *Amategeko ngo azabakurikirana Theophile Ruberangeyo uyobora Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye yabwiye Umuseke ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka bazatangaza urutonde rw’abantu bafashijwe na kiriya kigega kandi batabikwiye. Kuba bataratangazwa kugeza ubu kandi byaravuzwe umwaka ushize ngo ni uko bari […]Irambuye