Digiqole ad

Aho Inzovu zirwaniye…Agahinda n’igihombo ku Barundi baturiye Nyaruguru

 Aho Inzovu zirwaniye…Agahinda n’igihombo ku Barundi baturiye Nyaruguru

Abarundi ariko nubwo ntacyo bazana, guhaha n’amafaranga bagatahana ihaho byo ntibabibujijwe iwabo, uyu muhanda ubundi wabaga urimo amagare menshi y’Abarundi bavuye ku isoko cyangwa bajyayo abandi baje gusura imiryango n’inshuti

*Kubabuza kuzana ibicuruzwa mu Rwanda ni igihombo kuri bo
*Amasoko ya Gatunda no mu Iviiro baremaga ku bwinshi ubu ni mbarwa
*Abarundi n’Abanyarwanda hano bahanye inka n’abageni none ubu basurana bikandagira
*Abanyarwanda nabo hari icyo babuze

Umunyamakuru w’Umuseke ku wa mbere no ku wa gatatu w’iki cyumweru yaganiriye n’Abarundi bacye bari baje mu masoko yo mu Iviro no mu Gatunda mu Karere ka Nyaruguru, bamubwira ko ari igihombo kinini kuri bo kuko batacyemerewe kugira icyo bazana mu Rwanda, gusa uwaza guhaha we ashobora kugira icyo avana mu Rwanda. Imibanire y’aba baturage b’ibihugu bituranyi na yo yarazambye atari uko banganye ahubwo ari Politiki zashyamiranye…

Abanyarwanda nabo ngo ntibakibona imbuto n'imboga nyinshi byavaga i Burundi
Abanyarwanda nabo ngo ntibakibona imbuto n’imboga nyinshi byavaga i Burundi. Aha ni mu isoko ryo mu Iviiro

Abarundi batuye mu bice bya komini Kabarore (Intara ya Kayanza), igice cya Komini Ruyenzi (Ngozi) n’igice cya Komini Bitare mu Ntara ya Cibitoke hose mu majyaruguru y’u Burundi, basanzwe bahahirana n’abo mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ruheru, Busanze, Nyagisozi, Cyahinda na Ngoma.

Abarundi barema amasoko yo mu Gatunda no mu Iviro, ubusanzwe benshi bazana imyaka inyuranye bakayigurisha aha ku masoko na bo bagahaha ibyo badafite nk’ibirayi, ifu y’ibigori n’amashaza, ibirenze kuri ibi ni uko usanga n’imiryango yarahanye inka n’abageni hakurya no hakuno y’Akanyaru.

Kuva ibihugu byombi umubano wazamba kubera impamvu za Politiki, u Burundi bwafashe ibyemezo bikarishye birimo kubuza abaturage babwo kongera kwambukana imyaka mu Rwanda. Abanyarwanda bamwe bajyaga yo nabo bagiye bahohoterwa n’insoresore zitwa Imbonerakure.

Mu masoko yo mu Iviiro no mu Gatunda ubu haragaragara Abarundi bacye baje guhaha bazanye amafaranga nta gicuruzwa bazanye nka mbere, bamwe muri aba babwiye Umuseke ko bahahombeye cyane.

Umwe muri bo witwa Patrice Nyabenda ati “Ni ingorane ubu, mbere twazanaga ibintu tugatahana ibindi tukunguka none ubu ni ukuzana amahera gusa.”

Nyabenda we anafite umugore w’umunyarwandakazi yaje gusaba hakuno y’Akanyaru mu Rwanda. Ati “Usanga nawe ari ingorane guhora ajabuka gusura ab’iwabo nta kintu azanye. Kandi nabwo aza yishisha.”

Mugenzi we witwa Paul Nduwimana uva muri Komini Kayanza avuga ko ingaruka zabagezeho ari nini kurusha izo ku Banyarwanda kuko bo ngo ibyo babagurishaga bakajyana i Burundi n’ubundi bitabura abaguzi, nubwo n’Abanyarwanda ngo hari ibyo babuze byavaga i Burundi.

Ildephonse Habimana twasanze mu isoko ryo mu Iviro, ni Umunyarwanda wari washoye ibirayi ati “Nibyo natwe hari icyo twahombye, ariko nk’ibirayi byagurwaga n’Abarundi ubu hari imodoka ziva Bugesera na Butare zikaza zigapakira zigatwara.”

Aha mu isoko rya Nkanda (Gatunda) hari ibyo nabo babuze byavaga i Burundi, gusa abaturage usanga bavuga ko ikibabaje ari imibanire y’imiryango yo hakurya no hakuno yari yarashyingiranye cyangwa y’inshuti ubu itabana uko bikwiye kubera impamvu za Politiki.

Abanyarwanda bamwe iyo bambutse mu buryo bahoze bambukamo cyera bisanzuye kuko nta mipaka ya Leta ihasanzwe, ngo hakurya i Burundi barahohoterwa ku buryo nta upfa kwambuka uko abonye, gusa bakavuga ko abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bahora bababwira ko bo bagomba gukomeza guha ikaze abavandimwe babo b’Abarundi nta uhutajwe.

Ibirayi mu isoko rya Nkanda(mu Gatunda) biragura 1Kg/200 gusa abacuruzi bavuga ko Abarundi benshi babiguraga ubu batakirema iri soko
Ibirayi mu isoko rya Nkanda (mu Gatunda) biragura 1Kg/200 gusa abacuruzi bavuga ko Abarundi benshi babiguraga ubu batakirema iri soko
Ibirayi n'ibijumba ariko ngo ntibibura abaguzi, nk'iyi modoka ni iyavuye Gisagara izanye ibishyimbo nayo ipakira ibirayi
Ibirayi n’ibijumba ariko ngo ntibibura abaguzi, nk’iyi modoka ni iyavuye Gisagara izanye ibishyimbo nayo ipakira ibirayi iranguye
Abarundi ariko nubwo ntacyo bazana, guhaha n'amafaranga bagatahana ihaho byo ntibabibujijwe iwabo, uyu muhanda ubundi wabaga urimo amagare menshi y'Abarundi bavuye ku isoko cyangwa bajyayo abandi baje gusura imiryango n'inshuti
Abarundi ariko nubwo ntacyo bazana, guhaha n’amafaranga bagatahana ihaho byo ntibabibujijwe iwabo, uyu muhanda ubundi wabaga urimo amagare menshi y’Abarundi bavuye ku isoko cyangwa bajyayo abandi baje gusura imiryango n’inshuti

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ikizwi cyo kugeza uyu munsi ni uko aritwe dufite ikibazo k’ikibirwa kurusha
    ABARUNDI!

    • Sorry.Nashatse kwandika ibiribwa

  • Ko abarundi babahaye amakuru mubavuze amazina yabo yose,none bataha bakabavunira umuheto!?

  • Africa turacyafite ibibazo kweri, none Ngo tuzatera imbere! Leta y’Abarundi ikwiye kumva ko political issues ntaho zihuriye n’ubuzima bw’abaturage plz! Shame on them kbsa. Imana ikemure iki kibazo vraiment

  • Izo nzovu zirwana muvuga se ni izihe?

  • @Abdu ahubwo ndumva wigize umuvugizi wa leta yu Rwanda,ubwo utazanye ibintu byo kujya kuruhande rumwe ari umurundi nu munyarwanda ninde uri kubigwamo? keretse niba nawe uri muribabandi bavuga ko mu Rwanda hari ibiryo abanyarwanda bakaba aribo batazi kubitegura niba aruko bimeze se nzaramba yavuye he? ahubwo kuba abarundi barafunze imipaka yabo umunyarwanda nu bundi wari usanzwe nta biryo afite byahise bihuhuka,Leta ikwiye kureba icyakorwa kugirango ibane nibindi bihugu neza ngaho nawe mbwira ubaye umwanzi na burundi,congo,uganda,tanzania na kenya nayo nuko kuko Kenyata yavuze ko urwanda rushaka kwigira superpower mu karere none se aho nihe yabahishe?
    uRwanda rurimo kwikururira abanzi batagira ingano kandi byose biraza bikubita ku muturage wo hasi akaba ariwe bigiraho ingaruka,abo bagabo bayoboye ntacyo bibabwiye kuko uko byagenda kose bi bazahembwa kandi bahembwa muma $ ikindi nuko bo bahahira kuma cards burya
    none abdu nawe uraho uvuga ibyo utazi

  • Ni byiza cyane kuba dufitiye impuhwe abarundi bariho bicwa n’inzara n’ubukene kubera ko babujije ibiryo byabo kuza mu Rwanda.

  • Impuhwe dufitiye Abarundi ni nkiza bihehe.natwe ntitworohe tumenye iby iwacu Abarundi nabo bamenye ibyabo.

  • yewe wagirango ni ibicucu muba mubwira!! nonese ari ukubura aho ugurisha ibiribwa ,ariko iubifite,no kubura aho ubigura dc ntabyo ufite,ubwo ninde ufute ikibazo??? ese mwagiye mumenya ibyanyu ko araho gushotorana bihera!!!

  • Mbega amaranga mutima muri iki gitecyerezo! Ahubwo se abanyarwanda sibo bahora bategereje ibiva hanze?! mwarangiza ngo ni abarundi babihomberamo! Yego nabo barahomba ariko ntekereza ko n’abanyarwanda nari mungorane nukp bamenyereye kuruma gihwa! bashirira munda!

  • Abanyarwanda ahantuhose bababashaka gutegeka kdi ninindyarya cyanee ariko muri EAC nibadaca bugufi bazavamo Burundu

  • Abagande barakora cyanee baranahinga kugeza nimugoroba;aba Tanzania baracuruza kugeza no kubitumbuwa;abanyakenya nabahinzi borozi kuri za hectal bafite Ni cyambu cyabo “mombasa”abarundi ntabwo bakunda stress bifitiye tanganyika;abanyarwanda bakunda ibyiza kdi ntibazikubishaka nindyarya bakunda kuyobora kuko ariyo nzira yonyine ituma umuntu abona ibyobyiza ashaka kdi agakandamiza mugenziwe kugirango amutinye murumva itandukaniro ryibyo bihugu?

  • wowe lose urababaje,yewe bene nkamwe mubabazwa nuko u Rwanda rumeze neza mbese kuki mutiyita abanyamahanga? birababaje kumva amagambo abavamo.ariko karye kabarya dutera imbere,iyo utera imbere bibabaza benshi burya,abo uvuga ko ari abanzi bacu ntacyo bidutwaye,kuko burya uko urushaho kumererwa neza niko ugira abanzi benshi,ntitubanze kubagira rero,songa mbele Rwanda kandi ushyire Imana imbere kuko iyahaye ihumure Dawidi impande zose niyo iduha ihumure impande zose abanzi bazabaho ku bwinshi ariko Uwiteka ntazabemerera kudutwara na kimwe.

  • Ese ko numva murwanya iyi nkuru y’umuseke? Twebwe dufite inshuti n’abavandimwe nitwe tumenya ibihabera. Ese imbuto muvuga ziva burundi nicyo gihombo ku rwanda? ni bangahe mu rwanda bazirya raa? Nuko mutazi uko abarundi bahuye nicyo gihombo batewe na leta yabo. Leta yu Rwanda yakoreye neza abaturage babarundi kudafata ibyemezo bikarishye mwibaze bafunze imipaka kandi ibicuruzwa byabo byinchi biva Uganda kandi na Tz yabafatira ibyemezo nabonye Magufili atajenjekera abadashaka iterambera ryihuse

Comments are closed.

en_USEnglish