Umutingito ukomeye wumvikanye mu bice by’u Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku isaaha ya Saa 14h27, I Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda humvikanye umutingito ukomeye wamaze igihe gisatira umunota. Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 5.7, wanumvikanye mu bindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Uyu mutingito bivugwa ko waturutse mu kiyaga cya Victoria, wanumvikanye mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba nka Tanzania na Uganda.
Ikigo cy’Abanyamerika gitanga amakuru ku by’imitingito, USGS (United States Geological Survey) Kiratangaza ko I Kigali mu Rwanda wari uri kuri Kilometero 187 z’ubujyakuzimu ujya mu nda y’isi, ukaba wumviswe n’abantu ibihumbi 746.
I Kampala muri Uganda, wari uri kuri Kilometero 191, ukaba wumviswe n’abantu 1 354 000, mu gihe ahitwa Bukaba muri Tanzania wari uri kuri Kilometero 42 z’ubujyakuzimu, ukaba wumviswe n’abantu ibihumbi 70.
Ubwo uyu mutingito wabaga, i Kigali mu Rwanda, byakuye umutima abatari bacye kuko hari tumwe mu duce twagaragayemo abantu benshi barwanaga basohoka mu nzu bari barimo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp bahise babazanya iby’uyu mutingito, ari na ko abafite imiryango hirya no hino babaza niba abavandimwe n’inshuti basigaye amahoro.
Mu ntangiro z’uyu mwaka kandi, muri Gashyantare humvikanye undi mutingito ukomeye wari uri ku gipimo cya 5.1.
Umutingito ukomeye uheruka mu Rwanda, wabaye muri 2008, wahitanye abantu basaga 30 bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, unangiza ibikorwa remezo bitandukanye muri utu turere.
Kugeza ubu nta muntu uratangazwa ko yahitanywe n’uyu mutungito.
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ngo wumviswe n’ibihumbi bingahe?? Iryo barura ni nde warikoze?? Ahubwo MIDIMAR ishake ibyuma bizajya bipima imitingito, tureke gutega amso NASA muri Amerika!!
Ngo ibyuma bya MIDIMAR!!!!Ahahahah ndagishintitse kuko ngusetse nakubyara. Nonese harya mu Rwanda tugira icyogajuru?
None se ibyo byuburebure by’ubujyakuzimu arumva aribyo bisobanura imitingito cg se ubwirakabiri bimaze iminsi bigaragara inaha? Umve muntu ukiri mubyaha, nimba ufite igiceri warugiye kugura kakanyarwa ngo n’agakingirizo, nimba waruganye inzira ijya mu kabari, humuka! Umutima wawe ureke kuba urutare. Ibi nibimenyetso byanditswe kuva kera ariko abantu bake nibo bashobora kubisobanukirwa. Kandi iyo wabisobanukiwe ntabwo bigutera ubwoba ngo umve munzu wiruka. Kuko nibyo bizabanziriza igihe cyanyuma kizaba kirihafi cyane cyaneee gusohora.
Reka ibyaha bikorerwa mumubiri (ubusambanyi, ubutinganyi), reka guhumanya ingoro yImana ariwe mubiri wawe uwuka ibitabi n’ibisindisha.
Icyabigukiza, gana kurukuta rw’amaganya gubakishije ubutaka bwera bwavuye muri Isilaheli.
Kwa gitwaza se? Yoo! Mwararindagiye kandi ngo ntawihuta nkuwayobye. Musenge Imana ibagarure munzira
jya ureka iterabwoba wowe! Njya ntangazwa n’uko abantu bandika ibintu nk’ibyo batajya bashyirwa ku rutonde rw’abakura umutima abaturage ngo bashyikirizwe inkiko. Hari n’aho umuntu yihanukira mu rusengero n’indangururamajwi akavuga ibiye ubwoba ukibaza niba nta nzego z’umutekano tukigira bikakuyobera! Harya umubi ni utabyumva kimwe na Leta gusa?!
ahaa biteyubwoba
ni dange kbs
First i salut all Rwandans.nti:amahoro yinana abane namwe .seconc,my comment come as a riply kuri uwo urangije kugiricyo avuga ku Mitigito ibaye :utugambo twe twuje ….no guhumuriza abantu abashyiramo umutima ukanyaraye mu byimana sha sinzi’!ese mubaze ni kuva ryari abantu tubeshya ako kageni :isi irarangiyeee nimwihaneee .ariko se ryari? Tafadhali wewe acha izo mambo zako.dunia bado hijaisha .nukwikanga kwisi bisanzwe .numunyarwanda wibera mugihugu cya KENYA .oliver kim
Ndagirango mbwire wowe Oliver n’abambari bawe ko namwe ibyanyu Bibiliya ibisobanura neza 2Petero 3-7 dore uko byanditswe ngo :”Mubanze kumenya iki yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana bakurikiza irari ryabo, babaza bati: isezerano ryo kuza kwei riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinzirirye byose bihora uko byahoze uhereye ku kuremwa kw’isi. nuko biyibagiza nkana … mukomeze mupinge
2Petero 3:3-7
kurukuta rw’amaganya gubakishije ubutaka bwera bwavuye muri Isilaheli” ni he ga mwa ngo naje njeyo. None se mbere ya yezu Kristu ko imitingito ari bwo yari myinshi yahanuraga iki?
Ahubwo abo bahanga batubwire
Uyu mutingito watewe Niki?
Twabwiwe aho waturutse ariko icyawuteye ntacyo tuzi
Imana yakoze kuturinda nk’Abanyarwanda,nizere ko ntawe wahitanye
icyiza n’uguhora utungany kugirango nuv mu mubiri uzaruhuke nez kuko imitigito ntibizbura kub kdi ubuzm bushobor kubigwm
Earthquakes are the vibrations caused by rocks breaking under stress. The underground surface along which the rock breaks and moves is called a fault plane.Earthquakes .The size or magnitude of earthquakes is determined by measuring the amplitude of the seismic waves recorded on a seismograph and the distance of the seismograph from the earthquake. These are put into a formula which converts them to a magnitude, which is a measure of the energy released by the earthquake. For every unit increase in magnitude, there is roughly a thirty-fold increase in the energy released. For instance, a magnitude6.0 earthquake releases approximately 30 times more energy than a magnitude 5.0 earthquake, while a magnitude 7.0 earthquake releases approximately 900 times (30×30) more energy thana magnitude 5.0.A magnitude 8.6 earthquake releases energy equivalent to about10 000 atomic bombs of the type developed in World War II. Fortunately, smaller earthquakes occur much more frequently than large ones and most cause little or no damage.Earthquake magnitude was traditionally measured on the Richter scale. It is often now calculated from seismic moment, which is proportional to the fault area multiplied by the average displacement on the fault.The focus of an earthquake is the point where it originated within the Earth. The earthquake epicentre is the point on the Earth’s surface directly above the focus.
Comments are closed.