Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri yemeje uburyo bwo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye aho acukurwa. Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) yatangaje kuri uyu wa gatatu ko bahereye ku 10% by’azajya ava muri ubu bucukuzi. Hamenyerewe 5% by’ava mu bukererugendo ashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye za […]Irambuye
Itsinda ry’abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ubu bari mu Rwanda aho baje kwiga ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo kuyihakana mu karere k’ibiyaga bigari. Iri tsinda rigizwe n’abadepite icyenda, kuri uyu wa kabiri basuye urwibutso ngo barebe amateka ya Jenoside, kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko bahura na zimwe […]Irambuye
*Umugenzuzi w’Imari yatanze inama ku bikorwa 2 160 hubahirizwa muri 1177 Basuzuma raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2014-2015, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari, bagaragaje ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015 amasezerano y’imishinga 131 yadindiye bigatera igihombo cya miliyari zisaga 154 Frw mu gihe mu mwaka wa 2013-2014 hari hagaragaye amasezerano 77 […]Irambuye
*Uregwa avuga ko yamufashe ari gufungura ipine (pneu) y’imodoka ye *Ngo yaramurwanyije n’imbaraga nyinshi ndetse akubita Major Rugomwa inkokora n’umugeri *Major Dr Rugomwa avuga ko atari urubaho yamukubise ahubwo yamukubise agakoni mu mugongo Imbere y’Urukiko rwa gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Maj Dr Aimable Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda […]Irambuye
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasuraga Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye mu kwezi kwa gatandatu, abaturage bamugaragarije bimwe mu bibazo bishingiye kuri ruswa, servisi mbi no kunyereza umutungo wa Leta. Nyuma gato abayobozi batatu muri uyu murenge batawe muri yombi, mu butabera umwe muri bo yagizwe umwere ubu ntagifunze. Abafashwe icyo gihe ni ushinzwe […]Irambuye
Kuva ku cyumweru nijoro Umujyi wa Kigali watangiye gukuraho ibyapa byamamarizwaho bitujuje amabwiriza yashyizweho mu 2013 ngo atuma bigira isuku, umutekano n’isura y’Umujyi. Iki gikorwa cyatangiriye i Kanombe ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege aharimbuwe ibyapa 27, umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko icyi gikorwa cyizakomereza n’ahandi mu mujyi wa Kigali ahazakurwaho ibyapa 80. Umuyobozi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, asoza itorero ry’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza zitandukanye, Intagamburuzwa, Perezida Paul Kagame yavuze ko atiyumvisha uburyo abantu bize Siporo (imyitozo ngororamubiri) batabona akazi, asaba ko habaho imikoranire ya hafi hagati y’aba bayiga na Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Perezida Paul Kagame aganira n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza zitandukanye, Kabanyana Scovia wiga muri Kaminuza […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yaganiriye n’itorero ry’abanyeshuri bahagarariye abandi baturutse muri za kaminuza zitandukanye maze abaganirira ko ikigamijwe mu itorero ari ukubibutsa ikiranga abanyarwanda, aho bakomoka n’umuco wabo maze bakabishingiraho bateza imbere igihugu cyabo mu buryo bunyuranye. Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda ari ruto koko ariko Abanyarwanda badatekereza ibito, ahubwo batekereza […]Irambuye
*Hari Sosiyete 15 zatumizaga container 600 z’imyenda n’inkweto bya Caguwa ku mwaka *Barasaba Leta kubafasha ntibahombe miliyoni zirenga 450 batanze ku bicuruzwa biheze magerwa *Guverinoma iti “nimutabikorayo vuba igihombi kiziyongera.” Ishyirahamwe ry’amasosiyet atumiza, akaranguza, ndetse agacuruza imyenda n’inkweto bya Caguwa mu Rwanda riratangaza ko rifite Kontineri (container) zigera ubu kuri 38, zifite agaciro karenga miliyoni […]Irambuye
Umutingito wumvikanye ku isaa 14h27 kuri uyu wa gatandatu mu bice binyuranye by’u Rwanda no mu bice bimwe bya Africa y’Iburasirazuba, hamwe na hamwe mu Rwanda hari abo wagiriye nabi urabasenyera, gusa nta muntu kugeza ubu biramenyekana ko yaba yahasize ubuzima. Mu bice by’iburasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe waturikije uruhombo rutanga amazi mu mirenge […]Irambuye