Digiqole ad

Mahama: Abaterankunga barashimwa ariko bagasabwa koongeera inkunga

 Mahama: Abaterankunga barashimwa ariko bagasabwa koongeera inkunga

MIDIMAR ivuga ko inkunga itangwa n’ibi bihugu itagihaza impunzi

Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, MIDIMAR irashimira ibihugu n’imiryango nterankunga ku nkunga byagiye bitera Leta y’u Rwanda kugira ngo ibashe kwita ku mpunzi ziri muri iki gihugu gusa iyi Minisiteri ikavuga ko izi nkunga zikwiye kongerwa kuko impunzi ziri mu Rwanda zirenze ubushobozi bw’iki gihugu.

MIDIMAR ivuga ko inkunga itangwa n'ibi bihugu itagihaza impunzi
MIDIMAR ivuga ko inkunga itangwa n’ibi bihugu itagihaza impunzi

Ni mu ruzinduko rwa bamwe mu bahagarariye ibi bihugu byabo mu Rwanda, barimo uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza  n’abo mu miryango nterankunga baraye basuye inkambi ya Mahama icumbikiwemo impunzi z’Abarundi.

Aba bahagarariye ibihugu bisanzwe bitera inkunga u Rwanda mu kwita ku mpunzi, bavuga ko basuye iyi Nkambi kugira bihere ijisho uko amafaranga batanga akoreshwa bakanagaragarizwa ibindi bikenewe kugira ngo bigere kuri izi mpunzi.

Mu minsi ishize, izi mpunzi z’Abarundi zakunze gutangaza ko inkunga zagenerwaga yagabanutse, zikavuga ko zitorohewe n’ubuzima zirimo.

Leta y’u Rwanda yakiriye izi mpunzi ivuga ko bitayoroheye kuzitaho uko bikwiye kuko umubare w’impunzi ziri mu Rwanda urenze ubushobozi bw’aho u Rwanda rukura.

Umujyanama muri Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi, Kayumba Rose avuga ko n’ubwo ibi bihugu nterankunga byafashije Leta y’u Rwanda gutunga izi mpunzi ariko hari byinshi bikenewe.

Ati ” Ibihugu byose bigomba gukorera hamwe kugira ngo ibi bibazo by’impunzi bikemuke, akaba ari na yo mpamvu y’uru rugendo aho twavuze ngo reka tuze tubereke icyo amafaranga yabo batanze yakoze ariko tunabereke ibindi dukeneye ubundi twicare tuganire na bo tumenye ngo dukore iki.”

Izi mpunzi zacumbikiwe mu nkambi ya Mahama ntzinyuranya n’ibitangazwa na MIDIMAR aho zivuga ko hari byinshi zikeneye gukorerwa birimo guhabwa ibiribwa bihagije.

Umwe muri izi mpunzi witwa Rwasa Tharcise ati ” …Amagarama y’ibiryo baduha yaragabanutse, baduha utugarama duke rwose, nk’ubu iyo dupimye dusanga ari ibilo icyenda by’ibigori n’ibishyimbo ibilo bitatu mu kwezi.”

Rwasa akomeza agira ati “ Kuko ibishyimbo biba ari bicye bishira mbere y’ibigori tugasigara duhekenya ibigori n’ubwo na byo bidahagije.”

Aba barundi bahunze imvururu n’ubwicanyi byibasiye gihugu cyabo kuva mu mwaka ushize wa 2015, bavuga ko muri iyi minsi ubuzima bubagoye kuko n’ibi biryo bicye bahabwa badapfa kubona inkwi zo kubitekesha.

Aba bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basuye inkambi ya Mahama, ni abo mu bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Ububirigi, Canada, Korea, Misiri, Kenya n’uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Rwasa Tharcisse ati ibiryo ntaho bidukora
Rwasa Tharcisse ati ibiryo ntaho bidukora
Basuye ibice byose by'inkambi bareba uko impunzi zibayeho
Basuye ibice byose by’inkambi bareba uko impunzi zibayeho
Bagiye ahitegeye bareba mu nkambi neza uko impunzi zibayeho
Bagiye ahitegeye bareba mu nkambi neza uko impunzi zibayeho
Basabwe ko inkunga yakongerwa
Basabwe ko inkunga yakongerwa
abahagarariye Korea na USA bari bitabiriye
abahagarariye Korea na USA bari bitabiriye
EU n'Ubudage bari bahagarariwe
EU n’Ubudage bari bahagarariwe
Ubwongereza na Misiri na bo basuye inkambi ya Mahama
Ubwongereza na Misiri na bo basuye inkambi ya Mahama
Kenya, Canada n'Ububirigi bari bahari
Kenya, Canada n’Ububirigi bari bahari

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Njye ahubwo ndabona abaterankunga bari bakwiye gushyira imbaraga mu kumvisha abarundi ko bakwiye kumvikana n’Ubutegetsi bw’i Bujumbura hanyuma izo mpunzi zigataha iwabo mu Burundi zigafatanya n’abandi baturage kubaka igihugu cyabo, dore ko muri izo mpunzi abenshi ari abaturage batarwanira ubutegetsi.

    Abanyapolitiki baroshye Uburundi mu mwiryane abenshi bahungiye i Burayi, cyane cyane mu Bubiligi, abaje mu Rwanda bo bituriye mu mazu meza mu mujyi wa Kigali, aho usanga rwose basa naho ntacyo babaye, bararya neza, bakambara neza,byaba ngombwa bagafata no kuri ka byeri, ndetse n’abana babo ubu biga mu mashuri yigenga meza. Abaturage ba Nyarucari nibo bagiye mu nkambi i MAHAMA. Byari bikwiye rero ko bareba uko bisubirira iwabo niba bishoboka, uretse ko ntawabahatira gutaha mu gihe babona koko ko hari impamvu igaragara yabibabuza.

    • Nanjye nibaza nibabo baturage bataraguye mumutego batazuwariwo.Aba CNARAED bose bibereye iyo mu bubiligi yewe ntanukibumva ukibaza ibyo babamo usibye gucikamo ibice bikakuyobera.Niyo bagizicyo bavuga usanga ngobarasaba ibiganiro na Nkurunziza nta na rimwe wumva bavuga ijambo impunzi.

      • Miceri we! wibagiwe umugani uvuga ngo utabusya ubwita ubumera?ubukoko iriyibagije ubyingoma ya Habyarimana na sindikubwabo bakoreye abatutsi kugeza babarimbuye?koko uravuga ngontacyo bahunze?uzi abatutsi barigupfa iburundi kugeza nuyumunsi?uzikiko mugihugu cyabo bamwe babashyize munkambi muri (IDP)kugirango babacungire hafi?uziko ubasore babatutsi bariko barabica burimunsi?uziko ubakobwa babatutsikazi imbonerakure zibafata kungufu?none ngo ntacyo bahunze?urumushinyaguzi gusa ariko ujye wibuka ko iyisi yacu idasakaye uwo ariwewese yamunyagira.kandi aho gupfa none wapfa ejo.kandi imana irikumwe nabo.

Comments are closed.

en_USEnglish