Digiqole ad

Muhanga: Abana bafunganye n’Ababyeyi bagiye kujyanwa mu miryango

 Muhanga: Abana  bafunganye n’Ababyeyi bagiye kujyanwa mu miryango

Harimo abana barengeje imyaka itatu nubwo ari bacye

*Gereza ya Muhanga irimo abana 66
*Irimo kandi abagore barindwi batwite
*Gereza zose mu Rwanda ngo zirimo abana bagera ku 166

Mu rugendo Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa Jeanne Chantal Ujeneza yakoreye kuri Gereza ya Muhanga atangaza ko abana bafite imyaka itatu y’amavuko kuzamura bagiye gushyikirizwa imiryango bakomokamo.

Ujeneza aganira na bamwe mu babyeyi bafite abana muri Gereza
Ujeneza aganira na bamwe mu babyeyi bafite abana muri Gereza

Muri uru ruzinduko Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, yagiranye ikiganiro kirambuye na bamwe mu babyeyi bakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo bagakatirwa gufungwa ariko bafite abana bonsa n’abacutse, abana ubundi bari kuba barererwa mu miryango yabo hanze ya gereza nk’uko bisanzwe mu burenganzira bw’abana.

Mu ijambo rye Komiseri Mukuru wungirije avuga ko ubusanzwe umwana afite uburenganzira bwo kurererwa mu muryango, ariko ngo kubera amateka atandukanye Abanyarwanda muri rusange banyuzemo harimo n’ibyaha bya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe mu baturage bagizemo uruhare  bituma bahabwa ibihano hatitawe ku kuba atwite cyangwa yonsa.

Uyu muyobozi  yongeyeho ko hari n’abandi babyeyi bagiye bakora ibindi byaha  binyuranye bazanwa muri gereza bafite abana, akavuga ko nta burenganzira bafite bwo kuvana umwana wonka ku mubyeyi we, ariko ngo ucutse wese yagombye kurererwa mu muryango agatozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda nk’abandi bana bose bari mu muryango.

Ati “Abana bose bafite imyaka itatu y’amavuko kuzamura bagomba guhabwa imiryango bakomokamo kuko nta cyaha bakoze ku buryo bagomba kurererwa muri gereza.”

Bamwe muri aba babyeyi bari kumwe n’abana muri iyi gereza bavuga ko gereza ikwiye kubafasha kuko ngo hari bamwe mu bagabo banga kwakira abana bakavuga ko bakwiye kurererwa muri gereza kubera ko Leta ibatangaho amafaranga menshi.

Aba babyeyi bavuga kandi ko hari  na bamwe mu bagabo bavuga ko batabakira kuko ngo bababyaranye n’abandi bagabo cyangwa ngo bagenda bagasanga ba se bashatse abandi bagore.

Gereza ya Muhanga irimo abana 65 n’abagore barindwi batwite  muri bo abana batatu barengeje imyaka itatu y’amavuko mu gihe mu  zindi gereza harimo abagera ku 166.

Ababyeyi baganirijwe ku kureka abana barengeje imyaka itatu bagasanga imiryango yabo hanze ya gereza
Ababyeyi baganirijwe ku kureka abana barengeje imyaka itatu bagasanga imiryango yabo hanze ya gereza
Komiseri Ujeneza aganira n'ababyeyi bafungiye hano
Komiseri Ujeneza aganira n’ababyeyi bafungiye hano
Itorero ry'abafunze ryakiriye abashyitsi
Itorero ry’abafunze ryakiriye abashyitsi
Icyumba kirererwamo abana bafite imyaka ibiri kuzamura muri iyi gereza, bahabwa amasomo asanzwe yo mu ishuri ku buntu
Icyumba kirererwamo abana bafite imyaka ibiri kuzamura muri iyi gereza, bahabwa amasomo asanzwe yo mu ishuri ku buntu
Harimo abana barengeje imyaka itatu nubwo ari bacye
Harimo abana barengeje imyaka itatu nubwo ari bacye

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

4 Comments

  • Nizereko izonda bataziterwa bari muri prison?

    • Mana nziza, tabara ziriya nzirakarengane, bariya bana bave muri uriya muriro!! Gereza ni umuriro utazima!! Ariko kandi Mana fasha u Rwanda, imfungwa zigabanuke cyangwa zirangire, iki gihugu cyababaye kuva cyera, kibe koko kimwe “gitemba amata n’ubuki”. Turiya twana se tunazi ibibazo iki gihugu gifite?

  • jyenda rwanda uri nziza komeza utange uburenganzira kuri bose abo bana bajye mumiryango bamenyere hanze kuko ntacyo baregwa

  • Hagomba imyaka irenga 20 kugira ngo ubone ko abana batagomba gufungwa nta cyaha bakoze? abagore batwite kuki batabaha bail?

Comments are closed.

en_USEnglish