Digiqole ad

Ingabo z’u Rwanda zasuye umuryango w’umwana wishwe n’umusirikare

 Ingabo z’u Rwanda zasuye umuryango w’umwana wishwe n’umusirikare

Bamwe mu bayobozi bakuru ba RDF basuye uyu muryango bawufata mu mugongo.

Kuri uyu wa gatatu, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasuye umuryango wa Mbarushimana Theogene w’imyaka 18 wapfuye mu ijoro ryo ku cyumweru, yishwe n’umusirikare ufite ipeti rya Major usanzwe ari umuganga wamukubise kugeza apfuye, amushinja kumwiba.

Umubyeyi w’uyu mwana, Mbarushimana Theogene arasaba ubutabera.
Umubyeyi w’uyu mwana, Mbarushimana Theogene arasaba ubutabera.

Inkuru y’urupfu ry’uyu mwana yatangajwe n’Umuseke kuwa kabiri mu gitondo, kuri uyu munsi ni nabwo yashyinguwe iwabo i Gicumbi aho ababyeyi be  basabye guhabwa ubutabera.

Lt Col. René Ngendahimana, umuvugizi w’imgabo z’u Rwanda by’agateganyo yabwiye Umuseke ko uyu munsi bagiye gusura umuryango wa Mbarushimana Theogene (aho yabaga i Kanombe), kugira ngo bawufate mu mugongo.

Yagize ati “Twabasuye byari ukubafata mu mugongo, nk’ubuyobozi bw’ingabo twatekereje ko byaba byiza kubasura tukabafata mu mugongo, ni n’umuco wa Kinyarwanda, gufata mu mugongo umuntu wapfushije.”

Gusura umuryango w’uyu mwana ngo byabaye n’umwanya mwiza wo kugaragariza uyu muryango ko bifatanyije na wo, kandi ko badashyigikiye ibyabaye.

Lt.Col. Ngendahimana ati “Byari ukubabwira ko ibyabaye natwe byatubabaje mu by’ukuri kuko nubwo uriya Major ari ingabo y’u Rwanda ariko mu by’ukuri ibyo yakoze bitandukanye n’ibyo ingabo z’u Rwanda zishinzwe kandi zisanzwe zikora.”

Bamwe mu bayobozi bakuru ba RDF basuye uyu muryango bawufata mu mugongo (Photo: Igihe).
Bamwe mu bayobozi bakuru ba RDF basuye uyu muryango bawufata mu mugongo (Photo: Igihe).

Ubuyobozi bwa RDF kandi bwijeje umuryango wa Mbarushimana Theogene ko nubwo ibyabaye byabaye, ubutabera byanze bikunze buzakora akazi kabwo, mu minsi iri imbere Major Dr Rugomwa Aimable wakoreraga ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe, akazaburanishwa mu butabera.

Umuvugizi w’ina gabo z’u Rwanda, Lt Col. René Ngendahimana yatubwiye ko imikorere y’ubutabera ‘Procedure penale’ mu Rwanda ari imwe, bityo ngo mu minsi itanu kuva ukekwaho icyaha atawe muri yombi agomba kuba yashyikirijwe ubugenzacyaha bugomba kuba bumushyikirije ubushinjacyaha.

Ati “Babyakiriye neza cyane, baracyafite agahinda kandi birumvikana, …ingabo z’u Rwanda zizakomeza kubaba hafi.”

Brig.Gen Emmanuel Ndahiro yihanganisha Se wabo wa nyakwigendera (Photo:Igihe).
Brig.Gen Emmanuel Ndahiro yihanganisha Se wabo w’umwana wishwe (Photo:Igihe).

Ingabo z’u Rwanda ngo zirizeza Abanyarwanda ko ibikorwa nka biriya bigiye kurushaho gukumirwa, ku buryo bidashobora kuzongera kubaho.

Mu gushyingura uyu mwana, umuryango we na wo wari wasabye cyane ko wahabwa ubutabera.

UM– USEKE.RW

43 Comments

  • Ariko njye narumiwe! Ngo ubutabera ejo tuzumva ngo yagiye mu butumwa bw’akazi hanze, kandi umuntu yapfuye! Gusa birababaje kubona umuntu abantu bareberaho ibyiza agakora ibidakorwa nka biriya! Imana imwakire mu bayo!

    Duhanze amaso icyo ubutabera buzakora!

    • Ariko mwigize ibitangaza byerekwa ibitaraba ndetse bitanateze kubaho??!! Uba uvuze ibi ubikuye hehe ko mwarozwe?!

      • La famille Gahutu n’a pas besoin cet argent; ce dont il a besoin, ce dont nous avons besoin cést la justice. Il nous faut absolument des justiciers.

        • Si sa famille n avait pas besoin de cet argent pour quoi ils ont reussi ca? Que son ame se repose en paix

          • Bavugango, “pourquoi ils ont reçu ça” (mais on ne dit pas,ont réussi ça). “Que son âme repose en paix” (et non se repose en paix).
            Mbese indimi nyinshi haraho zimwe zibagiranaho gake, icyongereza gisigaye cyaramize igifransa.

          • @Karasira: Ncuti, jya wandika mu rurimi wumva neza! biragaragara ko igifaransa utari wakimenya neza…..Ese iyo wandika mu kinyarwanda wari kuba iki??

      • Gadson!! Umaze kumenya System kabisa. Et si vous savez tous ce qu’il y a à savoir sur un système, vous pouvez aussi prevoir tous ce qu’il faira. Ce que tu dis est une verité absulue.

        • @Gasasira. Ttes mes félicitations vraiment. Erega wasoma. Yego amafranga ntagarura umuntu ariko ntawanga ijana murindi da, nabo bavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose ubutabera bukamuhana ntaguca kuruhande. Naho ibyo kuba aba bivugwa ko aba officiers iyo bakoshereje umuturage batabihanirwa ahubwo bajijsha bakabohereza muri za missions en déhors du pays, ce ne sont que des ondits pas sûrs. Ibi byo byahise biba ako kanya ntaho babikwepera. Ariko dushimire Ubuyobozi bw’Ingabo quand même car eux aussi ont été touché par cet acte méchant de leur idiot collègue. Uyu n’umuco mwiza bagaragaje ko mu muryango abana bose bataba ibigoryi, habamo abitwara neza hakabamo n’abandi bitwara ukuntu kudashimishije. Iyi nkoramaraso rero yashebeje umuryango, abo bita ikigoryi mu muryango bititirirwa bose. Murakoze Ngabo nziza, mukoze igikorwa cyiza cyokwikora mukajya gufata mu mugongo uwo umwe mu muryango yahekuye, bititirirwa mwese, Abanyarwanda twese turabashimye pe. N’ubundi habamo abavangira abandi, turabizi ko muba muri disciplines rwose keretse nkabo nyine bamwe na bamwe batabura mumyifatire mibi. Meci de reconnaitre les dégàts de perte humaine causes par ce soit disant votre collègue de service. Ahandi courage mu kazi keza tubaziho, malgré tout.

    • None se ko numva ugaye ko bababwiye ko bazabaha ubutabera uragira ngo bababwire iki kindi wowe utekereza? Ariko mwagiye mureka kuba indashima koko! Washimye ko ziriya ngabo zikuriye abandi zateye n ‘iyo ntambwe yo kubafata mu mugongo? Mana jya uhindura imitima yacu

  • Congs to RDf. Mwakoze geste nziza vrt.

  • Birababaje; Ku ruhande rumwe Family y’uwo Mwana irababaye cyane, ku rundi ruhande Family ya Major (Abana, Umudamu, etc) nabo bazahura n’ingaruka z’ibyabaye.

    • Iri jambo major sinshaka no kuryumva hano kuko ndizera ntashidikanya ko azahita amapeti ayamburwa, nako ubu byarararangiye, imyenda ya RDF akayisubiza hatabuzemo numwe, diplome igacibwa kuko ntakongere kuzitwa umuganga ukundi, special jail /gereza y’umwihariko, ubundi se sinumvise kuri Radio ninjoro mu makuru umuyobozi mukuru wahawe interview avuga ko yitwa Dr Aimable RUGOMWA. none mwe mwanditse RUTAGOMWA.Muhindure nkimara kumva iryo zina nahise numva izina riganisha kubyo yakoze anyway. yagomwe iyo family umwana.
      Ndashimiye byimazeyo geste y’ubupfura RDF yagaragaje; iyi photo iyo igaragara no mu ishyingurwa, gusa nta wamenya rubanda bari kubyitiranya bakarengwa na kamere bakabatera amabuye, kamere ni kamere.

      Nibyo mwakoze kwiyegereza uyu muryango ni byiza mukomereze aho. Ibyabaye byabaye, umuryango w’umwana abanyarwanda twese tubafashe mu mugongo, Imana izabafashe musohoke muri deuil mugere kuri phase ya acceptance/acceptation kuko ubu muracyari muri Deni/ntibishoboka.
      aimable usize inkuru mbi i musozi ubabaje benshi ababyirukanye nawe, n’uwo wishe, family y’uwo wishe, abo biganaga, iikigo yigagagaho, abanyarwanda muri rusange kandi usebeje benshi harimo military medical service/ military security service, medical service, your family.
      RDF Dukeneye ubutabera bwihuse kandi buzabere kuri stade amahoro kuki mutari gutanga ifoto ye, ibi nabyo turabinenga; gusa nta kundi military service igira amabanga yihariye; ugambanira igihugu ashyirwa ku karubanda uwica ubukungu bw’igihugu ntashyirwe ku karubanda. pensez-y, think about it. thanks!

  • Aimable yakoze amahano. Ariko mbibarize “” hari umunsi abantu badapfa bishwe nabandi banyarwanda ko mudasakuza nkoko mwashakuje kuri iyi nkuru? “” nonese ko mwihaye RDF haraho mwabonye bavuga ko ariyo yamutumye ? Umusilikare nkumuntu nk’abandi nawe some time arakosa kandi ukoseje wese arahanwa. Aimable azahanwa nka Aimable . muhere mukure RDF hano

    • None ko itari yamutumye aba bagiyeyo gukora iki ? Njye nari nzi ko nyuma ay’iriya jenoside, abanyarwanda tuzamenya guha agaciro ubuzima, tukazinukwa no kumena amaraso, ariko ndabona urwishe ya nka ruri rwarageze mu ishyo noneho ! Mbiswa ma !

      • Ngo bagiye gukora iki?? Ntukabaze ubusa,mbere y’uko umuntu yitirirwa ibyo akora,aba ari umuntu,ibindi biza nyuma,kuba urwego rwakoreshaga Aimable rwasuye umuryango wagize ibyago ukicirwa umwana ni nk’uko abandi banyarwanda baza gufata mu mugongo uriya muryango,uretse ko wasanga uwo muco iwanyu utahaba.Kandi umuryango nyarwanda weretswe ko uriya musirikare wishe umwana atatumwe n’urwego akorera,yakoze amahano ku giti cye.

        • uri umutindi niba utari injiji

        • Nizere ko ibyo bigambo byose uri guhuragura ari nabyo WARI KUVUGA iyo aba ari UMWANA WAWE uriya Dr.Rugomwa yahotoye. Ngo agahwa kari ku wundi karahandurika koko!!! Rwanda we!

    • Albert, birumvikana ko uyu mugabo yishe uriya mwana atabitumwe na RDF. Ariko icyo ugomba kumenya ni uko mayibobo yishe umuntu bitasakuza nk’uko yaba yishwe wenda na mayor! Uriya ni umuyobozi wari ufite inshingano zikomeye ni yo mpamvu byashakuje!

    • birababaje kubona uvuga ngo abantu basakuje.badasakuza se urabona bikwriye???umusirikare uzi uwo ariwe kuri rubanda?umuganga se we uzi uwo ari we? buriya uriya mwana wishwe ari uwawe wavuga nk’ibi uvuze?????

    • NAGIRANGO NGUSUBIZE NIBA UMUNTU YISHE UNDI NABYO NTIBISANZWE MURI SOCIETY AEIKO IBAZE KWICA UMUNTU URI UMWE MUBASHINZWE KUMUREBERA UMUTEKANO NIGUTE BITASAKUZA

    • Mbega wowe Albert, nta soni ugira, ubwo se bite byawe, menya ko umu civil w’umunyarwanda n’umusilikare w’umunyarwanda, ibyo bakora atari bimwe ndugu yangu,reka akanirwe urumukwiye.ababaje benshi family y’umwana, aho yigaga abo babyirukanye, aba bose bari muri deuil/icyunamo, asebeje military medical service, medical service in general, military security. gusa twese abanyarwanda dutegereje ubutabera kandi azashyirwe ku karubanda, yamburwe amapeti yakwe imyenda ya RDF, gufungwa burundu y’umwihariko itazahabwa imbabazi na perezida, akazapfira mu buroko, kuko agiriwe ikigongwe yaza akamara nabo yasize inyuma. genda usebeje igisirikare, wihoye ubusa, iyi wirangiza se ko mbona nubundi wangiritse mu bwonko Aimable we? ubu se iyo modoka wayijyanye muri gereza, gutwarwa n’ibyisi gusa ukarinda wica umuziranenge; ubu abagiye bakwiba bari kuguseka aho bigaramiye binywera agacupa utanabazi. uhemukiye famiye yawe ariko menya nta mugore wagiraga, umuntu nkawe ntiyakora ibyo anafite abana, uhindutse umusazi gusa; mbabajwe nuko ntazamenya iherezo ryawe nyuma yo gukora amahano cyane ko n’ifoto yawe banze kuyishyira ku karubanda, haba ku gihe, ku museke, makuruki, etc ahubwo bahisemo gushyiraho ifoto yabafashe mu mugongo; niba ufite umugore akaba atagaragaye muri iriya foto nawe ngo yifatanye na RDF ubwo nawe afite shida za dunia

  • Ariko uwo mu major ko mutamuvuga ! Njye mboye mu kindi kinyamakuru bavuga ko yitwa Maj. Aimable Mupenzi !! Yahemukiye umuryango w’uyu mwana pe !

  • ariko noneho aka nakumiro major yica umuntu gute? ibyo bintu ntibyumvikana RDF iracyafite akazi kanini cyane ko kwigisha abasirikare bayo major yica umuntu ibyo bintu birenze ubunyamaswa rwose

  • Ariko uwo “mumajoro” ntamazina agira? ubwose famille yuwo mwana yakwizera ubutabera ite mudashaka gutanga n’amazina y’ukekwa? Umuntu wishe umwana w’imyaka 18, urupfu rw’agashinyagura mukamuhishira? Nabonye n’igihe cyatinye kubyandika. umwe witwa Hora Sylvestre ko mwavuze?

    • ark reka nkubaze uzi gusoma cg icyo ushoboye nukuvuga igihugu nabi gusa! ubwo muri iyi nkuru urarebye usanga uwo mu major wanduje isura y’ingabo zigihugu batamuvuze?? Cg nuko wowe waje ushak gusoma ibyo ushaka!! wowe tuza nubona ubutabera budakurikijwe uzabone utere hejuru naho ubundi mbere yo kuvuga ujye ubanza ushishoze umenye nibaibyo ugiye kuvuga bifite ishingiro, niba utanamuzi bamwita Major Dr Rutagomwa Aimable maze amagambo yawe ashire kdi nzi neza ko ubutabera buzakurikizwa hatitawe kucyo aricyo.

  • Reka ngusubize mbinyujije mu migani y’imigenurano. kandi nzi neza ko wayize! Baravuga ngo umukobwa aba mubi agatukisha bose! Bakongera bati: zitukwamo nkuru. Na none bakagira bati: inyana ni iya mweru! None sinjya nsoma inkuru aha umuntu yishe undi bamwe bati akabaye icwende ntikoga, yaba afite aho ahuriye na genocide ukumva hari abagira bati bayonse…! Erega umuntu ni nk’undi. Uyu musirikare nawe ubu arimo aricuza icyabimuteye. Nta wamutumye ariko urebe uko RDF ihangayitse kubera ibyaha by’umusirikare wakoreye amahano iwe muri karitsiye nta n’aho ahuriye n’akazi! Ni urugero rwiza RDF yatanze. Police nayo izahakure icyigwa. Bimwe yihangishijweho byo kurasa mu cyico abo ishinzwe kurinda, abayobozi bayo bajye bagira ubupfura nk’ubwa RDF. Uyu nyakwigendera yarambabaje birenze. nababajwe cyane nuko yishe umusirikare w’ejo hazaza yari kuzasigira ingabo n’umuheto bye. mbabara kandi na none ntekereje umuryango we asize mubibazo. bose mberetse Rurema ngo abakomeze. uyu musirikare ntadusebereze igisirikare cyacu.

  • Bravo basirikare gusa ntimwibagirwe kumuhana
    Byihuse naho ibivugishwa nho umugore na abana
    Babyigizeyo di
    Nuriya yishe yari kuzashaka akabyara
    None mu mutwaye ubuzima
    Icyo nanjye nsaba nurukundo nkuru berekanye
    Ureke abandikaga ibiberamye ngo nuko uyu
    Wishe ari amahe
    Mbere yuko aba amahe yabanje kuba umuntu
    Niyo mpamvu uru Rwanda tugomba kurwubakira
    Kurukundo na amahoro ukoze amahano akayaryozwa
    Kuko yishe uyu mwana urubozo kandi
    Nabi cyane agonga atagira umutabara
    Ibyo bisare byica abantu byihishe mu kwangiza
    Igisirikare gusa
    Bituma umuntu atinya ingabo zi urwanda kandi
    Atariko zose zimeze
    Imana ikomeze ikuruhukishe mu mahoro mu hungu mutoya
    Imana yagukunze cyane kurenza kiriya gisare cyakwambuye ubuzima
    Wowe uri mu ijuru ryawe
    Uzize ubusa uracyambabaza
    Kuko nziko bimera iyo umuntu ari kugukorera iyicarubozo
    Hari ubwo urokoka ubaho nkumupfu hakabaho ubwo upfa nkuyu
    Mwana RIP????????????????????

  • birababaje major kwica umuntu biteye agahinda gusa byabaye, twihanganishije umuryango wanyakwigendera ariko byaba byiza uriya major aburanushijwe muruhame ndetse n’urubanza rwe rugaca kuma radio nama television kugirango nabumvaga bahohoterwa n’abasirikare bashire impungenge

  • Majoro se buriya bamuzanye bakamuburanishiriza mu ruhame nka wawundi wishe umwana inyamirambo hari ikibazo? naho mwebwe mwibaza impamvu RDF yasuye uriya muryango harimo no kugira ngo mudakomeza muvuga ngo yamwishe yatumwe nayo, kuko icyaha nigatozi kiryozwa uwagikoze, RDF yihanganishije uwo muryango kuko wahemukiwe n’umusirikare mukuru mu ngabo z’Igihugu kugarura ihumure mu mitima ya bantu rero nta kibazo kirimo.

  • CONG RDF MWAGARAGAJE UBUPFURA MUNSANGANWE. NIHANGANISHIJE UMURYANGO WURIYA MWANA. IMANA IMUHE IRUHUKE RIDASHIRA.

  • Ariko kweli harya ngo twanze gutera imbere burundu mu myumvire koko ? Major w’inyenyeri se ubundi ko yagombye kuba aba muri barracks bityo ntahure na mayibobo zifungura ibirahure by’imodoka ye zikamwiba, ubwo RDF izahora isura abishwe n’abasilikare tubana muri za quartier yo izabivamo. Dore nimuvane abasirikali mu baturage bajye mu bigo bya gisirikali, atari ibyo bazahora bica abantu, baturongorera abagore wavuga ukajyanwa mabuso ngo urapinga.

    • Ubuswa gusa. Ntacyo uvuze. Abasirikare bo sa bantu? Hari ahantu ukibona barracks kw’isi? Ni bakurongorera umugore nuko wananiwe kumurongora ari wowe

      • Waturangira ikindi gihugu abasilikali baba mu baturage n’imbunda zabo ? Harya nta kigo cya gisilikare bashaka kubaka hariya mu karer ka Rwamagana, ni icyo kumara iki ko nta barracks zikibaho ! Uri injiji izi kwandika.

  • NDEMEZA NTA SHYITI KO INGABO Z’URWANDA ZITATUMYE MAJOR AIMABLE GUKORA ALIYA MAHANO.AHUBWO NDASHIMA BYIMAZEYO ULIYA MUCO MWIZA BAGIZE WO KUBA HAFI Y’UMURYANGO WAGIZE IBYAGO IMANA IBAHE UMUGISHA KANDI BAKOMEREZE AHO.

    MAJOR AIMABLE NTA MUGORE YAGIRAGA BYEMEWE N’ITEGEKO RY’U RWANDA CYAKORA BRALIRWA IBUZE UMU CLIENT#UMUKILIYA#W’IMENA.UMUGOREWE RYALI ICUPA RY’AGASEMBUYE,NAHO UMURYANGO WE WIHANGANE N’UBUNDI BACA UMUGANI MU KINYARWANDA NGO IBYAYE IKIBOZE IRAKILIGATA.

    • Ibi ni akumiro; erega iyo umugabo adafite umugore hari icyo aba abuze; RDF ntimugahe inshingano abantu nka bariya badafite abajyanama mu rugo, kuko iyo aza kuba afise umugore nibura yari gutesheranya akaba yatabaye uriya mwana. umu client wa Bralirwa w’imena, hahahahah ubwenge bwe bwari bwarayobye pe, murumva mbaye aka Umuraza; umugore we yari icupa; kwa muganga se murumva yagakoraga ate koko; mbega; RDF mushyireho criteres kugirango uhabwe akazi sinon izi ngaruka zizajya zihoraho, ikindi niba muri quartier hatuye urugero 10 militaire mushyireho itegeko yuko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, kandi chef w’umudugudu ajye atanga report irimo imyitwarire mibi yagaragajwe numwe muri bo;muzatange na numero za RDF umuntu yabaterefonaho ahuye na case ifite ibimenyetso by’umu silikare witwaye nabi; uretseko bidakunze kubaho kuko RDF discipline muri nayo; aba police baratanze numero za commandant; ndumva izo yenda zaba zihagije umuntu atabagondoje, kuko habaye ikibazo abo ba commandant de police muri buri province babibamenyesha kuko mu korana bya hafi uko ntekereza.

    • Ibi ni akumiro; erega iyo umugabo adafite umugore hari icyo aba abuze; RDF ntimugahe inshingano abantu nka bariya badafite abajyanama mu rugo, kuko iyo aza kuba afise umugore nibura yari gutesheranya akaba yatabaye uriya mwana. umu client wa Bralirwa w’imena, hahahahah ubwenge bwe bwari bwarayobye pe, murumva mbaye aka Umuraza; umugore we yari icupa; kwa muganga se murumva yagakoraga ate koko; mbega; RDF mushyireho criteres kugirango uhabwe akazi sinon izi ngaruka zizajya zihoraho, ikindi niba muri quartier hatuye urugero 10 militaire mushyireho itegeko yuko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, kandi chef w’umudugudu ajye atanga report irimo imyitwarire mibi yagaragajwe numwe muri bo;muzatange na numero za RDF umuntu yabaterefonaho ahuye na case ifite ibimenyetso by’umu silikare witwaye nabi; uretseko bidakunze kubaho kuko RDF discipline muri nayo; aba police baratanze numero za commandant; ndumva izo yenda zaba zihagije umuntu atabagondoje, kuko habaye ikibazo abo ba commandant de police muri buri province babibamenyesha kuko mu korana bya hafi uko ntekereza.

  • Uriya aimable nta circonstances atténuantes mbona afite. Ntabwo byabaye impanuka kuko ushobora gukubita rimwe umuntu agapfa. Yaramukubise kugeza amunogeje.Nk’umuntu w’umuganga ntibyumvikana ko yarakaye bigeze hariya.Cyakora niba yari yahuye na manyinya ba avocats bazahanyanyaze…

  • Ubwo se ugiye guha igitekerezo abacamanza ‘abavocats inzira ngo bashakisha niba yari yasinze/yahuye na manyinya ngo bazahanyanyaze, van’ibyaho se. Nako van’iyo mitw’aho. Barabazi.

  • Banyarwanda nimakuruki yirirwa avugwa kuma radio nibitangaza makuru bindi yabantu bicanye mu Rwanda ndetse bafitanye isano yahafi ariko ko mudasakuza bigezaha? Aimable azakurikiranwe nkawe bwite kuba uri umusirikari nawe numuntu kandi ntiyatumwe na RDF naho abashaka kubyuririraho ngo muzane ingengabitekerezo zanyu abanyarwanda twarajijutse. thx

  • Ko se mugaragaza ifoto y’umwana wishwe ariko ntimugaragaze ifoto y’uwamwishe? Eeee, kuki mudashaka ko amenyekana? Wasanga tunamuzi tujya tumwibeshyaho, nimumutwereke di. Ntabanga ririmo kabisa. Umugome ntagomba guhishirwa, bibe nkabandi bagome bose. Kandi rwose turemera 100% ko ishyano yakoze yabikoze ku giti cye bititirirwa akazi ke niba yaranabyitwaje ibyo niwe uzabibazwa ku giti cye. Ariko habamo benshi bakorera leta ariko banafite izindi gahunda ra, zo gukora ibikorwa bigayitse byayisebya, ntawamenya. Ibintu nibi 2: Guhubuka kubera ubugoryi cga se gahunda mbi aba yibitsemo.

  • Umuseke.rw muranga ko ubutumwa bwajye butambuka…. huuum

  • Ahanwe nk’abandi bicanyi bose bamaze iminsi bacirwa imanza, hiyongereho n’ihazabu itubutse ndetse n’impozamarira nayo itari nke kuko yari ingirwamuyobozi y’umusinzi wihaye ngo ni muganga wa ntawe.

  • uwomusirikare nihakuricyizwe amategegeko ahanwe kuko iyosimikorereyingaboyigihugu

Comments are closed.

en_USEnglish