Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam mu nama y’abayobozi ba EAC
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho agiye kwitabira inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Perezida wa Republika. Iyi nama iraza kuba iyobowe na Perezida John Pombe Magufuli ubu uyoboye uyu muryango.
Biteganyijwe ko iyi nama iza kuganira ku kwakira nyabyo Sudan y’Epfo nk’umunyamuryango mushya ndetse bwa mbere Perezida Salva Kiir araba ari muri iyi nama nk’uhagarariye igihugu kinyamuryango gishya.
Ba Perezida Kenyatta, Museveni, Kagame, Nkurunziza na Magufuli bayoboye ibihugu bigize uyu muryango bose baratumiwe, biteganyijwe ko baza kuganira ku bibazo by’umutekano mucye muri Sudan y’Epfo.
Aba bayobozi biteganyijwe kandi ko baganira ku bibazo by’u Burundi, ndetse no ku mubano utari mwiza hagati yabwo n’u Rwanda.
Haribazwa cyane niba Perezida Pierre Nkurunziza ari bwitabiriye iyi nama, nibibaho nibwo bwa mbere aza kuba asohotse hanze y’igihugu akitabira inama nyuma y’uko ubwo aheruka muri Tanzania mu kwa gatanu 2015 hageragejwe coup d’etat y’abamurwanya ariko igapfuba agataha.
Kuva ubwo inama nk’izi ntazitabira atuma intumwa.
Photos/VillageUrugwiro
UM– USEKE.RW
2 Comments
Tubifurije inama nziza ba Nyakubahwa!Nkurunziza yongeye gutuma intumwa
mu gihe mu biza kwiga harimo ikibazo k’Iburundi!Ashobora kuba adashira
amakenga ziriya nama zibera Tanzani…..!!!
inama nziza kubayozi bacu!
Comments are closed.