Digiqole ad

IMIHIGO 2015/16: Gasabo imbere, Musanze inyuma, Gatsibo yashimwe…

 IMIHIGO 2015/16: Gasabo imbere, Musanze inyuma, Gatsibo yashimwe…

*Minisitiri w’Intebe yavuze impamvu batesa imihigo
*Abahiga imihigo mito cyane babona amanota macye
*Abayobozi bapiganira kwaka ruswa rwiyemezamirimo, uyu nawe bikamunanira

Mu muhango wo kugaragaza uko imihigo ya 2015/2016 yeshejwe no guhiga imihigo mishya ya 2016/17, uturere twaje inyuma mu kwesa imihigo twanenzwe cyane na Minisitiri w’Intebe wagiye agaragaraza zimwe mu mpamvu zo kwitwara nabi harimo na ruswa. Hashimiwe cyane uturere twa Gasabo ubu yabaye iya mbere na Gatsibo ubu ngo iri kuzamuka bigaragara.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa ashyikirizwa igihembo cy'umwanya wa mbere w'Akarere ka Gasabo mu kwesa imihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa ashyikirizwa igihembo cy’umwanya wa mbere w’Akarere ka Gasabo mu kwesa imihigo

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igenzura ry’imihigo y’uturere na za Minisiteri ryakozwe n’ikigo IPAR.

Avuga ko imihigo uturere duhuriyeho yeshejwe ku manota 25%, imihigo kuri buri karere yeshejwe ku kigero cya 65% gusa amanota macye cyane aboneka mu ruhare rw’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yabo aho yabaye 10% gusa.

Minisitiri w’intebe avuga ko aya manota aho ari macye biterwa no guhuza ibikorwa bitaraba umuco.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko mu byagezweho mu mihigo mishya harimo kuba harahanzwe imirimo mishya itagendeye ku buhinzi n’ubworozi igera ku 203 492.

Avuga ko ingo 69 218 zabonye amashanyarazi nubwo umuhigo wari ukuyageza kun go zirenga ibihumbi 124.

Ku mihanda ya kaburimbo hubatswe Km 228, hari hahigiwe 230Km. Naho mu bigo nderabuzima 37 byari byahigiwe umwaka ushize ngo ubu huzuye neza 36.

IMIHIGO ya 2016/17

Minisitiri w’Intebe avuga ko ibyoherezwa hanze biziyongeraho 8,5% imbaraga ngo zikazanashyirwa mu kohereza hanze imbuto imboga n’indabyo, izi ndabyo zo ngo zizinjiza arenga 300 000$, ibireti nabyo ngo bizinjiza miliyoni 7,3$ ugereranyije na miliyoni 2,7$ byinjije ubushize.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ingo zifit amashanyarazi muri iyi mihigo ziziyongera zikagera kuri 28% zivuye kuri 23%. Akemeza ko ingo zikoresha amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba zizava ku bihumbi birenga 43 ubu zikagera kuri 205 363.

Mu guhanga imirimo ngo hazahangwa imirimo irenga 300 000 itegamiye ku buhinzi n’ubworozi. Naho ubufasha bwa VUP uyu mwaka ngo buzagera ku barenga ibihumbi 125.

Abana bose mu mashuri ya 12YBE bo ngo bazafungurirwa bose saa sita aho biga, kandi abana bafite ibimenyetso by’imirire mibi bahabwe amata ku ishuri.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubu imirenge irimo servisi za Internet ari 48 gusa mu gihugu, muri iyi mihigo mishya ngo iyi mirenge izagera kuri 250 ivuye.

UKO UTURERE TWAKURIKIRANYE MU KWESA IMIHIGO YA 2015/16

Umwaka ushize, Huye niyo yari yabaye iya mbere ikurikiwe na Ngoma na Ngororero

Minisitiri w’Intebe ashize amanga rwose yanenze uturere twaokeje kugaragara mu myanya 10 ya nyuma, agragaza ko mu mpamvu zibitera harimo kutumvikana kw’abayobozi ndetse atanga ingero z’aho byagiye byanga bakanatongana na Rusizi Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikajya kubihosha.

Avuga ku kwesa imihigo yavuze ko usanga hari abayobozi batinda nkana kwishyura ba rwiyemezamirimo ngo barangize imirimo, ugasanga ngo barapiganira ahubwo kumwaka ruswa.

Ati “Ugasanga aho gukora baririrwa bapiganira kwaka ruswa rwiyemezamirimo…uyu agahanyanyazaaaa agatanga ruswa ariko nyuma nawe bikamunanira kuko yayatanzemo ruswa.”

Minisitiri w’Intebe avuga ko Abanyarwanda badakwiye gutangazwa no kubona hari uturere tubona amanota macye mu mihigo, ngo usanga hari utuba twahize imihigo yoroheje cyane, imwe bakayanga n’iyo bemeye igahabwa amanota macye kuko ubona iba idafite ikintu gifatika mu guhindura imibereho y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe yashimiye cyane uturere twa Huye, Nyanza, Nyamagabe nk’uturere twagumye mu myanya 10 ya mbere mu myaka nibura itatu ishize, avuga ko uturere twa Burera na Kamonyi twasubiye inyuma cyane ariko anashimira cyane Gatsibo yahoze ihora mu twa nyuma ubu ikaba iri kuzamuka bigaragara.

Yanenze tumwe mu turere nka Musanze aho ngo usanga abakozi bakora ibyo bashaka bameze nk’abigenga. Ati “Kuki mayor atayobora? Nayobore cyangwa aveho.”

Utu turere twinshi dufite abayobozi bashya, bamwe ngo bari kugaragaza impinduka nziza zigaragara.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe hamwe n'abayobozi b'uturere dutatu twesheje neza imihigo
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe hamwe n’abayobozi b’uturere dutatu twesheje neza imihigo

 

Perezida Kagame ati “mufate igihugu nk’inzu yanyu”

Mu ijambo rye kuri uyu munsi, Perezida Kagame nawe muri rusange yanenze abitwara nabi mu guhiga ibyo bahize, we avuga ko usibye no kuba hari ikibazo cy’imikoranire y’inzego mu mihigo ahubwo abadashobora gukora neza ubwabo batanakorana neza n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko yavuze ko abayobozi bakwiye kwiyumvisha ko batikorera nk’abayobozi ngo batere imbere bo ubwabo.

Ati “Ntabwo twikorera ku giti cyacu nk’abayobozi, jya wibaza uti ariko niba nari umuturage usanzwe hariya mu cyaro ugerageza kubaho, ushaka ubuzima, imyigire y’abana, umutekano….abayobozi muri hano muramutse mwishyize muri uwo mwanya ibintu byahinduka.

Akomeza agira ati “Igipimo cyonyine dufite ni umuturage, ubuzima bwabo bwahindutse ku kihe kigero? Icyangombwa rero ngo si ibi bihembo ahubwo ni ubuzima bw’umuturage.”

Perezida Kagame mu ijambo rye yagiye agaruka ku mitekerereze kuri Demokarasi amahanga avuga ku Rwanda, agashimangira ko demokarasi y’abanyarwanda ari ukwihitiramo uko bashaka kumera atari ukumera uko demokarasi bavuga iteye.

Atanga urugero ku nzu, yavuze ko abanyarwanda n’abayobozi bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko igihugu cyabo ari nk’inzu yabo, ko nta ukwiye kubatiza inzu cyangwa kubagenera uko inzu yabo iba yubatse.

Ati “rero bayobozi banyarwanda n’abandi mutwumva, ntacyo twageraho kihuse tudahaye imyumvire nk’iyo ibyo dukora.

Iyo utwara imodoka iba ifite moteri nayo ishaka fuel, ibi byose dukora rero, fuel ni byabindi navugaga, iyi mitekerereze y’uko dukwiye kuba dukora ni byo bisobanuro nabahaye bikubiye ku kumva ko iyi nzu ikwiye kuba iyawe, idakwiye kuba intizanyo, ukumva ko hari icyo bigusaba ntabwo uzabona iby’ubusa, uzabibirira icyuya, bayobozi muri hano ibyo ndabibasabye.”

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko nta wakora byose wenyine kandi umuyobozi mwiza akurikirana ibyo agomba gukora kugeza birangiye bityo bakageza igihugu aho gishaka kugera.

UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Mu Rwanda dufite indwara imwe kurangariza abantu mu cyizere cy’ejo barindagiza abantu kugira ngo baterekeza ijisho mu bikorwa bitagezweho ejo hashize, kandi iyo ndwara itavuwe vuba bamwe mu bayobozi bamaze kumenya ko u Rwanda rwifuza indabyo nziza bagahora babwira abanyarwanda ko ejo bazazibona. Iyi mihigo 2015/16 jye ndabona ya ntero ari isanzwe! TUZABA TUGEZE AHA . Twivugurure dushingiye ku byo dufite ndetse n’ibyo dushaka kugeraho…Cyakora mwaragerageje pe

    Ntarugera François

  • hari ibintu bintangaza nka minisster nigute ubona akarere runaka gahora muri dutanu twanyuma ntimugasure ahubwo mukaguma mu ma office yanyu mugaya gusa ubona akarere kamara imyaka itanu muri 5 twa nyuma gafite imiyoborere isobanutse warangiza ukagaya !!!ujye wiheraho kuko nawe nturi shyashya …..

    • are u sure ko atagasura? mwajya muvuga ibyo mwakoreye igororangingo , kuko niba hari ministri wegera abaturage kabonek ani uwambere , naho kuba akarere kahama kaza muzanyuma ni kwa guhatana kuba kuriho, ariko ntibiba bivuze ko ibintu ari bibi ,

  • ubwo mugiye mu mahotel murye munnywe ngo umusaza muramurangije muribeshya kbsa iyaba MZ MAGUFURI 10 MUBA MUTASHYE N’ amaguru niki muvuze mutavuze ubushize ????

  • ariko murye ayanyuma kuko ubutaha azimanukira umuntu araba meya akamera inda !!!!ehhhh murarya ….!!!!yeweeeeee…………!

  • Kicukiro we Shame on you! Shame on you! shame on you!

    Ni gute Akarere kava kumwanya wa mbere kakajya kumwanya wa 20? Birababaje Usibye gutekinika gusa njye mbona ntacyo abayobozi ba Kicukiro bakora. Ahubwo muri 71% baba babonye baba bagendeye kuki? Uzarebe nka hariya Centre akavuyo gusa, Impanuka zirirwa zimara abantu imbere y’Akarere, Ambouteillage ihaba kandi hari Uburyo bwinshi haba Deviation Imodoka Zijya Mumujyi (Nyarugenge)…. Kicukiro Gatenga wagira ngo Ni Quartier y’Ikibungo (Ngoma), Imihanda? Ibiraro? Amazi? muri quartier nyinshi ni ikibazo.

    Nonese Kicukiro yabaga mu nzibacyuho… ko nabonye n’umuyobozi wa njyana ariwe wabaye Mayor, Ese buriya yari kuba iyanyuma bigeze kuri ubu buryo. Imihigo abaturage tutamenya, ahubwo bajye bareka no kutubwira amanota yayo.

  • Buno bukwe bwo mu Rwanda burimo ikimenyane. NO1 81.6% NO 30 70.37 %. Abanyeshuri beza nk’aba wabanganya iki? Uturere turimo NZARAMBA Twabonye angahe? ITEKINIKA.COM!

    • oya sha suko bimeze. none se mayor yari kubuza izuba kuva kugira ngo arinde inzara ? ntaho byabaye ntibinashoboka kuko ibyo nibyimana naho ibyumuntu nukubaka imihanda, amaterasi yindinganire, girinka, mituel de santé, vup, …, naho nujya kubeshya abantu avuga nka wa murundi waruri kuyamariza kuba president wa republika akabwira abaturage ati tanganyika nzayibahindurira amata

  • Ubutaha ariko mujye munatubwire ibyatumye uturere tuza mu myanya ya mbere byaba byiza. CCongratulations ku turere twatsinze. Mukomereze aho

  • Ariko se Akarere ka Gasabo kabaye aka mbere bashingiye kuki?? Ubwo se ugiye kwibariza abaturage bagatuyemo bakubwira ko hari impinduka igaragara babonye mu buzima bwabo muri uyu mwaka urangiye wa 2015/2016?? Ashwi da !! Ntayo rwose!!! Uretse gusa wenda ko ruswa zaho zagabanutse muri Service y’ubutaka, ariko harimo abakozi bamwe bakizirya.

    Ibipimo ngenderwaho mu gukora “Evaluation” byakagombye gusobanuka no gusobanurwa neza ku buryo n’abaturage ubwabo bagira uruhare mu gutanga amanota, bakurikije uko babona imibereho yabo n’impinduka zabaye mu Karere batuyemo.

    • kaabaye akambere kuko babubakiye convetion center n’imihanda iyikikije!ahahahhahaha

  • Biragaragara ko mu gutanga amanota habagamo ikimenyane!Kicukiro ibiyibayeho biteye ubwoba!Akarere kayobowe na Docteur?!!Gusa hari ibyo nenga,ntihavugwa ibyatumye akarere kaba akambere ngo n’abaturage tubyumve. Ikindi ni frws ahandera!

  • Gasabo se ubwo yabaye iya mbere bagendeye kuki? Bazafate ba Meya bose basure nk’isoko rya Kimironko na gare byegeranye barebe ukuntu aho hantu hateye agahinda, basure imihanda y’ako gace ya kaburimbo ibamo akavuyo karenze ukwemera mu gitondo na nimugoroba, naho iy’igitaka kuva Kimironko kugera Remera, yewe n’imbere y’umurenge wa Remera nyirizina, ivumbi rikaba ryarajujubije abantu, barebe ibibazo by’amazi biri mu mirenge myinshi y’ako karere, aho bamwe basubiye kujya bayabona rimwe mu cyumweru kandi Minister Musoni yari yatwijeje ko Kigali igiye kubona amazi ku kigero cya 90% igihe batahaga Nzove ya kabiri, basure amashuri ya Leta ari mu mirenge y’umujyi y’aka karere barebe ubucucike buyarimo, n’intebe abana bicaraho, bazarebe umurongo uba kuri Centre de Santez’aka karere umunsi ku wundi, barebe imiterere ya quartiers nka za “Bannyahe”, Nyabisindu cyangwa Gatsata, zitajya zihangwamo igikorwa remezo gishya, bazabaze amananiza akiri mu gutanga ibya ngombwa byo kubaka muri kariya Karere… Nta mwanya wambere mbone ahongaho..

  • GICUMBI ngo yabaye iya 2 ku manota 80% kubera se iki? impinduka se zabaye ni izihe? NZARAMBA igiye kwica abantu,amavunja…imihanda mibi…amazi ataboneka….ese ibi byo guitekinika koko bizashira ryari?

  • Yooooo Ngororero byayicikiyeho kbsa udufaranga twari kwesa imihigo nitwo batamiye!Minister we tabara amazi yarenze Nyabarongo

  • Kirehe ngo ni iya 16?uyu mwanya iwukuye he ko abaturajye barikwicwa na nzaramba muduce twaza nyamugari,busasamana/ese kugira munsi y’a1/2(half) ntabwo byemewe ubu uwagize make ni ufite70%?mbega abameya babakozi weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee yewe ni ukujya batubwira ibyo bagenderaho bakosora noneho bigatangira umuturage avuga ati tugezaha naho kuzana umuntu muri riva patro ngo akosore atahatuye ngo arebe no muri zone mortes(quartier zakure y’umujyi)ntakizakosoka

  • Uyu munsi hari umuntu twaganiraga twibaza igituma Africa muri rusange ubukene budashira. Twaje gusanga abakatuyoboye ahubwo batuyobya:
    1. Ubukungu bw’igihu x bwifashe nabi ariko abayobozi bagendera muri V8 zigura ibihumbi mirongo by’amadorari.
    2. Birira kdi barara mu ma Hotel ahenze.
    3. Iyo bagiye muri za mission bafata ticket zihenze mu ndege kandi akenshi ntacyo bagiye gukora gifite inyungu.
    4. Abana babo biga mu mashuri ahenze iyo za burayi na Amerika.
    5. Iyo barwaye bivuriza mu mahanga ya kure.
    6. Bahembwa imishahara y’itajyanye n’ubukungu bw’igihugu.

    None se nk’ubwo tubifashe nk’umugabo usiga iwe abana bashonje ikigira mu maraha n’ubusinzi twaba twibeshye ra? Ni nde washima umuntu mwene uwo? Ese ibi bizigera bikosorwa? igisubizo cyanjye mbona ari:Oya. Ubwo se ubukene buzashira muri Afrika? Nabyo ni OYA. hari icyakorwa se ngo OYA maze kuvuga ziburizwemo zihinduke YEGO? Cyane rwose; abatuyoboye babayeho uko ubushoboze bw’igihugu bungana, bakadufasha kuzamuka tugana mu mibereho myiza ariko tujyanye batadusize mu migende ngo bo bigire mu ndege. Amaherezo twazajya mu ndege twikoreye mu bushobozi bwacu. Naho ubundi gusiga dushonje ukicara muri V8 jya umenya ko utari umuyobozi mwiza ahubwo uri umwambuzi. Niko mbitekereza murakoze

    • Ese kubaho uko ureshya byahindutse igisebo mu muco nyarwanda kuva ryari? Kera badukanguriraga kwizirika umukanda kimwe na biriya Magufuli ari gushyira mu bikorwa.Ese Magufuli n’umusazi nta bwenge azi? Politiki turimo twagombye kuyivamo tukava muri V8 tukajya kurima kumugani w’abarundi, izo za Rwanda day z’urudaca tukazishyira kuruhande tukazazigarura imvura yongeye kugwa.

  • Kimwe mu byo nshima his excellency….bishoboka ko imihigo itajyanye n’impinduka mu baturage…ngo agiye kuyigenzurira…nibyo rwose….ibi nta facts zigaragara bigenderaho..Gasabo nubwo ariyo ifite infrastructure zikomeye zigihugu…harimo na convention center da…nibyo biyigize iya 1 ahari da!

  • Ibi byose ni uguta igihe,imibare idafite aho ishingiye, abemera iriya mibare nababwira ik nimwemere simbujije.

  • hari utwibera iyo mu maficho hagati tuba twihishe ntibatuvuge tukagirango badushimye! nka rwamagana ntawukoma!

  • Claude wi Musanze kombona byamukomeranye. mbonye ibyo 1st minister amuvuzeho kugihe ndumirwa. Ashaka yaba arakuramo akekarenge hakiri Kare.

    • Asimbukire Uganda zikigendwa nahubundi ipingu na kawunga iramutegereje.

  • kicukiro bamuhindure rwose kandi ajyane nushinzwe ubutaka kuko ntacyo bamaze. niho hari service mbi habaho, wabona aho usaba icyangombwa c`ubutaka umwaka ugashira undi ukaza ntacyo bakora kandi umuntu ashaka kwiyubakira? buri munsi ngo tuzaza kuhasura ntakindi gisubizo baguha. b`improving cyangwa bagende , njye umunsi nabonye amahirwe yo kuvugana na Muzehe sinzabahishira kabisa…

  • Viva Southern Province! I am proud of you to dominate top20!

  • komerezaho gatsibo,haranira kwegera abaturage maze utere imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish