Bwa mbere kuva impagarara zatangira i Burundi mu kwezi kwa kane, Perezida Pierre Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega. Abajijwe n’abanyamakuru ku mubano we na Perezida Paul Kagame, Nkurunziza yavuze ko amusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana, kandi ko u Burundi bwifuza umubano mwiza […]Irambuye
Umunyamabanga Mukuruwa UN Ban Ki-moon yasabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica gukora ibishoboka zigakumira abashobora gutuma umutekano uhungabana mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu yo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza. Aya matora yitezweho kwerekana niba iki gihugu kimaze imyaka ibiri mu makimbirane hagati y’Abakirisitu n’Abasilamu cyaramaze gusubirana umutuzo urambye. […]Irambuye
Ubwo yari amaze kwambika imidari y’ishimwe bamwe mu bayobozi bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yahaye gasopo umutwe wo muri Liban ufashwa na Syrian na Iran wa Hezibollah, avuga ko nihagira umuntu wese urasa muri Israel, iki gihugu kizihimura gikoresheje ingufu nyinshi. Ibi yabivuze bisa naho ashaka gusubiza Hassan […]Irambuye
Ingabo za Burkina Faso ziremeza ko mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere zataye muri yombi abasirikare 20 bari mu bahoze bagize Itsinda ririnda Umukuru w’igihugu kuko ngo bari mu mugambi wo gucikisha Gen Gilbert Diendéré uherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Michel Kafando, ariko ubu akaba afungiye mu kigo cya gisirikare cya Camp Guillaume Ouédraogo. […]Irambuye
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku biro by’umukuru w’igihugu i Entebbe muri Uganda Perezida Museveni yatangije ibiganiro byo gushaka amahoro hagati y’Abarundi, abitangiza yavuze ko we yumvaga atanashaka kubibamo umuhuza kubera ibyabaye ku kibazo cyo muri Congo, yavuze ko Uganda itazivanga mu kibazo cy’Abarundi kuko ngo ari igihugu kigenga. Gusa asaba ko […]Irambuye
Abaturage benshi mu bice bya Lubero bavuye mu byayo bahunga imirwano hagati y’umutwe wa Maï-Maï UPDI(Union des patriotes pour la défense des innocents) hamwe n’igice cyawo gikorana na FDLR kitwa FDLR-Maï-Maï Lafontaine. Ubu ngo imirwano igiye kumara iminsi ibiri. Abaturage bahunze babwiye Radio Okapi ko mu mugoroba wo ku cyumweru bumvise amasasu aremereye ku misozi […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 28, i Entebbe muri Uganda haratangizwa ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ibibazo byo mu Burundi, abitabira ibi biganiro baraza kuvuga ku cyakorwa ko amahoro agaruke mu Burundi.Ibi biganiro birahuza abatavuga rumwe na Leta, abagize Sosiyeti sivile hamwe n’intumwaza Guverinoma y’u Burundi kandi biraba bihagarariwe na Perezida Museveni wa Uganda ubwe. […]Irambuye
Guverinoma y’u Burundi yateguye imyigaragambyo y’abaturage bagiye mu mihanda muri week end ishize bamagana ko muri iki gihugu hoherezwa ingabo nyafrica zo kugarura amahoro. Iyi myigaragambyo yabaye n’ahandi hatandukanye muri buri Ntara y’u Burundi aho abayobozi bakuru b’igihugu bari bigabye kugira ngo abaturage bayitabire ari benshi. Gaston Sindimwo Visi Perezida wa mbere yari mu bigaragambya […]Irambuye
Mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Tanzania, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’ubutwererane Louis Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli ku kibazo cy’u Burundi, abayobozi bombi basabye Abarundi gushakira umuti w’ibibazo byabo mu bibiganiro bya Politiki. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’itumanaho bya Perezida wa Tanzania riravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye […]Irambuye
Luhaga Mpina, umuyobozi wungirije mu biro by’Umukuru w’igihugu yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Tanzania yategetse ko guhera muri Mutarama 2016, abaturage bose ba Tanzania bazajya bakora umuganda kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi. Ni nyuma y’igikorwa nk’iki cyakozwe ku munsi wizihizwaho Ubwingenge kikishimirwa cyane n’Abatanzania benshi. Ikinyamakuru The citizen kivuga abatuye kiriya gihugu bagomba gukora umuganda […]Irambuye