Digiqole ad

Magufuli yategetse ko umuganda uzajya uba kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi

 Magufuli yategetse ko umuganda uzajya uba kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzani uri kuhakora impinduka zidasanzwe

Luhaga Mpina, umuyobozi wungirije mu biro by’Umukuru w’igihugu yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Tanzania yategetse ko guhera muri Mutarama 2016, abaturage bose ba Tanzania bazajya bakora umuganda kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi. Ni nyuma y’igikorwa nk’iki cyakozwe ku munsi wizihizwaho Ubwingenge kikishimirwa cyane n’Abatanzania benshi.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzani uri kuhakora impinduka zidasanzwe
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzani uri kuhakora impinduka zidasanzwe

Ikinyamakuru The citizen kivuga abatuye kiriya gihugu bagomba gukora umuganda bakumva ko ari kimwe mu bintu by’ngenzi bagomba gukora buri kwezi kandi bigahinduka umuco nk’uko byasabwe na Leta ya Perezida Magufuli.

Mu muganda ngo abaturage bazajya bakora isuku mu duce dutandukanye tubegereye kandi bibanda ku bikorwa birengera ibidukikije.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Luhaga Mpina yagize ati: “ Icyo dushaka ni uko abaturage bacu bagira umuco wo kumva ko gukora ibikorwa by’isuku buri kwezi bizabafasha kwirinda indwara nka cholera kandi bakumva ko biri mu nshingano zabo nk’abanyagihugu.”

Yabwiye abanyamakuru ko Leta yamaze gushyiraho imirongo migari yerekana uko biriya bikorwa bizakorwa mu duce dutandukanye twa Tanzania.

Muri Tanzania, imibare yatangajwe n’uriya muyobozi yerekana ko muri uyu mwaka 2015 hari abantu ibihumbi 12 barwaye indwara ya Cholera muri bo abangana na 194 barapfuye.

Ibi ngo biteye inkeke kuko muri 2014 abarwaye iriya ndwara bari ibihumbi 3 989.

Uriya muyobozi mu biro bya Perezida Magufuli yagize ati: “Uyu mukoro ugomba gushyirwa mu bikorwa na buri muturage kandi abayobozi bakabishyiramo ingufu nyinshi. Buri wese yumve ko ari inshingano ze atitaye ku byubahiro bye.”

Iki cyemezo gisohotse hashize ukwezi kumwe Perezida Magufuli akuyeho kwizihiza Umunsi w’ubwigenge ahubwo asaba abaturage kwita ku isuku aho batuye.

Mpina yategetse abakuru b’uturere n’intara ko bagomba kuba bateye ibiti miliyoni 1.5 mu gihe kingana n’umwaka.

Uyu muyobozi mu biro by’Umukuru w’igihugu yemeza ko gutera ibiti muri buri karere bizafasha mu kurinda uduce twa Dodoma, Singida, Simiyu, Shinyanga na Kilimamjaro kudahinduka ubutayu.

Perezida Magufuli bahimba akazina ka Tinga Tinga kuri uriya munsi ubundi wizihizwagaho Ubwigenge bwa Tanzania yagaragaye mu bikorwa by’umuganda ayora imyanda kandi ashishikariza abatanzania kugira umuco w’isuku.

Mu Rwanda umuganda ni igikorwa kimaze kumenyerwa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Gusa uku kwezi ukaba utazaba kubera ko wahuye n’iminsi mikuru ya Noheli n’umwaka mushya.

Muri Tanzania ho, niba nta gihindutse, ubwo tariki 02 Mutarama 2016 barazinduka bikorera umuganda aho batuye.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni byiza Cyane Umuyobozi mushya wa Tanzaniya atangiranye imigambi myiza n’udushya twinshi tujyanye no kunoza imikorere no gushakira abatanzaniya uburyo bunoze bwo kwiteza imbere.

    Twizeye ko abaturage ba Tanzaniya bazamushyigikira muri biriya bikorwa kandi bakarwanya icyaza cyose gishaka kumubangamira mu mikorere ye.

  • Nuko nuko uri umunyeshuli mwiza. Guca ruswa yamunze inzego zose mu gihugu,umuganda buri kwezi komeza wegere muzee kijana akwigishe gd governanci maze urebe ko nabapinzani batazamuboka. Mungu ibariki Rda,EAC.

Comments are closed.

en_USEnglish