Digiqole ad

Netanyahu yahaye gasopo Hezzibollah ko niyibeshya azayirasa

 Netanyahu yahaye gasopo Hezzibollah ko niyibeshya azayirasa

Benjamin Netanyahu yabwiye Hezbollah ko niyibeshya bazayirasaho bikomeye Photo / Gil Cohen Magen

Ubwo yari amaze kwambika imidari y’ishimwe bamwe mu bayobozi bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yahaye gasopo umutwe wo muri Liban ufashwa na Syrian na Iran  wa Hezibollah, avuga ko nihagira umuntu wese urasa muri Israel, iki gihugu kizihimura gikoresheje ingufu nyinshi.

Benjamin Netanyahu yabwiye Hezbollah ko niyibeshya bazayirasaho bikomeye   Photo / Gil Cohen Magen
Benjamin Netanyahu yabwiye Hezbollah ko niyibeshya bazayirasaho bikomeye Photo / Gil Cohen Magen

Ibi yabivuze bisa naho ashaka gusubiza Hassan Nasrallah umukuru wa Hezibollah  umaze iminsi atangaje ko bashobora kurasa muri Israel  bitewe n’uko iherutse kiwica umwe mu bayobozi ba Hezibollah witwa Samir Kuntar.

Netanyahu yagize ati: “Abatwanga bose bagomba kumenya ko nihagira uwibeshya akaturasaho tuzimwihimuraho mu buryo bukomeye.”

Yavuze ko ari inshingano za Israel kwirinda no guhangana n’uwo ariwe wese ushobora kurasa ku butaka bwayo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Israel yishe Samir Kuntar mu gitero cy’indege z’intambara zimurashe na  missile.

Israel yishe uyu mugabo imusanze aho yari atuye mu gace gaturanye n’Umurwa mukuru wa Syria  Damascus nk’uko The Jerusalem Post yabitangaje.

Umutwe wa Hezibollah ukorera muri Syria na Liban ariko ngo ukaba uterwa inkunga na Iran, igihugu kidacana uwaka na Israel kuva kera.

Mu mpera za 2014, Israel yagabye igitero muri Gaza cyiswe Protective Edge cyo gusenya undi mutwe w’Abanyapalestina wa Hamas kubera ko wari waracukuye imyobo yacaga munsi y’ubutaka igafasha abarwanyi ba Hamas kugaba ibitero muri Israel.

Kiriya gitero amahanga yaracyamaganye kuko cyakoreshejwemo ingufu nyinshi cyane.

Israel ntirebwa ijisho ryiza n’ibihugu byo muri kariya karere, ari nayo mpamvu nayo ihora iryamiye amajanja kandi yiteguye gukoresha imbaraga nyinshi kuwo iketseho kuyigirira nabi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mujye mwirwanaho bwoko bw’ Imana. Courage

  • Imana ihe umugisha w’amajya n’amaza igihugu cya Israel, abanzi bawe bose Umwami Yesu abahe imbaraga zo kubanesha. Ijambo ry’Imana ridusaba gusabira Israel umugisha.

  • Imana ihe Israel umugisha

  • Igitangaje nuko abemera yesu mwubo bwoko ngo bwimana ari mbagwa.gusa nshigikiye kwirinda. Ntibavogerwe

Comments are closed.

en_USEnglish