Digiqole ad

CAR: Ban Ki-Moon yasabye ko amatora ya Perezida aba mu mutuzo

 CAR: Ban Ki-Moon yasabye ko amatora ya Perezida aba mu mutuzo

Umunyamabanga Mukuru wa UN Ban Ki-Moon

Umunyamabanga Mukuruwa UN Ban Ki-moon yasabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica gukora ibishoboka zigakumira abashobora gutuma umutekano uhungabana mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu yo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza.

Umunyamabanga Mukuru wa UN Ban Ki-Moon
Umunyamabanga Mukuru wa UN Ban Ki-Moon

Aya matora yitezweho kwerekana niba iki gihugu kimaze imyaka ibiri mu makimbirane hagati y’Abakirisitu n’Abasilamu cyaramaze gusubirana umutuzo urambye.

Ban Ki-Moon yagize ati: “Abantu bose barebwa n’umutekano w’iki gihugu bagomba gukora ibishoboka byose bakirinda ko hari icyahungabanya umutekano w’abaturage bikaba byatuma badatora neza. Ndashaka ko amatora aba mu mutuzo usesuye.”

Times Live ivuga ko Ki-Moon kandi yasabye abanyapolitiki gukorana mu mutuzo bakirinda gushishikariza abayoboke babo kugirana amakimbirane n’abo badahuje ishyaka.

Muri Centrafrica hariyo ingabo 11 000 za UN zikomoka mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.

Kugeza ubu abahatana mu matora ni abakandida 13 ariko uhabwa amahizwe ni Martin Ziguélé wigeze kuba Minisitiri w’Intebe. Bivugwa ko ashobora gutsinda kubera ko ngo afite gahunda ifatika kandi akaba azi neza politiki y’igihugu.

Ari mu ishyaka MLPC ryashinzwe muri 1979 n’uwahoze ayobora Centrafrica guhera mu 1993- 2003, Ange-Félix Patasse.

Mu bandi biyamamaza bahabwa amahirwe make ni Sylvain Patassé, umuhungu wa Ange-Félix Patassé na Désiré Kolingba, umuhungu wa André Kolingba na we wayoboye Repubulika ya Centrafrica guhera 1985- 1993.

Centrafrica iyobowe na Catherine Samba Panza mu gihe cy’inzibacyuho, we ntiyigeze yiyayamamaza. Umutekano we ucungwa n’ingabo z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro muri iki gihugu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Catherine yashyize mu Gaciro Pe bazabimwubahire

Comments are closed.

en_USEnglish