Digiqole ad

Perezida Nkurunziza ngo asengera Perezida Kagame

 Perezida Nkurunziza ngo asengera Perezida Kagame

Perezida Nkurunziza asanzwe azwi nk’umunyamasengesho ukomeye

Bwa mbere kuva impagarara zatangira i Burundi mu kwezi kwa kane, Perezida Pierre Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega. Abajijwe n’abanyamakuru ku mubano we na Perezida Paul Kagame, Nkurunziza yavuze ko amusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana, kandi ko u Burundi bwifuza umubano mwiza n’u Rwanda.

Perezida Nkurunziza asanzwe azwi nk'umunyamasengesho ukomeye
Perezida Nkurunziza asanzwe azwi nk’umunyamasengesho ukomeye

Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’u Burundi, ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Nkurunziza yabwiye abanyamakuru ko “Ntakabi na kamwe kazova mu Burundi kajya kubangamira u Rwanda….nta mubano mubi dushaka ku Rwanda dutegerezwa kubana neza“.

Muri iki gihe, abandi bayobozi ku nzego zo hejuru mu Burundi bumvikanye batunga urutoki u Rwanda nk’ahaturuka ibibazo by’u Burundi.

Perezida Nkurunziza nawe yavuze ko ngo bafashe intwaro nyinshi n’abarwanyi baturuka mu Rwanda. ati “Bamwe barapfuye…tuzi byinshi.”

Perezida Kagame mu kiganiro nawe aherutse kugirana n’abanyamakuru yavuze ko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwakura mu kibazo cy’abarundi nk’abaturanyi, ahubwo ko ibibazo byabo bigira ingaruka mbi ku Rwanda, kandi ari bo ubwabo bakwiye kwishakira umutiki w’ikibazo cyabo.

Pierre Nkurunziza yavuze ko abagerageje guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa gatanu ngo bagomba kubihanirwa kuko n’Umuryango mpuzamahanga wabyamaganye.

Perezida Nkurunziza yavuze ko nta Jenoside iri gukorwa i Burundi, ngo ni amagambo agamije gutanya Abarundi ndetse ngo abahora babivuga gutyo baribeshya.

Perezida Nkurunziza yavuze kandi ko ngo igihe kigeze ngo n’Ububiligi bubazwe uruhare rwabwo mu mabi ari kubera i Burundi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Nkurunziza yavuze ko u Burundi budakeneye ko hoherezwa ingabo zo kugarura amahoro kuko ngo atari zo Abarundi bakeneye ahubwo bakeneye amajyambere.

Perezida Nkurunziza yumva ibibazo by'abanyamakuru
Perezida Nkurunziza yumva ibibazo by’abanyamakuru

Muri iki kiganiro kandi yavuze ijambo rigaragaza ko adateze kuva ku butegetsi nk’uko abisabwa n’abamurwanya aho yavuze ko ubutegetsi buva mu matora. Kandi akaba yarabaye mu minsi yashize akayatsinda.

Yagize ati “Ingendo y’ingwano n’akajagari vyarasezerewe kuva Arusha. Ubutegetsi buva mu matora yonyene

Abajijwe ku by’ubwicanyi bwabayeho tariki 11 Ukuboza ku baturage i Bujumbura yagize ati “Niba ubu Bujumbura ituje kurushaho kuva tariki 11/12…birababaje ariko ni uko benshi mu barasaga bakica mu ijoro baguye muri kiriya gitero.

Nubwo muri iki kiganiro yakomeje gushimangira ko nta kibazo kidasanzwe kiri i Burundi gusa yaje kugira ati “Kubwa njye, inzira imwe gusa yo kubona ibisubizo birambye ku bibazo by’u Burundi ni muri Commission Nationale de Dialogue Interburundais

Akomeza avuga ati “u Burundi bugomba kuguma ari ubw’Abarundi muri byose nk’uko tutivanga mu by’u Rwanda cyangwa iby’u Bubiligi.”

Asoza iki kiganiro bise “Ikiyago , Perezida Nkurunziza yavuze ko umwaka wa 2015 wari ugoye cyane ariko asaba Abarundi kugira ikizere ko 2016 izagenda neza.

Kuva mu kwezi kwa kane 2015 impagarara zatangira mu Burundi nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangaje ko aziyamamaza, abantu hafi ibihumbi 200 barahunze, ababarirwa kuri 400 baricwa.

Ikiganiro n'abanyamakuru na Perezida w'u Burundi kiri kubera hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega
Ikiganiro n’abanyamakuru na Perezida w’u Burundi kiri kubera hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega

UM– USEKE.RW

40 Comments

  • Ubwose Nkurunziza ntatarutse !!!

    Yabanje agasengera abarundi bari mu kaga yateje ubwe kwari nabo ajejwe.

  • Yewe ga Nkurunziza!!!!
    Umunyarwanda yaravuze ati “Iririre n’urubyaro rwawe”
    Sengera u Burundi ureke Kagame rwose, cungana n’izamu ryawe niryo rimerewe nabi

  • Birasekeje gusa!

    None se ko umuntu atanga icyo afite, ni gute yasengera abandi (barimo Kagame) mu gihe iwe biri gucika? Keretse niba Imana asenga yaramweretse ko ibibazo biri mu gihugu ayobora bidakeneye amasengesho!

    Naho kuvuga ko bariya basore bagiye bica babasanze mu mazu yabo, abandi baboheye amaboko inyuma, amenye ko bitinde bitebuka azabibazwa cyane cyane ko anabyemera ko bishwe. Ngo akarenze umunwa karushya ihamagara…

  • Yabanje akisengera!

  • Abanyarwanda bati : ‘Uta ibyawe bita imitemeri ukajya gupfundikira iby’abandi”Nkurunziza yakwisengeye akareka kumena amaraso y’inzirakarengane nk’umena amazi akanasengera igihugu cye n’abarundi akareka Kagame.Kagame ko yashubije igihugu n’abenegihugu agaciro n’icyubahiro aramushakaho iki???

  • Ubonye Uwo Usengera

  • Nyamara iyi mvugo ifite byinshi ishatse kuvuga!!!

    • @ Uwinema

      Kagire inkuru!
      Wadufashije ugasemura se niba hari icyo wumvise cyihishe inyuma y’ibyo abandi bumvise?

      • uzabyumva kera!None se perezida asengera undi Perezida gute? Ni gute waba ushonje ibyo wari kurya ukabiha uwijuse? Imfubyi yumvira mu rusaku karisa we! Ubona ukuntu itanganzamakuru ryo mu rwanda ryashyuhije imitwe ku burundi nkaho iwabo nta makuru ahari?

      • Nanjye ndabona bifite icyo biishe kuko nta jambo rya politique rigenda ubusa buriya we na benewabo bafite icyo bashakaga kuvuga mu kinyapolitique none se ntimwibuka ko ben laden yajyga avuga ngo arasengera amerika?

        • None se ntuzi ko anacumbikiye interahamwe zakoze Genocide mu Rwanda? Ko u Rwanda rubivuga si babyamaganira kure, none ngo arasenga, uyu ni umufarisayo uteye ubwoba

      • Reka musubirize, nyine ihishe byinshi by’ububuryarya. Ariko ntazi ko niba ari indyadya na mZEHE WACU ARI INDYAMIRIZI? Abonye uwo aryarya. UmunyRda abana n’umwanga akamuhisha ko abizi ariko amwiga ngo arebe ibyo ashaka kugeraho. Uyu rero amaze kumara abatutsi anashinja uRwanda ko rwoshya abasore n’inkumi b’mpunzi ngo bange Nkurunziza ariko yica ikitwa umunyRda abeshya ngo ari muburundi ari ineko kdi ari pretexte ahimba kugirango amwice gusa cga ngo amufunge ashaka kugaragariza amahanga ngo dore abanyaRwanda n’abanzi banjye kugirango yihe isura nziza adafite. Buriya arimo ariyerurutsa yikundisha kubanyRda kuko azi ko amaze kwica umubare yashakaga kugeaho. Turabaazi wamugani wawa mutwa. Hypocrisie gusa. Ariko uzi ko koko politike ari amacenga, yaaayaya mureke dutegereze igitego!!

  • Oya rwose nasenge ashishikaye kuko igihugu cye gifite ibibazo, ariko yumve ko u Rwanda rufite izindi gahunda zikomeye zo kujya mbere kurusha kwijandika mu kajagari k’iwe nk’uko abyivugira!

  • Yooooooo!!!! Nkurunziza we banza winsengere twe na Kagame turatuje.

  • Maze kubona ko Nkurunziza ari umu diplomate cyane rwose si ukubeshya arenzeho Kagame. iyo iyi situation iza kuba iri Mu Rwanda( ndibuka case ya grenade ) byari kuba ubu biteye ubwoba nta nukihagenda. ibi bintu binyigishije ibintu byinshi ko gukemurana ikibazo umujinya w’umuranduranzuzi nawe ushobora kwisenya. ibibazo by’uburundi bizakemuka vuba kandi tuzagira ikimwaro cyo kongera gushaka umubano nabo ikiza nuko abarundi benshi n’abanyarwanda bazi ko ari ibya politic naho ubundi rwose byari kuzatugora. icyanyuma nuko uyu mugabo afite ubushake bwo kugarura ibintu Mu mahoro rwose nishimiye imvugo yiyubashye yakoresheje kuburyo afite numujinya utamutahura.
    ibi bigaragaza uburere bwinshi.

    • Niko sha wowe wiyise turibamwe ubwose ishingiro rya nkurunziza ryubu diplomate arengejehp kagame nirihe? grenade se zihari wari wishimye cyangwa warayitewe? haruwagushyize kunkeke se? ariko muzashima ryari koko? nayubusa erega mwitonde barasaza tubyiruka kandi turabashyigikiye naho ibya bo banyakubahwa mubibarekere imibano izakomeza kuko na after genocide warakomeje.

    • Sinzi icyo wita diplomatie ariko nashaka nkubwire ko diplomatie idasobanura ”guhisha umwotsi inzu iriho irasha” wapi!! Uwakugeza kuri terrain i Burundi ukibonera amabwa ariho arahakorerwa nibwo wabasha kumenya ko igihugu kiyobowe mu burere na diplomatie.

      Niba wifuza kubona uko bakemura ibibazo n’umujinya w’umuranduranzuzi, genda i Burundi urasanga barenze mu Rwanda, maze uzagaruke utubwire ugize amahirwe akagaruka amahoro!

    • Grenade se harya zararangiye
      Ese burya zavagahe
      Njye ko nabonaga ari Jeux ya Leta y U rda

  • Ahubwo dusabirane…kuko erega Ntawe Imana itumva ….ubundi hagakora ugushaka kwayo.

  • Nkurunziza nubwo yaba atekereza ibindi ariko avuze neza. Kandi abavuga ngo niyisengere aho gusengera u Rwanda, bareba hafi cyane, kuko nubwo mu Burundi hari ibibazo ibibazo ni rusange mu bantu. No muri amerika abantu baricwa, n’ahandi….. kandi bibwira ko batekanye. Malariya iri kwica abanyarwanda, ntago ari ikibazo cya mandat ya 3, kuko abanyarwanda twarayemeye. Ibibazo bizahoraho, twe gusekana ahubwo natwe dusengere Nkurunziza Kuruta uko adusengera kuko aritwe tugomba kumufasha.

    Murakoze!

    • Nizere ko wageze i Burundi ukabona ibiriko birahabera!

  • Ariko Perezida Nkurunzi, waretse ishyari kabisa? Koko ubwo nta soni uratinyuka ngo Kagame yivanze mu byawe! Iyo aza kubyivangamo ubu biba byararangiye utakiri ku ngoma kabisa! Wibabazwa n’uko ashakwa n’abanyarwanda binyuranyije n’uko wowe Abarundi bakurambiwe! Ni ukuri ahubwo mugishe inama wunamure icumu kuko ni cyo akurusha! Urwo rubanda rugufi rwapfiriye iwawe rwose uraruhototera. Abamennye amaraso ni izo nterahamwe ubundikiye iwawe! Aho zagiye hose zahanduje amaraso kandi aho yari ahasanzwe! Ahubwo abo barundi b’inzirakarengane nibagume i Rwanda tuzasangira duke mu mahoro! Naho ubundi tuza wicuze ibyaha ureke ibindi pe!

    • Ishyari se riri he? Agahwa kari kuwundi karahandurika. Njye Numva Uburundi bwagira amahoro, bagatekana, bagaca nyakatsi,… bagatera imbere aho kurwanira ubutegetsi.

      Naho kagame wacu turamukunda, kandi byemejwe na 98.3%, ariko na Nkurunziza baramukunda 69%. Bivuze ko rero bose barakundwa. Ntago 1.7% badashyigikiye manda ya 3 ya Kagame bagomba kwica abantu ngo bavuge ngo Kagame ni umwicanyi, the same applies in burundi 31% not voted for Nkurunziza should not kill innocent people. Niyo wagira amajwi 51% ntago 49% bavugango ngo ubutegetsi ntibabushaka… bagomba kuyoboka.

      • Wowe wiyita “Oya” ko yagushimiye ikindi ushaka ni iki ? ni ugushimangira igikorwa cyawe ku buryo wafashe n’ako kazina? urarwana n’ubusa!!!

  • Tureke amakabyankuru, duhe abarundi igihe kandi tunabasengere, wenda bazabona ibisubizo ku bibazo bafite.

    Ibyo kwicana babivemo, kandi tureke kureba uruhande rumwe gusa tuvuga ngo Leta irimo irica abaturage.

    Abasore bafata intwaro na za Grenades bakaza kwica abantu mu tubari cyangwa mu mihanda cyangwa mu nkambi za gisirikari nabo ni abicanyi kimwe n’abandi bose.

    IYO ufashe grenade ukayitera abantu mu kabari utazi abaribo hanyuma bagapfa, ubwo se twakwita ko uri intwari? Oya uba nawe uri umwicanyi.

    Abapolisi babirukaho bababura bakajya kwihorera ku bandi wenda batagize icyo bahuriraho n’ubwo bwicanyi NABO UBWO NI ABICANYI.

    Mu gihe abitwaje ibirwanisho baje kurasa abashinzwe umutekano hanyuma bakiruka, abo bashinzwe umutekano bagomba kubirukaho bakabafata, cyangwa bakabarasa. Baba batababonye bagasigaho kujya guhumbahumba abaturage batuye iyo quartier abicanyi baturutsemo, kuko muri iyo quartier hashobora kuba harimo inzirakarengane.

    Ahubwo Service ishinzwe iperereza yakagombye gukora amaperereza ashoboka ikareba neza aho abo bitwaje ibirwanisho babikura naho bihisha, byaba ngombwa inzego zishinzwe umutekano zikajya kubafata aho bihishe ariko ntihagire umuturage w’inzirakarengane ubigenderamo ngo arenganwe.

    Unfortunately we are in Africa, iyo ba rebelles baje kurwanya ingabo, rimwe na rimwe hari ubwo abaturage bagwa muri iyo mirwano, si mu Burundi gusa biba, n’ahandi byarabaye tureke kwigiza nkana.

    Ahubwo United Nations na African Union bakwiye kwiga uburyo bwiza bwazajya bukoreshwa mu gukingira inzirakarengane ariko ntawe ubogamiye ku ruhande uru n’uru.

  • ARIKO KO MBONA ABANYARWANDA MWIVANGA CYANE MU BYA BARUNDI MBESI MUSANGIYE IGIHUGU?.

  • uburundi bufite ingabo zihagije , ziriya ngabo ibihumbi bitanu ntabwo zikenewe , keretse niba zizaba zije gufata abagore n’abakobwa ku ngufu cyangwa kwiba no gusahura ibyo abarundi bagezeho biyushye akuya , uburundi mufite abasore bafite imbaraga zo kurinda umutekano w’uburundi , izo ngabo z’amahanga muzamaganire kure , zigume iwabo zirinde abaturage bazo

    • nibyo koko abasore barahari kandi nawe urimo ,ba fdlr murahari rwose

  • Nkurunziza numunyabwenge cane!!!!

    • NKURUNZIZA YARIZE SHA MAGO ARI NKA KAGAME UTAZI NO KUVUGA DISCOUR IFATITSE

  • Uyu mugabo Peter ni umuhanga cne, bigaragara ko yasizwe amavuta. Iyo ataba we i Burundi haba harabaye amashyano.

  • Untera hamwe a vu mbili ye nizo zizamukorzho à komeze azicumbikire azahakura imbwa yirkka

    • Ese ko Nkurunziza we yemeye ko baza gukora iperereza iwe kugirango barebe niba izo nterahamwe zihari, kuki u Rwanda rwo rutemerako baza kureba aho Mahama niba ntabintu bihabera?

  • none se ko abakoze kideta mu Burundi bacumbikiwe na RWANDA? yewe na Belgium nayo icumbikiye izo nkozi zibibi? mushatse mwakumva ibyo peter nkurunziza yavuze

  • Uticaniye ntarahurira undi

  • OK

  • Ariko rero, abantu bakoze comments hano byaba byiza bumvise neza ikiganiro cya Nkurunziza abanebwe babireke kuko kimara amasaha arenze 3.

  • Yavuze neza.we yavuze ko adashobora gusubiramwo amajambo mbi p.kagame yamuvuze ko.ngo aba mu mwobo,yica abantu nibindi…ko Imana ariyo izobimubaza akomeza kumusengera.gusa jendavye mbona asenga kweri,manifestatio nizo zari zikomeye caane,nibwo abasirikare bamwe bakoze pusch,nuko bamwe bari mumabarabara baratamba bakora ibirori ngo bahwanije kumbe type nawe yanyuze izabugufi yigarurukira.ico nikimenyetso cambere.vyabirori vyabaviriyemwo umubabaro kuko amaze gusubira kuntebe ntawari gusubira gucutsa umutima wogusubira muibarabara ngo ari garagamvya,intare yari yamaze kwibona k9 amaraso.wavyemera utavyemera nuko leta yatowe itosubirinyuma ngo yice abaturage mukabare nahandi. Ahubwo abo baribamaze gutsindwa nibo batumye aba jeune bamwe gutera za grenade nibindi bikorwa byubwicanyi ngo bigaragare ko leta yananiwe kurinda abanyagihugu..abenshi bagiye bafatwa bakavuga iyo bavuye niwabatumye.none ko reta ya nkuru yemereye umuryango wa CIRGL kuza gupererza urabe ko izonterahamwe koko zihari u rda rwo rwankiye i ki?twe abato twipfuza ko bokumvikana tusubire mubizi butandukanye twakorera muri bi bihugu vyacu,abenshi tumaze kubihomberamwo. murakoze

  • Nkurunziza kwanga Perezida Kagame no kumugirira ishyari afite ishingiro kuko imvururu nubwicanyi buri mu Burundi byakuruwe nuko abarundi badashaka mandat ya gatatu ya Nkurunziza mu gihe mu Rwanda twari dutegereje duhangayitse twibaza niba Perezida Kagame azemera kongera kwiyamamaza urumva rero afite ishyari ryo kubona mu Rwanda twinginga Perezida ngo azakomeze atauyobore ubuziraherezo mu gihe mu Burundi we barimo bamwamagana.

  • salut,HARI UBURWAYI BUJYA BUZA ,UMURWAYI IYO AFASHWE NABWO IKIMENYETSO CYA MBERE NUKO ABWIKURAHO,URUGERO USHOBORA KUMUBWIRA KO ARWAYE MALALIA,YABONA UMUHISI NUMUGENZI AKAMUTUKA ABYIKURAHO ,AVUGA NGO MURABONA UYU ARWAYE MALALIA,KANDI YA MALALIA ARI IYE,NUBURWAYI BUKOMEYE KUMUVURA NTIBYOROSHYE,NONE UYU MUGABO NI KIBAZO ARABURA KWISENGERA WE UFITE IKIBAZO,AGIYE KU UFITE AMAHORO,BIRASABA KO ABAGANGA BAMWEGERA ICYO NI KIRAKA .MURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish