Ahagana sa sita n’igice kuri iki Cyumweru Indege ya Boeing 777 yari ivuye mu Birwa bya Maurice ijya i Paris yahisemo kugwa muri Kenya nyuma y’uko abashinzwe umutekano wayo babonye impuruza ko mu bwiherero bw’iyi ndege harambitsemo bombe. Iyi ndege yari irimo abagenzi 453 n’abakozi bayikoramo 14. Abapilote bayo bahisemo kuyigusha ku kibuga cya Moi […]Irambuye
Akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) kemeje umushinga wo kohereza ingabo 5000 mu Burundi kugerageza kugarura amahoro nyuma y’ibibazo bihari byatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuyobora muri manda ya gatatu akanatsinda amatora. Uyu mushinga bawugezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nyuma y’inama yari yahuje ibihugu bigize uyu muryango. Ibihugu byageze […]Irambuye
Perezida Kabila kuva kuwa 16 Ukuboza ari mu mujyi wa Goma, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aza gusura agace ka Beni kamaze iminsi gashegeshwe n’imitwe y’abitwaje intwaro cyane cyane inyeshyamba z’Abanya-Uganda za ADF-Nalu zishe abantu bagera kuri 300 kuva mu 2014 kugeza ubu muri Beni. Beni iherereye muri 350Km mu majyaruguru ya Goma Kabila […]Irambuye
Kuri uyu wa kane i New York ku kicaro cy’Umuryango w’abibumbye (UN) hatangiye inama idasanzwe y’akanama gashinzwe uburenganzira bwa kiremwamuntu muri UN, inama yiga ku bibazo by’ubwicanyi biri mu Burundi n’ibindi bikorwa byo guhohotera uburenganzi bwa muntu. Uhagarariye igihugu cy’u Burundi muri aka kanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri ONU Elisa Nkerabirori we yavuze ko leta […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu muri Afurika y’Epfo abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye mu mihanda basaba Perezida Jacob Zuma ko yava ku butegetsi. Baramushinja gutuma ubukungu bw’igihugu cyabo buzahara kubera ko ngo yirukanye uwari Minisitiri w’imari. Abantu bari benshi mu mihanda yo mu mijyi ya Pretoria, Johannesburg, Cape Town na Port Elizabeth n’indi mijyi minini bitwaje […]Irambuye
Muri week end ishize mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno, abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram bateye uduce dutatu bitwaje imipanga n’ibyuma, bica abagera kuri 3o abandi 20 barakomereka bikomeye, ndetse basiga batwitse ingo. Amakuru aturuka aha amenyekana atinze kubera ubushobozi bucye bwo kuyatangaza buriyo no kuhagera bikomeye ku batabayo. Aba […]Irambuye
Ubushimusi bw’abantu burafata intera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, abantu 175 nibura barashimuswe muri uyu mwaka, nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cyasohowe n’Umuryango Human Rights Watch (HRW). Imitwe yitwaje intwaro ikorera iyica rubozo, ikanakubita abo yashimuse, kandi isaba amafaranga ngo barekurwe. Nibura amadolari ya Amerika hagati ya 200 n 30,000, niyo yakwa nubwo hari bamwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry yageze i Moscow aho yagiye kubonana n’abayobozi bakuru b’Uburusiya ngo baganirire ibmonankubone ku bibazo byo muri Syria. John Kerry aragirana ibiganiro na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa’Uburusiya Sergei Lavrov ngo bashake uko ibihugu byombi byakumvikana ku gukemura ikibazo cya […]Irambuye
Human Rights Council izakora inama idasanzwe ku kibazo cy’u Burundi kuwa kane tariki 17 Ukuboza, kuwa gatanu tariki 11 Ukuboza, Akanama gashinzwe umutekano ka UN karateranye kavuga ku kibazo cy’u Burundi, ni nako kasabye ko iyi nama ya Human Rights Council iterana ngo yige uko uburenganzira bwa muntu buhagaze i Burundi. Hagati y’iyi minsi y’inama […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’U Burundi, bwa mbere abantu 28 bashinjwe kugerageze guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, barimo na Gen Cyrille Ndayirukiye bagejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga ngo rubaburanishe ku byaha bakurikiranyweho. Aba bantu bose bazaburanishwa n’urukiko rw’ikirenga ariko baburanishirizwe i Gitega kuko ariho bafungiye. Muri bo harimo abasirikare bafite ipeti rya General n’abandi bafite […]Irambuye