Burundi : Leta yateguye imyigaragambyo yamagana ko hoherezwa ingabo
Guverinoma y’u Burundi yateguye imyigaragambyo y’abaturage bagiye mu mihanda muri week end ishize bamagana ko muri iki gihugu hoherezwa ingabo nyafrica zo kugarura amahoro.
Iyi myigaragambyo yabaye n’ahandi hatandukanye muri buri Ntara y’u Burundi aho abayobozi bakuru b’igihugu bari bigabye kugira ngo abaturage bayitabire ari benshi.
Gaston Sindimwo Visi Perezida wa mbere yari mu bigaragambya muri Bujumbura hagati hamwe n’urubyiruko rw’abatwara za moto n’amagare mu mujyi aho bazungurutse imihanda ya Bujumbura barinzwe cyane n’ingabo.
Visi Perezida wa kabiri w’igihugu we yari yerekeje mu Ntara ya Bubanza aho avuka.
Aha bose baririmbaga indirimbo zamagana icyemezo cy’Umuryango wa Africa yunze ubumwe cyo kohereza ingabo mu Burundi bavuga ko bashaka gusa ingabo z’u Burundi iwabo.
I Burundi kuva mu kwezi kwa kane 2015 abantu hafi 300 bamaze kwicwa naho abarenga ibihumbi magana abiri babaye impunzi mu bihugu bituranyi.
Muri week end yabanjirije iyi ishize, habaye ubwicanyi bukomeye ku baturage bukozwe n’ingabo na Police kubo bita ko barwanya Leta.
UM– USEKE.RW
3 Comments
NABATEKAMUTWE NEZA NEZA
Abantu bari kwicwa buri munsi
hanyuma ngo ntago bashaka abaza kubungabunga amahoro
Izi umenya koko igiye kurangira
iyi turufu Bari barayibagiwe bate ra ? from Rwanda copy and past
N’IGIHUGU CYABO, N’UBURENGANZIRA BWABO KANDI NAMAHITAMO YABO
Comments are closed.