Abantu 14 basize ubuzima mu bitero byagabwe mu ijoro ryakeye, bivugwa ko byagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RD Congo. Nk’uko bitangazwa ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo (FARDC) ngo iki gitero cyagabwe mu gace kitwa Miriki kari muri km 110 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma. Aba barwanyi ba FDLD barimo abashinjwa kuba baravuye […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, abantu 28 baregwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza ku iteriki ya 13 Gicurasi 2015, ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cya burundu ubwo urubanza rwasubukurwaga mu rukiko rw’ikirega rw’u Burundi, mu Ntara ya Gitega. Aba bagabo 28 barimo uwari Minisitiri w’ingabo Gen. Cyrille Ndayirukiye, ndetse n’abandi basirikare n’abapolisi bakuru n’abato. […]Irambuye
Barack Obama kuri uyu wa kabiri ubwo yatangazaga politiki nshya ku igenzura ry’intwaro mu baturage muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaturitse ararira yibutse ku by’iyicwa ry’abana barasiwe ku ishuri ribanza rya Sandy Hook mu 2012. Yasabye ko hakwiye kubaho gusaka abantu bajya ahari abandi benshi no kwita cyane ku hashize h’abantu mbere yo kubagurisha […]Irambuye
Mu kiganiro Minisitiri w’intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Leta ifite amakuru ko hari agatsiko k’abatavuga rumwe na Leta kari gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora na nyuma yayo. Yaboneyeho umwanya wo kwihaniza abagize ako gatsiko ababwira ko uzahirahira akagira icyo akora kibi bitazamugwa amahoro. Muri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06, Mutarama 2016 nibwo ibiganiro hagati ya Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo byagombaga gusubukurwa bikabera i Arusha muri Tanzania nk’uko byari byarasabwe n’umuhuza ariwe Perezida wa Uganda Yoweli Museveni mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize. Impande zari bubyitabire zavuze ko zitari buboneke. Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Willy […]Irambuye
Leta y’u Burundi yatangaje ko itazitabira ibiganiro by’amahoro n’abayirwanya biteganyijwe kubera muri Tanzania kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mutara 2016. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri iki gihugu yatangarije Reuters ko hatabayeho kumvikana ku matariki y’ibyo biganiro. Joseph Bangurambona yagize ati “Nta biganiro bizaba ejo ndetse no ku itariki 16 Mutarama nk’uko hari […]Irambuye
General Cyrille Ndayirukiye wigeze kandi kuba Minisitiri w’Ingabo mu Burundi kuri uyu wa mbere yemereye Urukiko rwa Gitega ko ari mu bateguye bakanagira uruhare muri Coup d’etat yo mu kwezi kwa gatanu mu Burundi yaje gupfuba. Urubanza rwe ruzakomeza kuwa gatatu tariki 06 Mutarama 2016. Adafite umwunganira mu rukiko nk’uko yabihisemo, Gen Ndayirukiye yavuze ko […]Irambuye
*Umuhanzi Tresor Pascal yishwe na Police ngo ku bw’impanuka *Umuyobozi w’Urubyiruko mu ishyaka FNL nawe wishwe ibye ntibyavuzweho Mu mpera z’iki cyumweru i Bujumbura hongeye kugaragara imirambo y’abishwe babiri, naho kuri uyu wa mbere humvikanye urusaku rw’amasasu hanaturika ibisasu bine biremereye. Mu bishwe harimo umuhanzi Tresor Pascal. Ni nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi micye. BBC […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyumweru tariki 03 Mutarama 2015 Moïse Katumbi yavuze ko yagiye mu ruhande rutavugwa rumwe na Leta ya Perezida Kabila rwitwa Front Citoyen 2016. Uyu mugabo wari Guverineri w’Intara ya Katanga akegura umwaka ushize ndetse mu kwezi kwa cyenda 2015 akava mu ishyaka PPRD riri ku butegetsi, kuva icyo gihe ntiyigeze […]Irambuye
*Amakimbirane ashingiye ku kuba igice kimwe cya Islam ari aba Sunni ikindi ari aba Shia *Iran ishyigikira aba Shia, Arabia Saudite (Saudi Arabia) ni Umubyeyi w’aba Sunni *Iyi ntambara y’Ubutita hagati ya Iran na Arabia Saudite yahindutsemo intambara y’umuriro w’amasasu ya Kalashnikov n’amabombe muri Yemen no muri Syria. Igihugu cya Saudi Arabia cyahaye amasaha 48 […]Irambuye