Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh yemeye kuzahagararira ishyaka rye UMP (l’Union pour la majorité présidentielle) mu matora azaba muri Mata uyu mwaka, akaba azaba yiyamamarije manda ya kane. Uyu mugabo umaze imyaka 17 ku butegetsi ngo azaba ashyigikiwe n’andi mashyaka atanu yihurije hamwe mu Ihuriro ry’abaturage baharanira iterambere (Rassemblement populaire pour le progrès (RPP). […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru umunyamakuru ufata amashusho(cameraman) witwa Alfred Baramburiye yarashwe agiye gukora Siporo muri Komine Nyakabiga ahagana sa tatu n’igice z’igitondo taliki ya 10, Mutarama, 2016. Police yatangaeje ko uyu mugabo yarashwe ku mpanuka. Muri Komini ya Musaga naho hiciwe umuturage arashwe n’abapolisi nk’uko BBC ibitangaza. Umwe mu bavandimwe ba Alfred Baramburiye yavuze ko yari […]Irambuye
Leta zunze ubumwe za Amerika zagurukije indege kabuhariwe y’intambara B-52 mu kirere cya Korea y’epfo mu rwego rwo kwerekana imbaraga nyuma y’aho Korea ya Ruguru itangaje ko ybonye intwaro ikomeye (Hydrogen Bomb). Iyi ndege yo mu bwoko bwa B-52 yagurukiye mu kibuga cy’ikigo cya girisikare kiri hafi y’umupaka na Korea ya Ruguru. Korea ya Ruguru […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa muri gahunda y’ibitero bigamije kurwanya inyeshywamba za FDLR (Operation Sokola 1), Left. Mak Hazukay yavuze ko ingabo za Leta FARDC n’iza Monusco ziteguye kurwanya FDLR nyuma y’aho uwo mutwe ukekwaho urupfu rw’abantu 14 baguye mu bitero bivugwa ko wagabye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Mak Hazukay yavuze […]Irambuye
Umuhuza mu biganiro by’amahoro by’abarundi biyobowe na Uganda, ukuriye ibyo biganiro yasabye Perezida Pierre Nkurunziza kutazakora ikosa ryo kurasa ingabo z’amahoro za Africa yunze Ubumwe (AU). Igihugu cy’u Burundi cyahuye n’imvururu za politiki zimaze kugwamo abasaga 400 abandi ibihumbi 300 bahunze igihugu, berekeza mu bihugu bituranyi nka Tanzania, u Rwanda, Congo Kinshasa na Uganda. Imvuru […]Irambuye
Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir yasabye imbabazi bwa mbere abaturage kubera intambara imaze imyaka ibiri ikaba yarayogoje igihugu. Salva Kiir yavuze ko ari intambwe ya mbere itewe mu bumwe n’ubwiyunge n’ubutabera no kwemera ko ko intambara itari ngombwa yagize ingaruka zikomeye ku baturage ba Sudan y’Epfo. Nibura abantu miliyoni 2,2 bavanywe mu byabo n’intambara […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Koreya ya ruguru igerageje isasasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa Hydrogen bigateza ‘icyo ni iki’ mu bihugu bikomeye ku isi, umuturanyi wayo Koreya y’epfo yamaze gushyira ku mipaka ibifaru byinshi yongera kugarura imizindaro isakuza cyane isaba abaturage bayo baturiye umupaka wa Koreya ya ruguru kuryamira amajanja. Umwuka w’intambara […]Irambuye
Mu gihugu cya Tanzania batangiye umukwabo wo kugenzura, no kwirukana abanyamahanga bose bakorera muri iki gihugu nta byangombwa bibibemerera. Abanyamahanga benshi biganjemo abo mu bihugu bituranye na Tanzaniya nibo ngo bashobora kuzagirwaho ingaruka n’uyu mwanzuro, dore ko ngo n’ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu by’igihe kirere bihenze cyane. Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri ishinzwe ibikorwa […]Irambuye
Abantu 65 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu kigo gitorezwamo abapolisi cya Al-Jahfal kiri mu mujyi wa Zilten mu majyarugura y’igihugu cya Libya. Umuntu ukorera muri aka gace yabwiye BBC ko muri iki kigo hari harimo abantu basaga 400 bahabwaga amasomo y’igipolisi. Igisasu cyaturitse ngo cyari giteze mu ikamyo yari ivuye kuvoma amazi. […]Irambuye
Iran yashinje Arabia Saudite (Saudi Arabia) ko indege zayo n’iz’ibihugu byishyize hamwe by’Abarabu, zarashe ambasade yayo mu murwa mukuru wa Yemen, Sanaa. Ibinyamakuru bya Leta muri Iran byasubiye mu magambo y’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko bamwe mu bakozi ba Amabasade bakomerekeye muri icyo gitero cy’indege. Abaturage bo mu mujyi wa Sanaa bavuze ko […]Irambuye