Michael Sandford umusore w’ imyaka 19 yatawe muri yombimbi ashinjwa kugerageza kwica Donald Trump, aho yariho yiyamamaza mu mujyi wa Las Vegas muri leta ya Nevada. Uyu musore yafashwe agerageza kwaka imbunda umupolisi ngo arase Donald Trump aho yari ahagaze imbere yiyamamaza. Uyu musore ngo yari afite uruhushya rwo gutwara imodoka rw’Ubwongereza ngo amaze gutabwa […]Irambuye
Félix Kabange Numbi, Minisitiri w’ubuzima muri Congo yatangaje ko igihugu cya Congo ubu kibasiwe n’icyorezo cya ‘fièvre jaune’ kugeza ubu abantu umunani ngo nibo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara. Congo ni igihugu gituranyi cy’u Rwanda. Ibice byo mu majyepfo ndetse no mu murwa mukuru Kinshasa nibyo byibasiwe nk’uko bitangazwa na Minisitiri Kabange Numbi. Ubuyobozi bw’igihugu cya […]Irambuye
Mu nama rusange y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD) yabaye muri izi mpera z’icyumweru yanzuye ko nta biganiro Leta izagirana n’abatavuga rumwe nayo kuko ngo ari bo nyirabayazana w’imidugararo ya Politike n’ubwicanyi biri mu gihugu. Iyi nama rusange yabereye muri Stade ya Perezida Nkurunziza iri i Ngozi yitwa Rukundo. Muri iriya nama ngo nta […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu urukiko rwa Misiri rwakatiye Mohamed Morsi ikindi gihano cy’imyaka 15 nyuma ya Burundu aherutse gukatirwa, naho Abanyamakuru babiri ba Al Jazeera bahanishwa kwicwa badahari nyumwa yo kubahamya icyaha cyo guha igihugu cya Quatar amabanga y’inzego z’umutekano. Urukiko rwa Misiri rukorera I Cairo rwakatiye abantu 11 barimo uwahoze ari perezida Muhamed Morsi, […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Budage Frank-Walter Steinmeier yanenze cyane imyitozo Amaerica ihuriyeho n’ingabo z’U Burayi mu Burayi bw’Uburasirazuba ko igamije gushotorana. Steinmeier yavuze ko imyitozo ya NATO yatangijwe muri uku kwezi ibangamiye cyane umutekano w’akarere ndetse ikaba ishobora kubyutsa amakimbirane n’U Burusiya. Yavuze ko ingabo za NATO zagakwiye gusimbuza imyitozo ibiganiro byinshi bigamije kumvikana n’U […]Irambuye
Inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yagaragaje biteye inkeke uburyo Leta ya Pierre Nkurunziza ifata abanyeshuri bashinjwa kwandika mu mafoto ya Perezida bagamije kumusebya. Ibigo icyenda by’amashuri biri gukorerwaho iprereza, nyuma y’aho amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza yagiye yandikwamo mu bitabo. Ubu, abanyeshuri 80 bahagaritswe ku ishuri mu majyepfo y’igihugu. Mu yandi mashuri abanyeshuri […]Irambuye
Jo Cox w’imyaka 41, Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Ubwongereza wari uhagarariye Batley na Spen yaguye mu bitaro nyuma yo kuraswa ndetse agateragurwa ibyuma n’umugizi wa nabi. Polisi yo mu gace ka West Yorkshire yatangaje ko uretse uyu mugore, hari n’undi mugabo w’imyaka 77 nawe wasizwe n’umugizi wa nabi ari intere. Polisi yahise ita muri yombi […]Irambuye
Nubwo umuco, idini byabaga bimwerera, gushaka abagore benshi nta kibazo, ngo mu Budage abimukira bemerewe kuhaba n’ubwo bakomoka mu bihugu bifite iyo migenzereze, basabwe kutazarenza umugore umwe. Igihugu cy’U Budage kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’U Burayi cyakiriye abimukira benshi biganjemo abaturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Asia barimo abo muri Syria, Minisitiri […]Irambuye
Gen. Jean Marie Michel Mokoko umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, ndeste wigeze no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, yatawe muri yombi ashinjwa gutegura gihirika ubutegetsi bwa Denis Sassou Nguesso. Inzego z’umutekano za Congo Brazzaville ngo zataye muri yombi Gen. Mokoko mu mugoroba w’ejo kuwa kabiri. Batangaje ko agiye gukorwaho iperereza ku cyaha ashinjwa […]Irambuye
Agerageza kwiregura bwa nyuma, Oscar Pistorius wamugaye amaguru yombi, kuri uyu wa gatatu yavanyemo insimburangingo maze agendagenda mu rukiko agerageza kwerekana uko byegenze ubwo yicaga uwari umukunzi we mu buryo we avuga ko atari agambiriye. Uyu musore wegukanye umudari mu mikino Paralympique, yagaragaye ababaje cyane arira bikomeye ndetse T-shirt yari yambaye yatose mu gatuza kubera […]Irambuye