Michael Kabaziguruka uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na leta (FDC) mu nteko Ishinga amategeko yafatiwe I Kampala kuri uyu wa Gatatu mbere y’umuhango wo kumurikira Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ya Uganda ya 2016-2017. Mu itanagazo rigufi ryashyizwe hanze na police ya Uganda, rivuga ko undi muntu utagaragajwe umwirondoro n’iyi ntumwa ya rubanda, Kabaziguruka batawe muri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Urukiko rwa Arusha rwakatiye umugabo Issac Abakuki gufungwa imyaka itatu cyangwa se agatanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amashilingi ya Tanzania nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu John Pombe Magufuli ku rubuga rwe rwa Facebook. Uyu mugabo Abakuki ubwe yiyemerera ko ibyanditswe kuri Facebook ye ari we ubwe wabyanditse. Umucamanza […]Irambuye
Ikinyamakuru Stuttgarter Nachrichten cyemeza ko umugabo ukomoka muri Pakistan witwa Muhammad Raza Saqib Mustafai uri kuzenguruka u Burayi yigisha abantu kwanga no kwica Abayahudi. Ubu ngo ari mu Budage. Iki gihugu nicyo cyakorewemo Jenoside yakorewe Abayahudi muri 1935-1945. Umuyobozi ukuriye Israel mu Budage yamaganye amagambo avugwa Muhammad Raza w’umubwirizabutumwa ukunda kwambara akagofero k’Abayahudi. Uriya mubwirizabutumwa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Perezida Yoweri Museveni yagize umugore we Janet Museveni Kataaha Minisitiri w’Uburezi na Siporo, mu ivugurura rya Guverinoma yakoze nk’uko abyemererwa n’itegeko nshinga. Muri Guverinoma nshya hari bamwe mu Baminisitiri bagarutsemo n’abavuyemo. Janet Museveni Kataaha yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburezi na Siporo, mu gihe yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe Intara ya Kalamoja. Museveni […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru w’U Burundi, Bujumbura Colonel Emmanuel Nibizi yatewe grenade ari mu modoka akomereka amaguru. Icyo gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana, ngo bari kuri moto aho beteye grenade imodoka yari arimo. Igitero cyabereye rwagati mu murwa mukuru Bujumbura. Col Emmanuel Nibizi yari imbere y’Ibiro bya Polisi, ahitwa kuri Avenue Peuple Murundi […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kisumu, uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya abantu babiri bitabye Imana abandi batandatu barakomereka mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta bamagana Komisiyo y’igihugu y’Amatora bavuga ko ibogama. Abahagarariye abatavuga rumwe na Leta bavuga ko mu gihe aba bigaragambyaga Polisi yarashe urufaya rw’amasasu mu kirere kugira ngo ibatatanye bajya ku […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko igihugu cy’Ubufaransa cyafatiye ibihano abasirikare bacyo batanu bashinjwa gukora ibikorwa by’ibihohotera/ihohoterwa bakoreye mu gihugu cya Centre Africa aho bari bari mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro. Iyi minisiteri ivuga ko hari amaperereza atatu ariho akorwa kuri ibi bikorwa by’ihohoterwa rishinjwa abasirikare b’Ubufaransa. Aba basirikare bashinjwa gufata […]Irambuye
Abaturage b’ahitwa Kibatini mu ntara ya Tanga mu Majyaruguru ya Tanzania, bahunze ingo zabo nyuma y’ubwo bwinshi batewe n’urupfu rw’abantu umunani bishwe baciwe imitwe. Impamvu zihishe inyuma y’ubwo bwicayi ntiziramenyekana, Polisi iracyahiga bukware aba barishe abo bantu bikekwa ko bihishe mu mashamba. Polisi yasabye abaturage kwihangana mu gihe igikorwa iperereza ariko abaturage bo batangiye guhunga […]Irambuye
Abayoboke bakuru b’ishyaka FNL rya Agathon Rwasa mu Ntara ya Karuzi batawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu ubwo bari bari baje kwakira Rwasa ubwe. Abafashwe barimo Jean Butoyi uhagarariye ishyaka FNL mu gace ka Bibara muri zone ya Mutumba na Hillaire Banyansekera uhagarariye FNL mu Ntara ya Karuzi. Amakuru aravuga kandi ko hari undi […]Irambuye
Inteko ishinga amategeko y’u Budage yitwa Bundestag yemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya bukozwe n’abo muri Turukiya ari Jenoside. Ibi byarakaje igihugu cya Turikiya gihita gihamagaza Amabasadei wacyo. Ubwicanyi bwakozwe n’abahoze bagize icyitwaga ‘Ubwami bw’abami bwa Ottoman’ bwabaye muri 1915 bwahitanye miliyoni irenga y’Abanyarumeniya nk’uko byemejwe na UN. Abanyamateka bemeza ko abategetsi bo muri Ottoman babanje […]Irambuye