Digiqole ad

DRCongo yibasiwe n’icyorezo cya ‘fièvre jaune, 8 bamaze gupfa

 DRCongo yibasiwe n’icyorezo cya ‘fièvre jaune,  8  bamaze gupfa

Yellow Fever ni indwara na yo iterwa n’umubu

Félix Kabange Numbi, Minisitiri w’ubuzima muri Congo yatangaje ko igihugu cya Congo ubu kibasiwe n’icyorezo cya ‘fièvre jaune’ kugeza ubu abantu umunani ngo nibo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara. Congo ni igihugu gituranyi cy’u Rwanda.

Ibice byo mu majyepfo ndetse no mu murwa mukuru Kinshasa nibyo byibasiwe nk’uko bitangazwa na Minisitiri Kabange Numbi.

Yellow Fever ni indwara na yo iterwa n'umubu
Yellow Fever ni indwara na yo iterwa n’umubu

Ubuyobozi bw’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bwatangaje ko mu ntara eshatu harimo n’umurwa mukuru Kinshasa hamaze kubarurwa abarwayi  67 byemejwe ko barwaye indwara ya Yellow Fever (Fievre Jaune) yandizwa, abandi 1000 birakekwa ko bamaze kwandura

U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gupima abinjira mu gihugu baturutse mu bihugu bikekwamo iyi ndwara, ndetse rugira inama Abanyarwanda bajya hanze kubanza kwikingira iyi ndwara mbere yo kugira aho bajya.

Minisitiri w’ubuzima Felix Kabange yemeje  ko iriya ndwara yandura yamaze kugera mu Ntara eshatu arizo Kinshasa, Kongo Central no muri Kwango.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko bahangayikishijwe n’uko iriya ndwara yageze muri Kinshasa umujyi utuwe n’abantu barenga miliyoni 12  kandi udafite ibitaro bikomeye byo kwita ku bamaze kwandura.

Iyi ndwara iterwa n’umubu umeze nk’utera Zika, ariko iyi ndwara yo abayirwaye bagira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi no kuva amaraso ku mubiri, kurwara umutwe, amaso kuba umuhondo, umunaniro no kuruka.

Muri iki gihe abahanga bavuga ko hari inkingo zamaze kugezwa muri DRC, Angola na Uganda, bimwe muri ibi bihugu bikaba bituranye n’u Rwanda. Nibura inkingo zigera ku 6000 zigomba gusaranganywa muri ibi bihugu ariko ngo ni nkeya.

Biteganyijwe ko hari izindi nkingo zingana na miliyoni 18 zizoherezwa hirya no hino muri Africa mu minsi iri imbere.

Muri iki gihe ngo kugira ngo urukingo rumwe rukorwe bisaba nibura umwaka kandi ngo ruba rukoze mu magi.
Inkingo z’iyi ndwara zikorerwa mu Bufaransa mu ruganda rwitwa Institut Pasteur, mu nganda zo muri Bresil no mu Burusiya.

Abakurikiranira hafi  ibibera muri DRC bahangayikishijwe n’uko iriya ndwara ije mu gihe igihugu kitegura kujya mu matora, bivugwa ko ashobora kuzazamo  akaduruvayo.

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish