Ubwongereza: Depite Jo Cox yaguye mu bitaro nyuma yo kuraswa
Jo Cox w’imyaka 41, Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Ubwongereza wari uhagarariye Batley na Spen yaguye mu bitaro nyuma yo kuraswa ndetse agateragurwa ibyuma n’umugizi wa nabi.
Polisi yo mu gace ka West Yorkshire yatangaje ko uretse uyu mugore, hari n’undi mugabo w’imyaka 77 nawe wasizwe n’umugizi wa nabi ari intere.
Polisi yahise ita muri yombi umugabo w’imyaka 53, ngo witwa Tommy Mair akekwaho kuba ariwe wakoze ubu bugizi bwa nabi.
Ababonye n’abumvise ubu bugizi bwa nabi barabuvuga ukubiri, hari abavuga ko Jo Cox yarashwe ajya gutabara abagabo babiri barwanaga, abandi bagako umugizi wa nabi ariwe yaje agambiriye.
Hari amakuru avuga ko uyu mugizi wa nabi yasakuzaga ngo “Britain first”, bishatse kuvuga ngo Ubwami bw’Ubwongereza mbere ya byose.
Nyuma y’urupfu rwe ibikorwa by’ubukangurambaga ku matora ya kamarampaka azaba mu bihugu bigize ubwami bw’Ubwongere batora niba bwava mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi cyangwa bugumamo (Brexit) bwahise buhagarikwa.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameroun yavuze ko ababajwe n’icyo gitero, avuga ko bakomeza kumusengera kandi ko bifatanije n’umuryango we.
Jeremy Corbyn, umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi Jo Cox yabarizwagamo yihanganishije umugabo wa nyakwigendera witwa Brendon Cox (wayoboye Save the Children, akaba n’umujyanama w’uwari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Gordon Brow), n’abana babo babiri, ndetse asaba ko mu minsi iri imbere iraswa ry’uyu mudepite rigomba gusobanuka.
Abaturage babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yarashe inshuro zitari munsi y’eshatu, harimo n’ubwo yarashwe mu mutwe; Umubiriwe kandi ngo wari umeze nk’aho yateraguwe ibyuma. Cox wari umaze umwaka ari Umudepite, akimara kuraswa yahise ajyanwa mu bitaro, ari naho yaje kugwa.
Polisi ya West Yorkshire nayo ikaba ikomeje iperereza ku rupfu rw’uyu mubyeyi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Imana ibakomeze nukuri.
ndababayepe????????
Comments are closed.