Digiqole ad

Intumwa ya UN yanenze uburyo Leta y’u Burundi irimo ifata abanyeshuri

 Intumwa ya UN yanenze uburyo Leta y’u Burundi irimo ifata abanyeshuri

Muri iyi minsi i Burundi haravugwa ibigo byinshi by’amashuri aho baharabitse amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza

Inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yagaragaje biteye inkeke uburyo Leta ya Pierre Nkurunziza ifata abanyeshuri bashinjwa kwandika mu mafoto ya Perezida bagamije kumusebya.

Muri iyi minsi i Burundi haravugwa ibigo byinshi by'amashuri aho baharabitse amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza
Muri iyi minsi i Burundi haravugwa ibigo byinshi by’amashuri aho baharabitse amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza

Ibigo icyenda by’amashuri biri gukorerwaho iprereza, nyuma y’aho amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza yagiye yandikwamo mu bitabo.

Ubu, abanyeshuri 80 bahagaritswe ku ishuri mu majyepfo y’igihugu. Mu yandi mashuri abanyeshuri bagera kuri 230 bahagaritswe mu bigo bigaho.

Abanyeshuri 11 mu zindi ntara na bo batangiye kuburanishwa kubera icyo kibazo, ndetse bashobora guhabwa ibihano kugeza ku myaka 10 y’igifungo.

Kristof Heyns mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Bujumbura, yavuze ko uko ubutegetsi bw’u Burundi bwitwaye mu kibazo bihabanye n’uburemere ikibazo gifite.

Ati “Umuntu yakumva ko abarimu bari kuvugana n’abanyeshuri uko ikibazo giteye bikarangirira aho… bisa nk’aho bizagira ingaruka mu gutera ubwoba abaturage bose n’abanyeshuri, badafite ububuranira, bahanganye n’ikintu gifite imbaraga zidasanzwe.”

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Babahane bihanukiriye kuko inzego za leta zigomba kwubahwa.

  • ubundise kontademukarasi ihari bazarengana nibashaka bicecekere akomeze abakandamize inyuma y’inyungu haza akanyarire buriya nawe azabona arimu isi

  • yarangiza agaterura bibiliya akamanika amaboko ngo arahimbaza uwiteka. Ikizwi cyo ni kimwe twese hano kuri iyi si turi abagenzi ikiruta byose n’ukubana neza kandi mu mahoro kuko ntacyo bitwaye. Ubu se uragirango we afite amahoro ku mutima? ubwo noneho ageze no mu bana kabaye neza neza.

Comments are closed.

en_USEnglish