Digiqole ad

Burundi: Leta yiyemeje kutazagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo

 Burundi:  Leta yiyemeje kutazagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo

Perezida Nkurunziza ishyaka rye rya CNDD FDD ryamuhaye ububasha burenze kugira imyanzuro afata haba muri ryo no ku bibazo by’igihugu

Mu nama rusange y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD) yabaye  muri izi mpera z’icyumweru yanzuye ko nta biganiro Leta izagirana n’abatavuga rumwe nayo kuko ngo ari bo nyirabayazana w’imidugararo  ya Politike n’ubwicanyi biri mu gihugu.

Perezida Nkurunziza ishyaka rye rya CNDD FDD ryamuhaye ububasha burenze kugira imyanzuro afata haba muri ryo no ku bibazo by'igihugu
Perezida Nkurunziza ishyaka rye rya CNDD FDD ryamuhaye ububasha burenze kugira imyanzuro afata haba muri ryo no ku bibazo by’igihugu

Iyi nama rusange yabereye muri Stade ya Perezida Nkurunziza iri i Ngozi yitwa Rukundo.

Muri iriya nama ngo nta byo gutora abayobozi bashya ba  CNDD-FDD kuko bitari ku murongo w’ibyigwa, ndetse ngo ntibizaba.

RFI ivuga ko kandi byemejwe ko umwanya wa Perezida w’ishyaka uvanyweho  usimbuzwa umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, uyu ngo azaba afite ububasha buciriritse afite n’itsinda rimufasha mu kumugira inama no kumwuzuza aho bitagenze neza.

Abitabiriye inama bemeranyije ko Perezida Pierre Nkurunziza aba ariwe uhabwa ubushobozi nk’Umukuru w’igihugu bwo gufata imyanzuro yo ku rwego rwo hejuru irebana n’inyandiko zitanga uburenganzira ku bintu bireba ishyaka n’igihugu muri rusange.

Mbere y’uko hatorwa abayobozi bashya ba CNDD-FDD, Perezida Nkurunziza hamwe na Pascal Nyabenda ngo ni bo bakomeye muri iri shyaka muri iki gihe.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bavuga ko ishyaka riri ku bugetsi ryamaze gushinga imizi ku buryo ngo rishobora no kuzatsinda amatora yo muri 2020.

Ku byerekeranye n’ibiganiro bigomba guhuza Leta n’abatavuga rumwe na yo, umuhuza Benjamin Mkapa aherutse kuvuga ko nta ruhande azashyiraho agahato ngo ruganire na rugenzi rwarwo ariko ngo ntibizamubuza gukomeza imirimo ye y’ubuhuza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Imirwi y’Iterabwoba igamije guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage, haba mu Burundi cyangwa mu Rwanda, cyangwa muri Uganda, ndetse n’ahandi hose muri Afurika, ntabwo bukwiye guhabwa umwanya mu biganiro cyangwa imishyikirano.

    Abanyafurika aho bigeze, bagomba kwicengezamo umuco wo gusimburana ku butegetsi binyuze mu matora (yakozwe mu mucyo kandi yubahirije amahame ya Demokarasi). Ntabwo Ubutegetsi bukwiye kuva mu munwa w’imbunda. Ibyo gukangisha gufata imbunda uko umuntu yishakiye kose hanyuma agahirika ubutegetsi yumva adashaka bikwiye gucika. Ibyo gufata imbunda ngo urashaka ibiganiro nabyo bikwiye gucika.

    Ibiganiro ni ngombwa “dans toute société démocratique”, ariko bigomba gukorwa mu mahoro no mu bwumvikane ntawe ukegeta ijosi ry’undi.

    • Dore umugabo nkaba umuntu! Wowe Karasi rwose ibitekerezo byawe birasobanutse.Ibyo bizaca intege ayo ma rebellion ya hato na hato ndeste nabayaterinkunga.Kuko byose birangwa no kwica abaturage,kuberako byose biba bibazwa ubutegetsi buriho bakabyuririraho ngo barashaka ibiganiro kugirango bahagarike ayo masasu.Ibi rwose turabihaze muri 2016.

  • Leta yu Rwanda yarabivuze ibisubiramo ko idashobora gushyikirana nabahekuye u Rwanda kandi bakomeje umugambi wo kuruhekura, USA yararahiye ko itazashyikirana n’abakora iterabwoba, Nigeria ntishobora gushyikirana Boko Haram kubera aho igeze abaturage bayo. none nigute Burundi bashyikirana nabo bicanyi bahora batera ibisasu hirya no hino bica abaturage bangiza ibikorwa remezo?

    Birakwiye rwose kandi icyemezo abarundi bafashe nicyo. ntampamvu yo gushyikirana n’ukomeza kukwicira abawe mubikorwa by’iterabwoba.

  • wowe wiyise karasi na kimiya reka mbabwire ibyo butazi ntabwo democras izatungana muri africa nkuko mubivuga kandi niyo mpamvu dufata imbunda tukarwana kuko uri kubutegetsi ntabwo ashaka kuvaho hatabaye intambara ibyo muvuga nibyiza ariko biracyari kure nkururimi

Comments are closed.

en_USEnglish