Digiqole ad

Congo Brazzaville: Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo yatawe muri yombi

 Congo Brazzaville: Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo yatawe muri yombi

Gen Jean-Marie Michel Mokoko usigaye utavuga rumwe na Perezida Nguesso bakoranye

Gen. Jean Marie Michel Mokoko umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, ndeste wigeze no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu,  yatawe muri yombi ashinjwa gutegura gihirika ubutegetsi bwa Denis Sassou Nguesso.

Gen Jean-Marie Michel Mokoko usigaye utavuga rumwe na Perezida Nguesso bakoranye
Gen Jean-Marie Michel Mokoko usigaye utavuga rumwe na Perezida Nguesso bakoranye

Inzego z’umutekano za Congo Brazzaville ngo zataye muri yombi Gen. Mokoko mu mugoroba w’ejo kuwa kabiri.

Batangaje ko agiye gukorwaho iperereza ku cyaha ashinjwa cyo gutegura guhirika Perezida Danis Sossou Nguesso uyobora Congo Brazzaville kuva mu 1979.

Umuvugizi w’ishyaka rye rya IDC-FROCAD yavuze ko uku gutabwa muri yombi k’umuyobozi w’ishyaka ari ugushaka kumucisha bugufi kuko ahora ahanganye na Perezida Sassou Nguesso.

Yavuze ko ari n’ubundi buryo bwo gucecekesha abatavuga rumwe na Leta .

Gen. Jean Marie Michel Mokoko yari yegukanye umwanya wa gatatu mu matora yabaye muri uyu mwaka n’amajwi 14%,  amatora yatsinzwe na Perezida Sassou Nguesso n’amajwi 60%.

Jean-Marie Michel Mokoko yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo kuva mu 1987 kugeza mu 1993.

Uyu mugabo kandi yabaye umujyanama wihariye wa Sassou Nguesso, umwanya yavuyeho mu kwezi kwa kabiri yitegura guhangana na we mu matora.

BBC

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

en_USEnglish