Digiqole ad

USA: Umusore w’imyaka 19 yagerageje kwica Donald Trump biranga

 USA: Umusore w’imyaka 19 yagerageje kwica Donald Trump biranga

Michael Sandford  umusore w’ imyaka 19 yatawe muri yombimbi ashinjwa kugerageza kwica Donald Trump, aho yariho yiyamamaza mu mujyi wa Las Vegas muri leta ya Nevada.

Michael Sandford yatawe muri yombi agerageza kwica Donald Trump
Michael Sandford yatawe muri yombi agerageza kwica Donald Trump

Uyu musore yafashwe agerageza kwaka imbunda umupolisi ngo arase Donald Trump aho yari ahagaze imbere yiyamamaza.

Uyu musore ngo yari afite uruhushya rwo gutwara imodoka rw’Ubwongereza ngo amaze gutabwa muri yombi ngo yabwiye inzego zishinzwe iperereza z’Amerika ko yaje Las Vegas avuye California aje kwica Trump.

Yavuze ko yari amaze iminsi yitoza kurasisha imbunda kuko ngo ubusanzwe mbere atari yigera arasisha imbunda.

Uyu musore kandi yavuze ko yagombaga kujya no mu mujyi wa Phoenix  aho Donald Trump azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, kuko yateguraga ko gahunda ye idakunze i Las Vegas azayisoreza i Phoenix nk’uko bivugwa na Associated Press.

Uyu musore ntacyangombwa kerekana ubwenegihugu afite ariko ngo yabwiye inzego z’iperereza ko amaze amezi 18 muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubu azitaba urukiko kuwambere utaha.

Uyu munsi bari bagiye kumwica, Donald Trump nibwo yirukanye umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza Corey Lewandowski ku mpamvu zinyuranye.

Trump yangwa cyane na bamwe mu baturage ba USA cyane cyane abo mu nzego z’abimukira, abakomoka mu mahanga, abasilamu n’indi miryango yihariye yagiye agaragaza ko adashaka ko iba muri USA.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ahaaa mbega mbega ashaka kwica ku mannywa yihangu?Abantu ntibakigira ubwoba bwo kwica pe reba nawe uriya mwana ungana kuriya ushaka kwica umuntu mukuru! Ni akumiro pe.

  • HARYA UBUNDI NTA WAHANUYE KO UYU N’UBUNDI AZAPFA MBERE YAYO MATORA!NONE SE NIHATABONEKA UMWICA YAPFA ATE?

    • Burya koko habaho uburyo bwinshi bwo kwigira ikirangirire. Yari kuzamenywa na nde se ko kugira permi gusa bidahagije. Trump naba Presida azamugire umurinzi we.

Comments are closed.

en_USEnglish