Digiqole ad

Germany: Abimukira basabwe kutazana imico y’iwabo ngo barenge ku mategeko

 Germany: Abimukira basabwe kutazana imico y’iwabo ngo barenge ku mategeko

U-Budage-bwemeye-kwakira-bamwe-mu-bakomoka-muri-Syria

Nubwo umuco, idini byabaga bimwerera, gushaka abagore benshi nta kibazo,  ngo mu Budage abimukira bemerewe kuhaba n’ubwo bakomoka mu bihugu bifite iyo migenzereze, basabwe kutazarenza umugore umwe.

U-Budage-bwemeye-kwakira-bamwe-mu-bakomoka-muri-Syria
U-Budage-bwemeye-kwakira-bamwe-mu-bakomoka-muri-Syria

Igihugu cy’U Budage kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’U Burayi cyakiriye abimukira benshi biganjemo abaturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Asia barimo abo muri Syria, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko imico yabo n’imyemerere y’idini bigomba kujyana no kubaha amategeko y’U Budage, harimo n’uko gushaka abagore benshi no gushyingira abana b’abakobwa ku gahato bitemewe.

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Asia bituwe n’Abisilamu benshi, bemera gushaka abagore benshi (Polygamy), ndetse ku bana b’abakobwa gushaka abagabo bakiri bato nta kibazo.

Ibyo byose mu gihugu cy’U Budage ngo ntibyemewe ku mugabo gushyingiranwa n’abagore barenze umwe, kandi umukobwa yemerewe gushaka afite imyaka 18 y’amavuko.

Minisitiri w’Ubutabera Heik Maas yavuze ko abo bimukira nta burenganzira bafite bwo kwinjiza imico yabo n’imyemerere ishobora kubangamira amategeko y’igihugu cye.

Yaguze ati “Nta muntu n’umwe waje hano ufite uburenganzira bwo gushyira ibyo umuco we wemera n’imyemerere y’idini rye hejuru y’amategeko yacu.”

Ngo kuba mu bihugu byabo baba bemererwa gushaka abagore icumi, ngo mu Budage nta wemerewe kurenza umwe, bityo ngo bagomba gukurikiza itegeko basanze.

Yavuze kandi ko batazihanganira na rimwe  abashyingira abakobwa ku gahato n’abatujuje imyaka y’ubukure nk’uko hari hamwe mu bihugu byabo babikora ndentse bakaba bakwica n’abakobwa.

Ngo iki kibazo cyagarutsweho kuko kuva avimukira batangira kwinjira mu Buranyi ngo ibi bibazo byatangiye kugaragara.

Amategeko y’U Budage ntiyemerera umugabo gushaka umugore urenze umwe,  yemera gushyingira abakobwa bafite imyaka 18,  gusa ngo n’uwa 16 na 17 bishobora kwemerwa mu gihe umuryango we uzanye icyemezo kivuye mu rukiko.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish