Abantu batandukanye batanze ubutumwa bw’akababaro ku muryngo wa Minisitiri wiciwe mu gitero cya al-Shabab cyagabwe kuri hoteli izwi mu mujyi wa Mogadishu. Abarwanyi ba al-Shabab baturikije imodoka itezemo ibisasu hanze ya hoteli yitwa Naso-Hablod, nyuma yo kwinjira barasa urufaya ndetse bakanafata abantu bugwate kuwa gatandatu w’iki cyumweru. Intumwa ya UN muri Somalia, yavuze ko Minisitiri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, (ejo/ Muri USA) Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michel Obama n’abakobwa babo, Sasha na Malia baratangira urugendo bagiye kugirira muri Afurika mu bukangurambaga bwo kwimakaza uburezi ku bakobwa. Ibiro bya ‘White House’ biratangaza ko uru rugendo rw’iminsi Itandatu, Michel Obama n’abakobwa be bazasura ibihugu byo ku mugabane w’Afurika […]Irambuye
Umuhanga mu by’ubukungu, Nouriel Roubini avuga ko icyemezo cy’uko Ubwongereza bwavuye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi gishobora kuba imbarutso y’isenyuka ry’ubwami bw’Ubwongereza ‘UK’ (United Kingdom). Mu nama yiga ku bukungu bw’isi (World Economic Forum) iri kubera mu mugi wa Tianjin mu Bushinwa, uyu muhanga mu by’ubukundu, Nouriel Roubini yavuze ko abaturage bagomba kwitegura ihungabana ry’ubukungu […]Irambuye
*Ifaranga ry’igihugu (pound) ryahise rita agaciro nyuma y’amatora *Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza yavuze ko azayobora mu mezi atatu ari imbere akazegura mu Ukwakira 2016. *Igihugu cya Scotland na cyo cyaciye amarenga ko gishobora kwikura mu Bwami bw’Abongereza. Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza David Cameron ari kumwe n’umugore we Samantha, yavuze ko yamaze kubwira Umwamikazi Elizabeth II […]Irambuye
Iri joro amajwi yabaruwe nyuma y’amatora yagaragaje ko Abongereza benshi bahisemo ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi. Impinduka z’amateka zizatigisa uriya muryango ku buryo bukomeye kuko Ubwongereza bwari umunyamuryango w’imbaraga. Kugeza ubu mu bice by’Ubwongereza uko bagiye batora muri rusange ngo abatoye kuva muri EU ni 52% naho abatoye kuguma muri uyu muryango […]Irambuye
Teodoro Obiang Nguema uyobora Guinea Equatorial yazamuye mu ntera umuhungu we, Teodorin Nguema Obiang amugira visi perezida w’igihugu ushinzwe ubusugire bw’igihugu n’umutekano. Ibi byasohowe mu itangazo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aho rivuga ko perezida wahaye uyu mwanya umuhungu we abaigenerwa n’iteka rya perezida. Iri teka ry’umukuru w’igihugu rigira […]Irambuye
John Ashe wari Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye hagati ya Nzeri 2013 na Nzeri 2014 yapfuye mu buryo butunguranye ari iwe i New York. Uyu mugabo akaba yariho akorwaho iperereza rya ruswa ya Miliyoni 1$ yaba yarahawe n’abaherwe b’Abashinwa. Urupfu rwe rwateje urujijo. Uyu mugabo yari afite imyaka 61 akomoka mu birwa bya Caraibes akaba […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika isa n’iyacitsemo kabiri, Abadepite bo mu ishyaka ry’aba Democrates banze kuva mu nteko bicara hasi bavuga ko batava mu Nteko itegeko ryo kugenzura intwaro mu baturage ridatowe. Byahereye kuwa gatatu ahagana saa sita z’amanywa, Abademocrates basaba abo ku ruhande rw’abaRepublicains gutora itegeko ribuza icuruzwa ry’intwaro muri […]Irambuye
Moise Katumbi uherutse gutangaza ko azitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 22 Kamena yakatiwe gufungwa amezi 36 (imyaka 3) no gutanga ihazabu ya miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika ahamijwe icyaha cyo kugurisha inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Moise Katumbi umaze iminsi ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiye […]Irambuye
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwakatiye uwahoze ari Visi Perezida wa Congo Kinshasa igifungo cy’imyaka 18 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa imyaka 25, igihano kitaratangwa na rimwe n’uru rukiko. Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, uru rukiko rwahamije uyu mugabo […]Irambuye