Mu rukiko, Oscar Pistorius yavanyemo insimburangingo yerekana uko yishe umukunzi we
Agerageza kwiregura bwa nyuma, Oscar Pistorius wamugaye amaguru yombi, kuri uyu wa gatatu yavanyemo insimburangingo maze agendagenda mu rukiko agerageza kwerekana uko byegenze ubwo yicaga uwari umukunzi we mu buryo we avuga ko atari agambiriye.
Uyu musore wegukanye umudari mu mikino Paralympique, yagaragaye ababaje cyane arira bikomeye ndetse T-shirt yari yambaye yatose mu gatuza kubera amarira, ibi byatumye na bamwe mu bari mu rukiko baturika bararira.
Pistorious yagerageje kwereka umucamanza ko atishe umukunzi we abigambiriye nk’uko bivugwa n’ikiyamakuru Citizen cyo muri Africa y’Epfo.
Yavanyemo insimburangingo zimufasha kugenda neza, yerekana uko yagendagendaga nijoro ajya ahari umukunzi we akamurasa aziko uwari arimo ari umuntu wabinjiriye mu nzu.
Byababaje abantu ubwo Barry Steenkamp se w’umukobwa wishwe yaviraga mu nzira uyu musore ngo yerekane uko byagenze mu buryo bubabaje.
Mu rukiko humvikanye agahinda no kwitsa imitima kw’abantu benshi bari babajwe no kubona uyu ‘champion’ w’isi mu kwiruka mu bamugaye yacishijwe bugufi bigeze aha imbere y’urukiko ndetse abo mu muryango we bari mu rukiko barize cyane.
Ubwo yariho agerageza guhaguruka ngo ahaguruke ku maguru ye yamugaye yombi, umwe mu bakoresha Camera yaje abimufashamo.
Pistorious w’imyaka 29 ari kugerageza kwiregura bwa nyuma ku cyaha cyo kwica abigambiriye uwari umukunzi we Reeva Steenkamp. Pistorious ahamwe n’icyaha ashobora gufungwa nibura imyaka 15.
UM– USEKE.RW