Digiqole ad

Misiri: Mohamed Morsi yongeye gukatirwa, 2 ba Al Jazeera bakatirwa gupfa

 Misiri: Mohamed Morsi yongeye gukatirwa, 2 ba Al Jazeera bakatirwa gupfa

Mohamed Morsi yakatiwe imyaka 15, abanyamakuru ba Al Jazeera bakatirwa urwo gupfa

Kuri uyu wa Gatandatu urukiko rwa Misiri rwakatiye Mohamed Morsi ikindi gihano cy’imyaka 15 nyuma ya Burundu aherutse gukatirwa, naho Abanyamakuru babiri ba Al Jazeera bahanishwa kwicwa badahari nyumwa yo kubahamya icyaha cyo guha igihugu cya Quatar amabanga y’inzego z’umutekano.

Mohamed Morsi yakatiwe imyaka 15, abanyamakuru ba Al Jazeera bakatirwa urwo gupfa
Mohamed Morsi yakatiwe imyaka 15, abanyamakuru ba Al Jazeera bakatirwa urwo gupfa

Urukiko rwa Misiri rukorera I Cairo rwakatiye abantu 11 barimo uwahoze ari perezida Muhamed Morsi, wahamijwe icyaha cy’ubutasi ndetse n’Abanyamakuru babiri ba Al Jazeera bahamijwe icyaha cyo gutanga amabanga y’umutekano ya Misiri.

Mohamed Morsi yakatiwe indi 15 y’igifungo yongera ku bindi bihano yahawe birimo igifungo cya burundu, byose biburizwamo n’igihano cyo gufungwa burundu kuko kiruta ibindi.

Abandi bantu batandatu bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma y’uko Mufti w’idini ya Isalamu mu Misiri atanze igitekerezo ko ibyaha bakoze ari uguhirika ubutegetsi, ngo bakwiriye igihano cyo kwicwa.

Aba bakatiwe igihano cy’urupfu harimo Abanyamakuru babiri ba Al Jazeera bahamijwe ibyaha byo guha amabanga y’umutekano w’igihugu ishami ryita ku burenganzira bwa muntu ryo muri Quatar.

Undi wakoreraga ishami ry’amakuru ry’abashyigikiye ishyaka rya Muslim brotherhood nawe yakatiwe urwo gupfa adahari.

Abandi bakatiwe iki gihano cyo kwicwa ni abanyapolitiki bari basanzwe bari muri gereza muri iki gihugu.

Iyi myanzuro ariko ngo ishobora kujuririrwa mu rukiko rushinzwe gusesa imanza.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kunenga ubutabera bw’igihugu cya Misiri.

Komite ishinzwe kurengera Abanyamakuru ishyira igihugu cya Misiri mu bihugu bya mbere bihutaza abakora umwuga w’Itangazamakuru.

Muhamed Morsi yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare muri 2013 ubwo yari amaze umwaka umwe gusa ku buyobozi nyuma y’uko uwari perezida, Houssin Mubarack yari yavanywe ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaturage.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish