Haiti: Umuyaga wiswe ‘Matayo’ umaze kwica abantu 300
Senateri Herve Fourcand ukomoka mu Magepfo ya Haiti yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko imibare imaze gukusanywa yerekana ko inkubi y’umuyaga wiswe ‘Matayo’ ufite umuvuduko wa kilometero 230 ku isaha imaze guhitana abaturage 300. Muri iyi ntara ari naho umuyaga winjiriye hasenyutse amazu ibihumbi bitatu.
Ubu ngo uyu muyaga umaze kugera ku rwego rwa kane, abahanga mu bumenyi bw’ikirere babifata nka kirimbuzi. 80% by’umugi wa Roche-a-Bateau wonyine bimaze gusenyuka.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko hari andimakuru atangazwa ko imibare y’abapfuye imaze kugera kuri 339.
Uyu muyaga ufatwa nk’uwa mbere ukomeye ubaye muri kariya gace bita Caribbean mu gihe cy’imyaka 10 ishize, watangiriye mu birwa bya Bahamas ukomereza muri Haiti no muri Cuba ariko ngo ubu urerekeza muri Leta ya Florida, USA.
Muri Bahamas wararitse ibiti, inkingi z’amashanyarazi, kandi no muri Haiti ngo ibikorwa remezo byinshi byasenyutse ku buryo bizasaba amafaranga menshi kugira ngo bisanwe.
Igiteye inkenke kurushaho ni uko imigezi n’amariba byahumanyijwe n’ibyondo n’ibindi bintu bihumanya.
Umuyaga wiswe Mathew (Matayo) wanaguyemo imvura ikomeye guhera ku wa Mbere ihita kuwa kabiri kandi ari nyinshi.
Kimwe mu biraro bikomeye bihuza Amageepfo n’Amajyaruguru cyarasenyutse bityo ubwikorezi n’itumanaho birahagarara.
Inzego z’ubutabazi n’iz’umutekano ziri gukorana imbogamizi nyinshi kubera ko imiyoboro y’itumanaho yasenyutse kandi kubona amazi meza n’ibiribwa bikaba byabaye ingorabahizi.
Ubu ngo mu gihugu hose hari abaturage 350 000 bakeneye ubutabazo bwihuse nk’uko Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti UN bibyemeza.
Umuvugizi wa Croix Rouge muri USA, Suzy DeFrancis yemeza ko ubu ari ugusubizaho itumanaho kugira ngo abatabazi babashe guhanahana amakuru.
Haiti ni kimwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku isi nk’uko zimwe muri za raporo z’ibigo bikomoye bijya bibitangaza.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
mbega ibibazo!!!!!!!!! Mana wee abantu 300 ?Iman itabare
Comments are closed.