Digiqole ad

Ikigo cyo muri America cyatahuweho guha RUSWA abategetsi muri Africa

 Ikigo cyo muri America cyatahuweho guha RUSWA abategetsi muri Africa

Ikigo gikomeye cyane cyitwa Hedge fund Och-Ziff cyategetswe gutanga miliyoni $412 kugira ibirego by’uko cyatanze ruswa ya za miliyoni za ruswa mu bayobozi bo muri Africa kugira ngo gikomeze guhabwa amasoko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushora imari.

Ni bwo bwa mbere muri America itegeko rihana abantu batanga ruswa hanze y’icyo gihugu rishyizwe mu bikorwa, nk’uko ishami ry’Ubutabera muri America ribitangaza.

Ibi biro byatangaje ko byabonye ibimenyetso bifatika bya ruswa ibarirwa muri za miliyoni z’amadolari iyo sosiyete yatanze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo kigo kivuga ko iyo ruswa yatanzwe yari igamije kugira ngo Hedge fund Och-Ziff izabone amahirwe yo gushora imari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro ya Diamonds no mu bundi bucukuzi.

Iyi ruswa ngo yanahawe abayobozi muri Libya, Chad, Niger, Guinea no muri Zimbabwe.

Amashyirahamwe aharanira ko abatanga ruswa abahanwa yavuze ko iki gihano ari intambwe ikomeye itewe mu guhangana na RUSWA yamunze ibigo bikomeye muri America, iyo miryango igasaba ko abantu babigizemo uruhare ku giti cyabo bafungwa.

Ikigo Och-Ziff kiba mu Mujyi wa New York, gifite imitungo ibarirwa muri miliyari $39 kiri mu ibigo bikomeye ku Isi.

William Sweeney ukorera FBI avuga ko kuba iki kigo cyarashatse kugira ijambo rikomeye mu bucuruzi binyuze mu gutanga ruswa, ari kintu gikomeye mu gushyigikira ruswa.

BBC

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Haranditswe ngo “nta kizasigara kidahishuwe”!

  • Niho mwabimenya se? Iyaba batangnga ruswa gusa ntibashuke Abanyafrica kujya muntambara zimena Amaraso. Umuzungu ati ” nfagufasha ufate ubutegensi, umunyafrica nawe ati nariye” akagashoza intambara kuribenewabo imivu igatemba kandi umuzungu yigaramiye asarura inyungu muri izontambara.

  • Satanic powers!

  • Rick Warren arimo?

Comments are closed.

en_USEnglish