Digiqole ad

U Bufaransa nibumara gucana umuriro buzacyura abaturage babwo – Lambert Mende

 U Bufaransa nibumara gucana umuriro buzacyura abaturage babwo – Lambert Mende

Lambert Mende Minisitiri w’Itumanaho muri Congo Kinhsasa akaba n’Umuvugizi wa Leta yamaganye U Bufaransa

* Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa yavuze ko igihugu cye gishobora gufatira Congo ibihano.

Intambara y’amagambo irafata indi ntera hagati y’U Bufaransa na Congo Kinshasa, Kinshasa ishinzwa U Bufaransa gushyigikira “intagondwa” nk’uko Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, abuvuga ngo U Bufaransa burashaka gucana umuriro muri Congo ariko bikazarangira bacyuye abaturage babo, abandi bagasigara birwanaho.

Lambert Mende Minisitiri w'Itumanaho muri Congo Kinhsasa akaba n'Umuvugizi wa Leta yamaganye U Bufaransa
Lambert Mende Minisitiri w’Itumanaho muri Congo Kinhsasa akaba n’Umuvugizi wa Leta yamaganye U Bufaransa

Lambert Mende yasubizaga ibyavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, Jean-Mark Ayrault asaba ko Perezida Joseph Kabila agomba kubaha ibikubiye mu itegeko nshinga akazarekura ubutegetsi manda ye ya kabiri irangiye.

Minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta muri Congo Kinshasa, Lambert Mende yatangarije AFP, ko U Bufaransa burimo bukina umukino mubi.

Ati “Nyuma y’uko bazaba bamaze gucana umuriro bashyigikira ibyigomeke, U Bufaransa buzafata indege bucyure abaturage babwo maze busige Abakongomani birwanaho ubwabo.”

Mende yongeyeho ko impuhwe Minisitiri Ayrault afitiye Congo Kinshasa ari iza Bihehe, kuko ngo ziributsa uko u Bufaransa bwivanze muri Libya bigateza amakuba.

Jean-Mark Ayrault uherutse gusaba ko Kabila ava ku butegetsi ubwo yaganirizaga abanyeshuri i Paris, yongeye kubisubiramo kuri TV5, aha akaba yasubizaga ikibazo cy’uko U Bufaransa bwivanga mu bibazo bya Congo bitabureba, akaba yavuze ko mu basaba ko Kabila ava ku butegetsi U Bufaransa butari bwonyine.

Minisitiri Ayrault yabwiye TV5 ati “Perezida Kabila agomba kuba intangarugero. Agomba gukurikiza ibiri mu itegeko nshinga. Igihe bizaba ngombwa ko tumufatira ibihano, ibihano bizafatwa.”

Yongeyeho ati “Ndahamagarira abantu gutekereza, abantu bari ku butegetsi muri Congo Kinhsasa bagomba kwirengera ingaruka.  Niba bashaka amahoro mu gihugu cyabo, niba bahangayikishijwe n’imibereho myiza y’abaturage babo, bagomba gukurikiza ibiri mu itegeko nshinga.”

BBC

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Arikose kuki iyo bababwiye kubahiriza itegekonshinga wagirango bariwe nunzuki kandi burigihe barabwiye abantu bose konibarangiza manda bazondoka?

    • Ariko se ItegekoNshinga ni irya Congo, Igihugu ni Congo, Abaturage ni aba Congo, Ubutegetsi ni ubwa Congo! Nta ho mbonamo ubufaransa! Ubufaransa bwibutsa Congo kubahiriza itegeko Nshinga rya Congo gute? Ko imipaka y’Ubufaransa izwi mbese bwaba bwaragutse bukagera DRC? bibaye aribyo Ayrault yaba afite ishingiro! Agahenge k’ibyihebe karabonetse none babonye icyo kuvuga! Bacongoman bavandimwe niba mutazi ubufaransa n’amabi yabo mubatege amatwi bazabereka uko bateye! mu kinyarwanda baravuga ngo “Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo” Ibyo Abafaransa bakoze mu Rwanda mu 1994, ibyo bakoreye Libya niba nta somo mubikuramo mugiye kuribona

      • Buntu, uvuze ukuri kweruye. Nuko biza bikazageza ku icuraburindi

    • hhhhh ariko ntimukansetse none france bayishinze monitoring yamategeko nshinga yibindi bihugu ryari ninde wabahaye izo nshingano

  • Ariko mujye mureka kuvuga nk’abana.Ndemera ko U Bufransa butayobora Congo .ariko se abashaka ko Kabila agenda bo ni congolais .Kuki we adashaka kugenda ?None mwibasiye abamwibutsa ibyanditse .Biteye isoni

  • byiringi, ceceka dear, bariya bazungu ntakintu kiza bifuriza abirabura, noneho umunyafurika muri rusange, ibyo bakoze KADAFFi, SADAM bari babatwaye iki?Guhagararira abantu bakica abandi mu rwanda uribuka ariko, bari babatwaye iki, buriya bwoko bw`abazungu ntabwo ari nkabandi bo imana yabaremanye ubugome gusa, oya nanjye nshyigiye ko DRC ibirukana bakava muri kiriya gihugu, ni bagaateranya gusa, kandi DRC yo irakize ahantu hakize ntibavayo, aho batabona ibyo biba barica gusa ariko iyo bahakura akantu, barabidobya da niko babayeho.ni abagome gusa.

  • Emerance dear, abazungu urabarenganya ahubwo ni abategetsi b’afrika badafite icyiza bashakira ibihugu byabo bisshakira ubutegetsi gusa naho abazungu bo nta nshingano bafite zo kudushakira ibyiza. Nawe umuntu ashyiraho itegekonshinga ati ni manda 2 zashira ati ndashaka iya 3 ubwo se si ubucabiranya? Uwo Kadhaffi se uvuga wari umaze imyaka 40 asigaye yitiranya igihugu imali y’igihugu numutungo we bwite? Amafaranga yafashishije Sarkozy ntiyarayavanye mu ya banegihugu yarabuze icyo yamara muri Libye? Yayatanze se ku nyungu z’igihugu cye cg byari kunyungu ze bwite n’abahungu be? Igihe abayobozi b’Afrika bazamenya gushyiraho institutions zikomeye ntibitiranye ibihugu bayobora n’imitungo yabo bwite abazungu ntibazabona aho bamenera. Naho ubundi ntitukabarenganye.

  • nje mbona ko Abafaransa bita mu mata nk,isazi nta gihugu na kimwe bagiyemo ngo bagisige mu mahoro niba naribagiwe please mu binyibutse

Comments are closed.

en_USEnglish