Ethiopia: Imyigaragambyo yaguyemo abantu 52
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn yatangajeko imyigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru ikozwe n’abatavuga rumwe na Leta ayoboye yaguyemo abantu 53 bakoze ibintu yise ‘amarorerwa’ bakigabiza imihanda bakayifunga kandi bakarwanya inzego zishinzwe umutekano.
Uyu muyobozi yahakanye ko urupfu rwabo rwatewe n’ingufu zakoreshejwe n’abapolisi ahubwo yemeza ko bazize umubyigano ukabije watewe n’uko bari benshi cyane kandi Polisi yashakaga kubatatanya.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi, Hailemariam Desalegn yabwiye Televiziyo y’igihugu cye ko ababajwe n’ibyabaye kandi ko hazakorwa iperereza ryimbitse ngo harebwe niba nta kindi kihishe inyuma y’urupfu rw’abigaragambyaga.
Abantu babarirwa mu bihumbi bari bahuriye mu muhango wa kidini ahitwa Bishoftu mu bilometero 40 uvuye Addis Ababa mu murwa mukuru.
Nyuma y’uwo muhango ngo hakurikiyeho imyigaragambyo yo kwamagana Leta, ngo bayikora batera Polisi amabuye n’amacupa ariko hari n’abemeza ko abigaragambije babikoze mu mutuzo.
Umwe muri aba baturage witwa Jawar Mohamed avuga ko hapfuye bagenzi be 300 abandi benshi bagakomereka.
Yemeza ko bishwe n’abapolisi bakoresheje imbunda za Machine Guns n’indege, ngo abandi bazize umuvundo no guhunga bagwa mu migezi bararohama
Abo mu bwoko bw’aba Oromo batuye uduce twa Oromina na Amhara banega Leta ko itagezaho amajyambere , kandi bagahezwa mu nzego za Leta n’iz’ubukungu.
Abaturage bo muri Oromo ni aborozi b’inka bakaba banenga Leta ko itita ku bibazo byabo birimo n’ubukene, kudahabwa ibikorwa remezo n’ibindi.
Associated Press ivuga ko imihango ya kidini yo muri Oromo yari yahuje abantu bagera kuri miliyoni ebyiri , bakaba bararimbaga ko bashaka ubwigenge n’ubutabera nk’abandi bose batuye Ethiopia.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Imana ibatabare. gusa isi irashaje kbsa
kandi bazakubwira ukuntu ethiopia iri guter imbere ari urugero rwiza rw’imiyoborere n ‘iterambere …mbese byisnhi byinshi byo kubataka….nyamara amaraso arasama
Comments are closed.