Belgium: Abapolisi 3 batewe icyuma barakomereka mu gikorwa cy’iterabwoba
Babiri muri abo bapolisi batewe icyuma mu gikorwa kiswe icy’iterabwoba nk’uko byemejwe n’abashinjacyaha mu Bubiligi.
Umupolisi umwe yatewe icyuma mu ijosi, undi agiterwa mu nda, mu gihe umupolisi wa gatatu yari aje gutabara aho habeyere ibyo, mu karere ka Schaerbeek yakomerekejwe ku zuru.
Uwakoze ibyo yarashwe mu kaguru, ajyanwa kwa muganga n’imbangukiragutabara.
Abayobozi batangaje amazina y’uwo muntu nka Hicham D, w’imyaka 43 akaba afite ubwenegihugu bw’U Bubiligi.
Uwabonye ibyo biba, yatangarije televiziyo y’Ababiligi, RTBF ko umugabo ufite icyuma yagundaguranye n’umupolisi amukubita hasi, mbere yo gusatira undi mupolisi.
Umuvugizi mu biro by’Ubushinjacyaha mu Bubiligi, Eric Van Der Sypt ati “Tugomba kwemera ko kiriya gikorwa ari icy’iterabwoba.”
Abashinjacyaha batangaje ko abapolisi batakomerekejwe ku buryo byabaviramo gupfa.
Iki gitero cyakozwe nyuma y’uko mu gace ka Bruxelles Nord hari babayehi kwikanga igisasu abantu bakavanwa mu nzira.
U Bubiligi bumaze igihe bwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba, igiheruka gikomeye ni icyabaye ku kibuga cy’indege i Bruxelles muri Werurwe 2016, nibura abantu 35 bahasize ubuzima abasaga 300 barakomereka.
Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State (IS) wigambye ko ari wo wakoze icyo gitero.
BBC
UM– USEKE.RW
3 Comments
Iyo aba Ari police zacu Ngo wumve,zirasa kumutwe ubundi abakuru bingabo na police bakabiha umugisha
Baba bahaze! Kugundagurana n’abapolisi se nicyo demokarasi yimakajwe i Bruxelles? Ab’iwacu baguha gasopo kuburyo utazongera no kubirota cg kureba film irimo nkabyo! Ntago ari ikibazo cyo kubiha umugisha ahubwo ni uguhana inyangaguhanwa!
rwose imana nigire icyo ikora kububirigi pe