Digiqole ad

Nigeria: Indege ebyiri zegenewe Umukuru w’igihugu zashyizwe ku isoko

 Nigeria: Indege ebyiri zegenewe Umukuru w’igihugu zashyizwe ku isoko

Mahammadu Buhari Perezida wa Nigeria

Ubuyobozi bwa Nigeria  bwemeje ko bugiye kugurisha indege ebyiri mu ndege 10 Umukuru w’igihugu yari yemerewe kugendamo n’abandi bayobozi bakuru.

Mahammadu Buhari Perezida wa Nigeria
Mahammadu Buhari Perezida wa Nigeria

Umuvugizi wa Perezida Muhammadu Buharu, Garba Shehu  yabwiye BBC ko ibi bigamije kugabanya amafaranga yatangwaga mu kugura amavuta y’izi ndege no kuzitaho bikaba byahendaga Leta.

Hahise hasohorwa itangazo ryamamaza ngo abaguzi baze kwigurira izi ndege zo mu bwoko bwa Falcon 7X hamwe n’indi yitwa Hawker 4000.

Biravugwa ko hari izindi ndege zishobora kuzahabwa igisirikare cya Nigeria kirwamira mu kirere.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nibambwire igiciro nyohereze kuri Mobairo, nkeneye indege byihutirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish