Digiqole ad

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi 20 bari bagiye kwakira Besigye nka Perezida

 Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi 20 bari bagiye kwakira Besigye nka Perezida

Bari baje kwakira Kizza Besigye nk’umukuru w’igihugu ugarutse mu bwatsi bwe

Igipolisi cyo muri Uganda, kiratangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere cyataye muri yombi abantu 20 bari baje kwakira Dr Kizza Besigye nk’umukuru w’igihugu ku kibuga cy’indege cya  Entebbe International Airport.

Bari baje kwakira Kizza Besigye nk'umukuru w'igihugu ugarutse mu bwatsi bwe
Bari baje kwakira Kizza Besigye nk’umukuru w’igihugu ugarutse mu bwatsi bwe

Umuyobozi w’ishami rya police rishinzwe iperereza muri Uganda, Richard Anvuko yabwiye ikinyamakuru ‘Monitor’ dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi basaga 20. Ati “ Ntabwo mfite imibare ya nyayo aka kanya ariko bagera muri 20 biganjemo urubyiruko.”

Uyu mubare ariko ntawuhuzaho n’umuyobozi w’umugi wa Kampala, Erias Lukwago wavuze ko abatawe muri yombi barenga 50 bahise bajyanwa kuri station ya police ya Katabi.

Kizza Besigye uherutse kwiyamamariza kuyobora Uganda agatsindwa na Museveni, yageze ku kibuga cy’indege ahagana saa 8h15 ahita afatwa n’inzego z’umutekano zamuherekeje zikamugeza iwe I Kasangati.

Izi nzego z’umutekano zataye muri yombi aba bambari ba Besigye bari baje kumwakirira ku kibuga cy’indege, zivuga ko bari bafite umugambi wo guhungabanya ituze n’umudendezo by’igihugu mu mihanda ya Entebbe no mu mugi wa Kampala.

Igipolosi kivuga ko aba bambari ba Besigye bashakaga kumwakira nk’umukuru w’igihugu kandi bizwi ko yatsinzwe mu matora aheruka muri iki gihugu.

Umuvugizi w’igipolisi muri Uganda, Andrew Kaweesi avuga ko aba biganjemo urubyiruko bari bafite ibyapa bigaragaza ko Besigye ari we perezida wa Uganda.

Mbere yo guta muri yombi aba bantu, igipolisi cyari cyabanje gufunga ibiro by’Ishyaka FDC ryari ryatanze Besigye nk’umukandida wariharariye mu matora aherutse gutsindwamo.

Umunyambanga w’iri shyaka ushinzwe ubukangurambaga, Ingrid Turiwawe yavuze ko babajwe no gukomwa mu nkokora mu bikorwa byo kwakira umuyobozi wabo.

Ati “ Dutengushywe n’ibi police ikoze kuko mu buzima bw’Abagande, twakira tukanaherekeza umuntu wacu yaba ageze ku kibuga cy’indege aza cyangwa ajya hanze y’igihugu.”

Avuga ko bitari ngombwa guhita bashushubikanya Besigye atavuganye n’abambari be cyangwa ngo babate muri yombi, akavuga ko bakomeza gukangurira abarwanashyaka babo guha ikaze Perezida wabo, Kizza Besigye.

Ku kibuga cy'Indege cya Entebbe, hari hashyizwe abapolisi benshi
Ku kibuga cy’Indege cya Entebbe, hari hashyizwe abapolisi benshi

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Government yabanyagitugu nuko bikanga baringa iteka kubera ibyo baba bazi bakozs kdi baba bazi ko abaturage batabakunda. Biryo rero barwanya ubeisanzure nuburenzira bwabo babeshya ko barebera. Ariko barye bari menye umunsi uzaza tu bamenye imbaraga zabo batsikamira babarya imitsi gusa

  • Joseph wowe ubaye umukuru wigihungu wareka ingegera zose zikirirwa zikora ibyo zishatse? Nuko nyine mbona nawe ntabwenge.

  • Muzarebe neza mu Rwanda nomuri Uganda bakurega ikintu kimwe, kuvutsa umudendezo, kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.Yewe koko ibyobize nibimwe wagirango ahubwo mwishuli barakoperananaga.

  • Bukwisi umbaye kure mbangukoze muntoki peeeee! Ariko ureba kure wangu,naho mamina wengo niwareka ingegera zigakora ibyo zishaka: mamina we iyo umunyagihugu abaye present,aba Ari present wibaba mugihugu byose ayoboye.nizongegera uvuga aba azibereye present,nabatekereza hafi nkawe aba abayoboye.ubyumve neza

Comments are closed.

en_USEnglish