Digiqole ad

Kenya: Igitero cya al-Shabaab cyongeye kwibasira Abakirisitu

 Kenya: Igitero cya al-Shabaab cyongeye kwibasira Abakirisitu

Inyeshyamba za al -Shabaab zimaze igihe zigaba ibitero muri Kenya

Kuri uyu wa kane umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilam ba al – Shabaab batangeje ko bishe abaturage batandatu b’Abakirisitu mu mujyi wa Mandera uherereye mu majyaruguru y’uburarasirazuba bwa Kenya.

Inyeshyamba za al -Shabaab zimaze igihe zigaba ibitero muri Kenya
Inyeshyamba za al -Shabaab zimaze igihe zigaba ibitero muri Kenya

Polisi ya Kenya yatangaje  ko abo barwanyi bateye amagerenade banarasa urufaya rw’amasasu aho abaturage b’abakilisitu batuye, mu gihe bari basinziriye.

Iki ni ikindi  gitero cyongeye kuba gitumbereje Abakirisitu batuye mu gace ka Mandera ubusanzwe kiganjemo Abayisilamu.

Mu Ukubiza 2014  al – Shabaab yishe Abakirisitu 38 babakuye muri bagenzi babo b’Abayisilamu bari kumwe mu kazi.

Mu kindi gitero al – Shabaab yishe abagenzi 28 babavanguye mu bandi bagenzi b’Abayisilamu.

Radio ya al – Shabaab yatangaje ko ibi bitero biba byateguwe kandi ko bigamije kwirukana Abakirisitu mujyi wa Mandera.

Umuvugizi w’abarwanyi ba al – Shabaab na we yabwiye BBC ko bashaka kwirukana abaturage batuye muri uyu mujyi wa Mandera ufatwa nk’agace k’Abayisilamu.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Mandera, Fredrick Shiswa yavuze ko aba barwanyi bari banateye ibyicaro by’imiyoboro y’itumanaho, ariko ngo ibi byakanguye inzego z’umutekano ko zigomba kuryamira amajanja ku bitero bya Shabaab.

Sidiq Sharif  umwe mu bantu 27 barusimbutse yavuze ko aba barwanyi bateye aka gace baba nk’abakagenzuye  nubwo karimo abapolisi.

Ariko yanashimiye abapolisi bane babatabaye avuga ko iyo batahaba nta numwe uba uriho.

Al – Shabaab ni umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame akaze y’Idini ya Islam  bashaka ko igihugu cya Somalia kiyoborwa n’ayo mahame.

Mu 2011 Shabaab yatangiye gutera ibitero muri Kenya, ubwo icyo gihugu cyoherezaga ingabo muri Somalia zijyanyw eno kurwanya uwo mutwe.

Mu 2015 nibwo al – Shabaab yagabye igitero kiruta ibindi muri Kenya, kuri kaminuza ya Garissa cyaguyemo abantu 148.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Alshabab icyo igamije n uko kenya ivana abasirikare bayo muri somalie. Kwica abakristu nintwaro bakoresha kugira leta ihaguruke kuko bazi ko bishe abaislam ntawabavugira

Comments are closed.

en_USEnglish