Digiqole ad

Gambia: Yahya Jammeh yatangaje ko azarekura ubutegetsi mu mahoro

 Gambia: Yahya Jammeh yatangaje ko azarekura ubutegetsi mu mahoro

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yemeye kurekura ubutegetsi

Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh wari waranangiye akanga ko yatsinzwe amatora, yatangaje ko azava ku butegetsi mu mahoro.

Perezida wa Gambia Yahya Jammeh yemeye kurekura ubutegetsi

Kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko bitari ngombwa ko hagira n’igitonyanga kimwe cy’amaraso kimeneka kubera ko yanze kuva ku butegetsi.

Iri tangazo ryabanjirijwe n’ibiganiro byamaze umwanya munini Jammeh aganira n’abahuza bo muri Africa y’Iburengerazuba.

Ntiyigeze avuga mu magambo arambuye ibyumvikanyweho mu biganiro yagiranye na bo.

Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi yatsinzwe amatora mu Ukuboza 2016 na Adama Barrow umuherwe washoye amafaranga mu by’inyubako.

Barrow ku wa kane nimugoroba yarahiye nka Perezida mushya wa Gambia aho ari mu buhungiro muri Senegal imihango yabereye muri Ambasade ya Gambia i Dakar.

Ingabo zo mu bihugu bya Africa y’Iburengerazuba zirimo n’iza Senegal zari zahaye Jammeh kuba yamaze kuva ku butegetsi bitarenze igicamunsi cyo ku wa gatanu, ariko nyuma y’uko hari abakuru b’ibihugu uwa Mauritania na Guinea Conakry bagiye kuganira na we igihe ntarengwa kigijwe imbere.

Yahya Jammeh yagize ati “Nafashe icyemezo uyu munsi ngendeye ku mutimanama  kurekura inshingano z’ubuyobozi bw’iki gihugu gikomeye kandi nshimira byimazeyo abaturage bose ba Gambia.”

Yongeyeho ati “Ndizeza imbere ya Allah/Imana n’igihugu cyose ko ibibazo byose turimo muri iki gihe bizakemuka mu mahoro.”

Mohamed Ould Abdel Aziz, Perezida wa Mauritania mbere gato kuri Televiziyo na we yavuze ko ibiganiro byatanze umusaruro ko Jammeh azava ku butegetsi ariko nta kindi yarengejeho.

Perezida Jammeh mbere yari yemeye imibare yatangajwe na Komisiyo y’Amatora ko yatsinzwe, hari tariki ya 1 Ukuboza 2016, nyuma y’icyumweru kimwe yisubiraho avuga ko amatora yabayemo amakosa ko bityo agomba gusubirwamo.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyo atinda yari kumera nka Bagbo wa Côte d’Ivoires..nabandi bajye bumvira aho.

Comments are closed.

en_USEnglish