Digiqole ad

Uganda yasohoye itangazo ko hari abarwanyi bo muri M23 batorotse

 Uganda yasohoye itangazo ko hari abarwanyi bo muri M23 batorotse

Gen Sultani Makenga wari ukuriye M23 ntibizwi niba yaba akiri muri Uganda cyangwa yaratorotse

Leta ya Uganda yasohoye itangazo ivuga ko bamwe mu barwanyi ba M23 batorotse ikigo cya gisirikare babagamo bakaba barasubiye muri Congo Kinshasa.

Col Sultani Makenga wari ukuriye M23 ntibizwi niba yaba akiri muri Uganda cyangwa yaratorotse

 

Iri tangazo rikurikira ibiheruka gutangazwa na Leta ya Congo Kinshasa ko abarwanyi ba M23 bagera kuri 200 baba barigaruriye agace gato ku butaka bw’icyo gihugu.

 

Uganda ivuga ko abarwanyi 40 gusa ari bo batorotse. Ofwono Opondo Umuvugizi wa Leta ya Uganda yavuze ko ubuyobozi bw’icyo gihugu cyahagaritse imodoka 4 ku wagatatu nijoro mu mujyi wa Mbarara zarimo abarwanyi 101 ba M23 bari biyoberanyije bigize nk’abagenzi basanzwe, bakaba berekezaga muri Congo Kinshasa.

Opondo ati “Uganda ntizigera ndetse ntinashyigikiye igikorwa cyose cy’intambara cyahungabanya Kongo Kinshasa.”

Avuga ko abarwanyi 270 ba M23 bagifungiye mu Burengerazuba bwa Uganda.

Ntibiramenyekana niba Umuyobozi wa M23, Col Sultani Makenga yaba akiri mu buroko muri Uganda.  Uyu mugabo Makenga, ni umwe mu bafatiwe ibihano na America harimo kumubuza kugenda no gufatira imitungo ye kubera ibirego byo gushora abana n’abagore mu ntambara.

Umutwe wa M23 wiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda watangije intambara muri Mata 2012, ariko uzakurwanywa bikomeye n’ingabo za UN n’iza Congo Kinshasa bawugize bahungira mu Rwanda no muri Uganda ariko baza gusinyana amasezerano y’amahoro n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila muri 2013.

Uganda yayoboye imishyikirano hagati ya M23 na Leta y’i Kinshasa yavugaga ko icumbiye abarwanyi ba M23 bagera ku 1700 bahunze imirwano.

 

CBC

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ndahari ntimumbeshyere ! cg namaze Congo c Kabila niyamunaniye ngiye kuyikiza Manda zidashaka kurangira ( aha!!! reka da nuko twitiranwa ariko buriya bazina yaba yabikoze)

  • Azasubireyo se arebe! yagize se no Trump ni Obama/ Clinton

  • Ubwo nyine izo ngabo za M23 nazo zatorotse Uganda nkuko na RPF yatorotse icyo gihugu muri october 1994!

    • Nashatse kuvuga October 1990!

  • Ibi Uganda yanabivuze muri 90

Comments are closed.

en_USEnglish