Digiqole ad

Muri iki Cyumweru Maroc irongera yakirwe nk’umunyamuryango wa AU

 Muri iki Cyumweru Maroc irongera yakirwe nk’umunyamuryango wa AU

Ubwami bwa Maroc buratangaza ko iki cyumweru kizarangira basubiye muri AU

*Haravugwa byinshi birimo kurota kw’intambara hagati ya Leta ya Maroc n’abayirwanya…

Imyaka 33 yari ishize igihugu cya Maroc gifashe umwanzuro wo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (Organisation de l’Union Africaine/AU) nyuma y’aho uyu muryango wakiriye Igihugu cya Sahara y’Iburengerazuba. Maroc iri no mu bihugu byashinze uyu muryango, iratangaza ko muri iki cyumweru yongera kwakirwa muri uyu muryango.

Ubwami bwa Maroc buratangaza ko iki cyumweru kizarangira basubiye muri AU
Ubwami bwa Maroc buratangaza ko iki cyumweru kizarangira basubiye muri AU

Ubwami bwa Maroc buratangaza ko bidasubirwaho iki cyumweru turi gutangira kizarangira iki gihugu cyongeye kwitwa umunyamuryango wa AU.

 

Kuba Maroc igiye kugaruka mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika washinzwe mu 1963, hari bamwe bavuga ko bishobora kuzaba intandaro y’intambara ishobora kuzatangizwa n’abarwanyi bo muri Repubulika ya Saharaoui baribumbiye mucyo bise Front Polisalio kubera kutishimira kwakirwa kwa Maroc muri AU .

Maroc ni igihugu gikomeye mu karere giherereyemo kandi gituwe n’abaturage bangana na miliyoni 35. Hashize imyaka igera ku 10 umwami wa Maroc Muhamed VI ageragaza kumvisha amahanga ko igihe kigeze ngo ubwami bwe bwongere buhabwe intebe mu muryango w’Ubumwe bwa’Afurika.

Hassan II ubyarara uyu mwami ni we wari wafashe umwanzuro wo gusezera muri AU avuga ko kwemera ko Repubulika y’Abarabu ya Saharaoui yigenga ibaho byaba ari agasuzuguro kuri Maroc.

Taliki ya 12 Ugushyingo 1984, intumwa y’Umwami Hassani II yitwa Ahmed Réda Guédira  yavuze ko Maroc ibaye ivuye muri AU ikazagaruka igihe kigeze.

Kugaruka kwa Maroc muri African Union ngo ni igikorwa gikomeye kizayiha uburyo bwo kwagura isoko ryayo kandi ikabasha kugira ijambo mu byemezo bifatwa kuri uyu mugabane.

 

 Hari abagereranya Maroc ya Muhamed VI  na Libye ya Kaddafi…

Kuba Libya yari igihangange ku gihe cya Kaddafi byatumye uyu ashaka uburyo yagira ijambo rigaragara mu bukungu bw’uyu mugabane, abikora atera inkunga ibihugu bitandukanye kuri uyu mugabane, ashinga amashuri, ibitaro, yubaka imisigiti n’ibindi.

Maroc na yo ngo irashaka gusimbura Libye mu kugira ijambo rikomeye nyuma y’uko iyi imaze gusenyuka nyuma y’urupfu rwa Kaddafi rwabaye taliki 20,Ukwakira, 2011.

Kuba umwami wa Maroc amaze gukora ingendo 46 mu bihugu 25 birimo n’u Rwanda ngo byerekana ubushake bwa Maroc bwo kwemeza amahanga ko igihe kigeze ngo Maroc igaruke mu ruhando rwa Politiki muri Africa kandi ihagire ijambo rikomeye.

Umwami wa Maroc Muhamed VI aherutse mu Rwanda akaba yaraganiriye n’abayobozi bakuru b’igihugu kuri gahunda zitandukanye z’ubutwererane mu by’ubukungu n’ubumenyi.

Ku rundi ruhande ariko, kugereranya Maroc na Libye ya Kaddafi ngo byabya ari ugutandukira. Hari abavuga ko Kaddafi yari afite imigambi yo gukoma mu nkokora gahunda z’Abanyaburayi zagombaga gushyirwa mu bikorwa muri Africa, ibi bikaba byarabarakaje.

Muhamed VI we ngo agamije gushyiraho gahunda zo gutsura imibanire n’imikoranire mu bucuruzi, gukwirakwiza Islam no gukora imishinga yagutse hagati y’Afurika y’Abarabu n’iy’Abirabura.

Francois Sudan wandika muri Jeunne Afrique avuga ko kugereranya ibi bihugu byombi byaba atari ugushyira mu gaciro kuko intego zabyo zihabanye.

 

Ngo kugaruka kwa Maroc muri AU bishobora kuvamo intambara

Ku italiki ya 16, Mutarama The New York Times yasohoye inyandiko irimo ubuhamya yahawe na bamwe mu rubyiruko rufitiye umujinya Repubulika ya Sahraoui, bakaba baremezaga ko batazihanganira kubona ubwami bwa Maroc bwongera kugira ijambo muri Afurika.

Baavuze ko bazarwana inkundura, babuze amahoro iki gihugu cyongeye kwiyunga n’ibindi biherereye mu mugabane umwe.

Aba basore n’inkumi ngo bari mu mutwe w’ingabo za Polisario baherutse gukozanyaho n’ingabo z’ubwami bwa Maroc  ahitwa Guerguerat hafi y’ahitwa  Dakhla  na  Nouadhibou.

Ibi bitangazwa na Polisalio hari ababifata nko gukanga kuko ngo idashobora kugira icyo ikora Algeria iyicumbikiye itayishyigikiye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ndumva nabo igishaka kubazana ari ukuza kudusugura kuko bafite uruhe rwera none arashaka kuza muri AU kugirango agire ijambo muri africa? ariko twaragowe kabisa,yagiye akiyunga na barabu bene wabo se? aje kutwiyungaho adushaka ho ububasha? sha africa waragowe kweli nta wutadusuzugura pe,ikibabaje nabo bazamwakira kandi bazi imigambi ye

Comments are closed.

en_USEnglish